Rwanda: Ubuhanuzi NZIRABATINYA Emmanuel yagejeje kubategetsi b'u Rwanda akabifungirwa !

Publié le par veritas

  Nzirabakunzi.png

Mu manama anyuranye ndetse no mu birori byo kwizihiza iminsi mikuru bikorwa hirya no hino mu Rwanda havugwamo amagamo agaragaza ibyifuzo by’u Rwanda ; dore ingero z’ayo magambo : AMAHORO, UMUTEKANO, GUKUND’IGIHUGU, KUBAKA IGIHUGU, EJO HAZAZA HEZA, ITERAMBERE RIRAMBYE, n’andi magambo nkayo. Aya magambo n’ikimenyetso gihanurira ibyiza ku Rwanda ; bigaragaza ko Imana iza itugana itubwira ngo intambara zikuweho , nyamara abanyarwanda bagomba kumenya ayo magambo agaragaza ibyiza twifuriza u Rwanda ko tudashobora kubigeraho nimba abanyarwanda batemeye gukuraho ibyo Imana  yanga mu Rwanda ;nimba abanyarwanda batabikuyeho, Imana  izabisohoza habanje akaga karuta akagiye kabaho mbere mu Rwanda,kuburyo ibyo mwarimusanzwe muzi bizibagirana, hakabaho ibishya.

 

Imana yampishuriye ko amagambo :abanzi b’u Rwanda, Inyangarwanda, Bamwangamwabo, Inyangabirama Ibipinga,n’andi mazina nkayo uhereye mbere ukageza ubu ari amazina ahabwa abanyarwanda batanyuzwe n’imiyoborere y’igihugu bityo bigatuma  bamwe bahunga kubera uko gutotezwa.

 

UMWIRONDORO WANJYE N’UBUTUMWA BWIZA BW’IMANA NAHAWE KU GIHUGU CY’U RWANDA

 

Nitwa NZIRABATINYA Emmanuel ndi umunyarwanda w’i Rwanda,wavukiye mu karere ka NYAMASHEKE,mu murenge wa BUSHENGE akagari ka KARUSIMBI  (i MWITO).Umugabo wambyaye, ni umunyiginya, ukomoka IGISAKA. Umugore wambyaye ni umugesera ukomoka i BUDAHA. ( barashakanye). Navutse mu mwaka w’1960.Intambara y’Abanyarwanda na yivukiyemo: ( Bashyamiranye) navutse data atari murugo kubera intambara. Maze ngo kubera abantu bisukiranyaga murugo n’inkota n’amacumu ; Mama ampisha mu gasanduku,anjyana murutoki hirya hitaruye, yabona abantu badahari, akajya kunsura no kunyonsa. Yabona bamureba,akajyayo yitwaje ikindi kintu nko kumena ibishingwe cyangwa se ikindi. Data yaraje anyita NZIRABATINYA kubwo gucyurira umugorewe amugaya uko gutinya gukabije yagize.

 

Bari barananyise Inosenti ngize imyaka 13 y’amavuko, niho nifuje ko nitwa Emmanuel bisobanurango “Imana irikumwe natwe”. Barabinyemereye, kuva icyo gihe aba ari uko nitwa kugeza na bugingo n’ubu.

Imana yampamagaye ngize imyaka 29 y’amavuko ubwo hari mu 1989. Nyuma nkomeje no gusenga Imana yambwiyeko ariyo yanyise amazina. Mubuzima bwanjye bwose nikundiye Umurimo w’Imana: Gusenga, Kuvuga Ubutumwa Bwiza,Gusura abantu no Kwakira abashyitsi. Ibyo nibyo nkora cyane mubuzima bwanjye kubirutisha indi mirimo. Nkiyegurira rero kwiga ijambo ry’Imana kuko ari naryo muhesha wabyose. Ubutumwa ku gihugu cy’u Rwanda, natangiye kubuhabwa kw’itariki ya 29 Mata 1993. Niho Imana yantumyeho ngo ntangire amasengesho yo gusaba ubwenge, no gusengera igihugu cy’u Rwanda.

 

Muri uwo mwaka niho nahishuriwe ya ndege yahiriyemo umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, n’uw’Igihugu cy’u Burundi n’abo barikumwe. Icyo gihe nasabye itorero nkoreramo umurimo w’Imana kubivugira i Kigali ko bigiye kuba kuko ariho nari nabwiwe kubivugira, bampaye ikaze batari bamenya icyo nendaga kuvuga. Nari navuye aho navukiye ntwawe na Moto, ingeza mu mugi wa KAMEMBE,mpava n’ivatiri nziza ingeza i Kigali. Mbamenyesheje ubwo butumwa, barampakanira ngo byabakururira ingorane. Barantegera nsubirayo ntabivuze mu ruhame. Imana ingarura kubivuga ngenda n’amaguru ntagira icumbi ntanicyo kurya nshobora kubona. Nagenze n’amaguru, umuhanda Cyangugu, Kibuye, Gitarama,Kigali. Nahagenze iminsi 8 iyimpwanyirije n’iyo abanyarwanda bagiye kwirukanka mo bakanapfa nabi ni ko byagenze muri Jenocide. Mu mwaka w’1996 nibwo Imana yambwiye kwandika igitabo kirimo ubutumwa bw’Igihugu cy’u Rwanda. Icyo gitabo cyitwa INGOMA Y’URWANDA KW’ISI “INDORERWAMO”.

 

Iyo nyandiko nayanditse mugihe kingana n’imyaka 10: 1996-2006. ku itariki 17 Mutarama 2008 niho nagejeje umusogongero w’iyo nyandiko mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, hamwe n’ibaruwa na mwandikiye. Nabimenyesheje umuvugizi w’Itorero nkoreramo Umurimo w’Imana. Iyo nyandiko inononsoye nayigejeje muzindi nzego: Urukiko rw’Ikirenga, Inteko ishingamategeko, Komisiyo y’Igihugu        y’amatora,Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru. Kandi abanyarwanda benshi bagiye babisoma,abari mu Rwanda no mumahanga. Kubera umuhamagaro w’Imana rero ningombwa kubimenyekanya keretse ahari umwuka uheze.

 

Mu Itorero barampakaniye,ngo kuko ari amagambo akomeye ngo byabakururira ingorane. Mu binyamakuru no ku maradiyo barabitinya nabo keretse gatoya nigeze mvugira kuri Siti Radio n’ikinyamakuru cyitwa Rugali cyambajije ibibazo bijyanye nibyo nanditse muri icyo gitabo. Nasobanuje Imana uko nabigenza kugirango Ubutumwa Bwiza buvugwe mu Rwanda kuko mu Rwanda batemera ko ukuri kuvugwa. Imana Imbwira kuva Iburengerazuba nkajya mu murwa mukuru Kigali, nagerayo nkagura intebe, nkayitereka kukarubanda aho abantu benshi bahurira ngatangira saa mbiri za mugitondo (08h00) mvuga iby’u Rwanda nk’uko nabihishuriwe,nkageza saa cyenda. Ahantu mba mumugi wa Kigali ni mu Murenge wa Cyimironko, mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Kibagabaga. Naguriye agatebe gahinwa kuri Ngereza ya Cyimironko  ( NGEREZA NKURU YA REMERA) nkicaraho ku’isoko rya cyimironko saa mbiri za mugitondo. Ntangira kubivuga, ariko ntibemeye ko mbikomeza,bahiseko bahankura bamfungira mu gasho ka porisi i REMERA. Ninjira murubanza rwabyo.

 

Mu bugenzacyaha, no mubushinjacyaha, banjyana mu rukiko rwa GASABO i RUSORORO; Iminsi yose namaze mfunzwe hamwe no kuburana n’iminsi 15. ubutabera burandekura,ngo nkurikiranwe ndi hanze. Njye nitaba umushinjacyaha ku gihe nahawe. Icyakora nyuma yo gufungwa no gufungurwa nashyize ako gatebe I NYABUGOGO guhera i saa mbiri kugeza i saa cyenda, nirirwa mvuga ko: nahamagariwe kwerura iby’u Rwanda, nabivuga bakamfunga. Iyo minsi uko ari 15 none rero uko byakabaye, ubwo Butumwa Bwiza Imana yampaye kuvuga ku Rwanda, mbicishije mu nyandiko, nubwo ama Site yo mu Rwanda atazabyemera kuko u Rwanda rutemera ko baruvuga ukuri. Ariko ntikizatuma bitamenyekana.

 

UBUTUMWA BWIZA NAHAWE N’IMANA KUVUGA MU RWANDA

 

Igihugu cy’u Rwanda cyaheze mu gihirahiro,bibabaza Imana,ariko cyane cyane ku ngoma ya HABYARIMANA Yuvenali na KAGAME Paul bavuga Amahoro ku rurimi gusa ngo n’amahoro kandi ari ntamahoro ariho. Uruguma bakarwomora baruca hejuru. (YEREMIYA 8:11-13). Bigatuma Igihugu cy’u Rwanda kitagira icyo kigeraho kuko nkaho cyakagize aho kigera gihitako gisenyuka,kubera ko Imana icyerekaniraho imbere y’amahanga ko yanga uburyarya,ko Ishaka ukuri. Birazwi ko ntacyo Imana Ikora Itabanje kugihishurira abantu bayo (AMOSI 3:7, 8).

 

Mbere y’uko nerura ibyaha by’Igihugu cy’u Rwanda imbere y’Imana, n’uburyo nagiye mbihishurirwa,n’imirimo Imana yankoresheje ndabanza mvuge Umugambi w’Imana ku gihugu cy’u Rwanda:

-Imana yagambiriye kugira u Rwanda urugero rw’Amahanga.

-Kugira ibyo irwerekaniraho imbere y’isi yose,ibyo yanga n’ibyo Ikunda.

 

Imana yanga kurobanura abantu kubutoni. Abanyarwanda babikoze birenze urugero rw’ahandi byagiye bibera ku isi. Igihe cyo guhaka abahutu. Icyo gihe nibyo nabwiwe ko byateye Imana KUNYURA MU Rwanda. Ibyabaye mu Rwanda byatumye ruba inshobera mahanga. Igihugu cy’u Rwanda cyiremye ibice bibabaza Imana,bituma yongera kurunyuramo ubwa kabiri none rwabaye akabarore (urw'amenyo) k’andi mahanga kubera akaga karubaye mo.

 

Igihe cy’1959 kirazwi, Imana ikuraho akarengane kari mugihugu. Abanyarwanda birukanka amahanga bahunga abandi bicwa. Noneho rero, ntawe mu isi utazi amahano yo muri 1994; Ibyaho biracyari aho n’ubu biravugwa ariho Imana yantumye ngo mbwire abanyarwanda bakure igihugu ho inzigo n’amaraso Imana Igihe umugisha.

 

-Imana Ije gukora ikintu gishya mu Rwanda,abanyarwanda nibayumvira Iragikora, nibanga kuyumvira nabwo Iragikora,icyo kintu gishya ni ikihe? “ ni ugukura igihugu cy’uRwanda mugihirahiro kimazemo igihe kirekire.” YESAYA43 : 19-21. kuko Idaca urwakibera, ntiyumva urw’umwe kandi ntirobanura abantu kubutoni (YOBU 37:23,YESAYA 11:3, IBYAKOZWENINTUMWA 10:34B,35).

 

Yarantumye ngo nzahamagare abanyarwanda mbabwire bayubahe,bemere ko bose bakoze ibyaha kimwe,abahutu n’abatutsi cyangwase abatutsi n’abahutu, bose baricanye ntawubabarira undi. Ibyaha byakozwe byose babikoze kimwe. Imana yababajwe n’uko abanyarwanda bise abandi abanzi bakabishima hejuru (IMIGANI 24:17,18) .

 

Igihugu cy’u Rwanda nta mwanzi kigira ni abene gihugu ubwabo bahemukirana . abanyarwanda ntabwo babanye amahoro ahubwo bituranye inabi,baranihorera kandi guhora ari ukw’Imana. Ikibi cyarabanesheje kirabaganza, Imana Ibaburamo icyiza (ABAROMA 12:17-21).

 

Uko umuntu w’Imana akwiye kugenza LUKA 6:27-38. Amakuba yatunguye u Rwanda kubera ko bajyaga irya n’ino (IMIGANI 24:21,22). Biciye abantu mugihugu, babakurikirana no mubuhungiro (OBADIA 13:13). Bakomeza no gukurikirana abacitse ku icumu nko kubashyira imbere ngo babone uko barya ibyabo ,(ibibagenewe ). Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, kuri iyi Manda amatora arangiye yakoze amasengesho yo gushima Imana,Imana imutumaho umugore umwe mubanyarwanda kazi, wayisengaga abaza iby’u Rwanda,abasomera mugitabo cy’umuhanuzi (YEREMIYA 50:33, 34). Nubwo iryo jambo rirengereza ku Bisiraheli ariko Imana yavugaga ko abanyarwanda bose impande zombi barenganyijwe kimwe kandi ko Imana Ije kubarenganura kandi ko Imana n’irenganura u Rwanda hari uko n’isi izaba irenganuwe. Kuko amahanga agira ibikorwa byinshi mu Rwanda. Kandi Imana yatumye Isi iruhangaho amaso cyane.

 

Dore uko Imana yamenyesheje: Intambara ikomeye abanyarwanda bakwiriye kurwana ni intambara y’UKURI “UKURI NI KO KWAKIZA U RWANDA” Imana yaha igihugu cy’u Rwanda umugisha rugahimbaza Imana,amahanga yose akaza guhimbariza Imana mu gihugu cy’u Rwanda. Mvuze ibyo ijwi ryampamirije ko Imana yabitangiye ibimenyetso mu Rwanda Ibigaragaza. Ariko kubera ko abanyarwanda banze gukuraho amoko ,ubusambanyi n’ubwibone ,Imana Igiye kuhanyura ubwa 3. Ubwambere u Rwanda rwabaye inshobera mahanga, ubwakabiri ruba akabarore k’amahanga yose, ubwagatatu Izarugira incyuro y’amahanga yose.

 

Hari ibintu bibiri bikomereye u Rwanda:

Icyambere : Abanyakuri bari mu Rwanda baraceceka, igihugu kikajya iwabandi. Imana yarantumye ngo nzababaze ko guceceka ariko bacisha imanza zitabera ? Kuri Manda ya mbere y’umukuru w’igihugu inzibacyuho irangiye, Imana yampaye amasengesho y’iminsi 3 ngo nsengere igihugu kuko giheze mugihirahiro,ko habuze uwaha abanyarwanda bose ubwenegihugu kimwe uburumbuke bw’igihugu bukaba ubwabose,kugirango,ntihagire urenganyirizwa mugihugu nkuko Imana Ibireba. (UMUBWIRIZA 5 :8,9.)


Umunsi nyakubahwa KAGAME Paul ageza kandidature ye muri komisiyo y’igihugu y’amatora nari nagiye ku Biro by’Intara yari CYANGUGU kubaza cyo umuntu asabwa kugira ngo abe umukuru w’igihugu cy’u Rwanda. Ibyo nabikoreye kugirango nduhuke mumutima kuko hagurumanaga cyane, n’abantu bakomeye b’abahanga, nageragezaga kubabwira iby’Imana ibyo Ishaka ntibanyumve, bakanyita umurwayi wo mumutwe. Icyo gihe rero nabajije icyo bisaba kugira ngo umuntu abe umukuru w’igihugu byatumye nkurikiranwa bikomeye, ariko Imana Irampisha ntibyagira icyo bintwara ( byabereye i CYANGUGU) .

 

Kuri iyi Manda ya kabiri, umuhamagaro watumye njajaba cyane, kandi ntacyo nishoboreye. Hari umuntu umwe nasabye inama , arambwira ngo ninshake abantu mu turere twose bansinyire nkuko itegeko ribisaba, nubwo babishyizeho ntagihe gisigaye gihagije, ngo mvuge ukuri kwatuma Imana Inezererwa igihugu , tukimara kubivugana n’uwo muntu naraye mbonye abansinyira 12. ariko iryo joro ndota ngiye kujya mukaga . kandi n’iyi ngoma iracyakomeje,kuko Imana yayishyizeho. Mperako ndabireka. Cyane cyane ko igihe cyari gito cyane, kuburyo kugera mu turere twose 30 bitari gushoboka, nkaba nikoreje isoni ubusa.

 

Reka nsubize ikibazo abantu bafite kurinjye ; Bati : Mbese washobora kuyobora igihugu ?Igisubizo : Icyo nashakaga kwari ugushaka icyatuma Imana Inezererwa u Rwanda ngo kimenyekane, kandi ni nacyo ngikomeje nandika muri iyi nyandiko doreko Imana yambwiye ngo yashatse umuntu n’umwe wayihagarara imbere mucyuho ngo irengere igihugu cye kuririmbuka iramubura Irampagurutsa ngo Intume (EZEKIYERI 22 :29-31). Imana Ibonye ukuri nkuko kuri, u Rwanda rwaba igitangarirwa. Ariko noneho,ibizarubamo bizatuma rutangarirwa, Imana Irusutseho uburakari bwayo ngo Imareho ibiyibabaza. Kandi nta buhungiro kuko n’uri mumahanga Izamusangayo. Nagira inama `, umusambanyi n’umwibone kubireka, naho abakiranutsi bo bazaba ari ugusarurwa.

 

Icyakabiri :Gikomereye u Rwanda ni uko Itorero ry’Imana ryo mu Rwanda ryifuje gusa n’abisi, ryarararikiye,ryavuye kurufatiro rw’agakiza rijya kurufatiro rw’Isi : amashuri n’amafaranga. Imana niyo yiyigishiriza abakozi bayo. Kandi ntibemera ko Ubutumwa Bwiza buvugwa, kuko bubakoraho ; bifuza ko havugwa ibibwirizwa byo mw’ ijambo ry’Imana gusa ariko icyo yahishuye bakakireka, kugeza naho batinya ko ibyo  Imana Ishaka byabakururira ingorane. Imana yantumye kw’Itorero ryayo ryo mu Rwanda ko igihe Izakoreraho naryo ritazasigara. Kandi ko n’amafaranga atazasigara (ZEFANIYA1 :7-18). Imana niyo yonyine Itanga imibereho abantu bihagararaho gusa, igihe Ikibahaye agahenge, iyo Ije kurimbura ntawihagararaho uretse kuvuza induru. (EREMIYA47 : 2,3). Kandi yarantumye ngo menyeshe ko Imana iri gushaka Itorero ryayo ngo Irigirire neza, Iryubake,Irikomeze,Irihuze, Iriramire, Irimenyeshe inzira,Iryiyereke, rigendere mumbabazi zayo. Irikoreshe imirimo yayo yo kugiraneza (ZABURI 147 : 103 ;11, ABAHEBURAYO13 :16).

 

Neretswe ko abantu b’Imana bari barahamagariwe gukora ingendo bavuga Ubutumwa Bwiza bakaba barabiretse, nahishuriwe ko bameze nk’abantu barwaye ibirimbo,abadasohoza neza inshingano zose z’Itorero,bameze nk’ibikuri, abatakizera Imana bafashwe n’ubwoba bw’imibereho bameze nk’abasaza bunamirije bahinda imishyitsi, abavugabutumwa n’abaririmbyi badafite agakiza bameze nk’impumyi kandi ari ni ibipfamatwi. Nimurebe mu gitabo cya YESAYA 42 :19,20. Hanyuma yibyo byose mpishurirwa abana bato barwaye bwaki, babyimbye udutama,n’akada,n’udutoke n’uturenge, ngo abo n’abanyetorero bashya bahamagarwa bakabura ababarera nk’umwana wavuka agasanga nyina yaribereye umusinzi akabura umwitaho.

 

Kubera rero kuvuga ibi ku gihugu cy’u Rwanda ; hari amajwi numva ambwira ko nshobora kwicwa, jyewe Imana yantumye kuburira Abanyarwanda nkuko Imana yaburiye igihugu cy’i NINIWE, ngo nibigarura bakareka inzira zabo mbi,Imana yigarure ntibarimbuke (YONA3 ;6-10). Hakaba hari ibintu bitari bike bimpamiriza ko igihugu cy’u Rwanda ngifitemo amahirwe ko ntazapfa nishwe, ahubwo nzakiramiramo nkazapfa nshaje neza niyiciwe n’izabukuru. Ingero : u Rwanda nirwo rwanyibyariye, ruranyirerera kugeza ubu, nahawe n’Imana umurimo ukomeye wo gusengera u Rwanda no kuruvugamo Ubutumwa Bwiza bw’Amahoro bukenewe n’abatuye isi yose kuko babuze amahoro. Maze kubona ibintu bitatu byantangaje binyemeza ko nkenewe mu Rwanda :

 

-Nagiye kwambuka umugezi tugomba kuvogagira,umusore war’unjyanye yangako nkandagira mumazi anyomotsa ampetse mumugongo .

-Nagiye murukarabiro nziko ngiye gukaraba amazi nsanga banteguriye amata y’insyushyu, bantegeka kuyiyuhagira kuko ariko babishatse.

-Nashyizwe munzu y’imbohe,banga ko njyanamo Bibiriya yanjye, ngeze munzu y’imbohe umuntu ufunze atumira Bibiriya n’igitabo cy’indirimbo arabimpa,ari impano ngo nkomeze umurimo w’Imana.Nsanga ndafunzwe ahubwo nje mubutumwa aho munzu y’imbohe.

 

Aho guhora rero abanyarwanda bakangishwa kwicwa, ahubwo u Rwanda n’igihugu cyakunzwe n’Imana cyane, Ikivugiramo,Igikorera mo. Abanyarwanda bakwiye kumvira Imana kuko Ibaburira. Aho kurimbuka ngo bajye bubaka,basenya, babaho, bicana,babeshywa amahoro biyubikije amahano.Imana ireba ibyiherereye niyo yabimpishuriye atarinjye njyenyine gusa hari n’abandi, n’abanyakuri bose babibona nabo koko. Duhaguruke nk’igihugu cy’i NINIWE, aho kugirango twongere turimbuke,isoni zidukore imbere y’amahanga,Imana Iturengere dukomeze dutere imbere.

 

Mbikoze nziko mu Rwanda batazabigaragaza mu rubuga rw’itumanaho ariko ntibizabura indi mirongo binyuramo bikagaragara.

 

 

MUGIRE AMAHORO

 

Nanditse igitabo INDORERWAMO none nkurikije ho «Ubu butumwa Bwiza ku Rwanda» Ndabamenyesha ko hari n’ikindi gitabo ndi kurangiza kwandika izina ryacyo ni INGORANE N’AMAHIRWE, cyafasha Isi mu ntego z’ikinyagihumbi 2000-3000, umuhesha wa byose shingiro n’Ijambo ry’Imana.

 

 

Ndi NZIRABATINYA Emmanuel

 

 

 

 

 

 

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K
<br /> Un regard de quelqu'un qui sait OU sont enteres les morts!<br />
Répondre