Abaturage b’akagari ka Kibingo mu murenge wa Karama bakomeje gutabaza.
Nta joro ridacya : na FPR yigize ikigirwamana tuzayikira !
Hilary Clinton, Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika mu rugendo yarimo uyu munsi 2/8/2012 muri Senegal, yamaganye bamwe mu bayobozi b’Afrika bakomeje kuvangura no kunyunyuza abo bashinzwe kuyobora. Wagirango arimo arakurikirana ibibera mu Rwanda aho Leta ya Kagame ikomeje gufata igice kimwe cy’abaturage ikagiteza gusahura no guhonyora abandi baturage. Ibibera I Kibingo mu murenge wa Karama, mu ntara y’amajyepfo aho imfubyi n’abapfakazi b’abahutu barimo bakorerwa ihohoterwa rihagarikiwe n’abayobozi biri mubyo uriya muyobozi w’Amerika yamaganye.
Muby’ukuri, maze iminsi mbagezaho akarengane Leta ya Kagame ikomeje kudukorera hano mu Kagari kacu ka Kibingo muri gahunda bise iyo kuriha imitungo yangijwe mu gihe cya jenoside yo muri 1994. Nabagejejeho mu kwezi gushize, ukuntu abaturage bo mu bwoko bw’abatutsi baherekejwe n’abiyita abayobozi baje mu museso bagasahura inka, ihene, ingurube n’inkoko bakajyana bagaha benebyo icyumweru ngo babe barangije kuriha imitungo cyangwa ayo matungo agurishwe. Twebwe abaturage twasigaye twimyiza imoso, dore ko amafranga bategetse gutanga buri rugo rw’umuhutu ari umurengera: ni ukuva kuri 150,000FRw kugera muri za miliyoni! Abenshi muri twe ntitwigeze dutunga n’ibihumbi mirongo itanu mu buzima bwacu. Ayo matungo rero yaragurishijwe nk'uko byari byateganyijwe, amafranga yavuyemo beneyo ntibazi uko angana.
Agahomamunwa noneho ni uko abayobozi b’akagari bafatanyije n’abo mu murenge wa Karama, batumenyesheje ko bene gutwara amatungo nanone bazagaruka gutwara umusaruro w’amasaka kuwa mbere tariki ya 6/8/2012. Ikibabaje muri iryo sahurwa ni uko hafi y’abaturage bose bariho bamburwa ibyabo abenshi ari abapfakazi abagabo babo baguye i Kibeho cyangwa muri Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bishwe n’ingabo za FPR Inkotanyi. Abandi ni imfubyi ba se na ba nyina biciwe aho maze kuvuga , abenshi kandi bakaba bari bafite imyaka itarenga itandatu kiriya gihe cya jenoside yo muri 1994. Ngabo rero abarimo bishyura ibyo abo ba nyakwigendera baguye muri Kongo n’i Kibeho ngo baba barasize bononnye mbere y'uko bahunga. Uhingukije ukabaza aba bayobozi niba icyaha atari gatozi, wahita ubonwamo ingengabitekerezo ya Jenoside bakagucisha mu ryoya cyangwa se wagira Imana bakagutambikana, ndavuga ugafungwa ibyo bise burundu y’umwihariko.
Ngayo nguko, nguko uko tubayeho mu nzara twari twejeje, tukabura icyo kwambara twari dufite amatungo ariyo yatugobokaga aka wa muririmbyi ati: “ukena ufite itungo rikakugoboka”. Abana bavuka bose ubu baritwa ba Ndererehe, Mbiturende, Ndoribyubu, Sinzabakwira, Kurazikubone, Bariyanga, Ntawukuriryayo, Nayigiziki, Bucyibaruta, Nzabandora n’ayandi yerekana agahiri n’agahinda bitwugarije muri aka kagari kacu. Ngo nta joro ridacya kandi ngo nta mvura idahita. Turakeka ko igihe kizaza hakaba amahinduka nk’ayabaye muri bya bihugu by’Abarabu tumaze iminsi twumva maze tukikiza izi ngirwa bayobozi barangwa n’ivangura, guteranya amoko aho kuyunga no kunyunyuza imitsi y’abaturage. Ese aho icyo gihe nticyaba ari iki?
Nzabandora J. (leprophete.fr)