Rwanda/politiki: Ambasaderi Uwibashije Sylvestre aribeshya, akabeshya n'abanyarwanda.
Nakurikiye nitonze ndetse mfite n'amatsiko menshi ikiganiro Radiyo Itahuka yagiranye na Ambasaderi Uwibajije Sylvestre k'umugambi we wo kuba umuhuza wa leta y'u Rwanda n'abatavuga rumwe nayo.Natangajwe ariko n'ibinyoma Sylvestre akomeje gukwiza mu banyarwanda.Nsanga kubiceceka byakomeza gutera urujijo.
1. PSD nk 'ishyaka ryigenga mu Rwanda ntikibaho, kiretse gusa ahari mu mutwe wa Sylvestre wenyine bityo rero aho avuga ko Ntawukuriryayo ari umu PSD arabeshya cyangwa se aribeshya kuko hashize imyaka itari mike Ntawukuriryayo yarinjiye icyama cya FPR. Ahinduka PSD iyo bagiye gutekinika amatora gusa.Buriya koko arashaka kutwemeza ko Dr Iyamuremye Augustin,Bwana Nduhungirehe Olivier,Mwene Nzamurambaho uriya mbona uhora yandika ubusa kuri izi mbuga, Ambasaderi Kimonyo uretse ko we yanabaye umunyakuri akivugira ko yinjiye icyama,Bwana Rugenera Marc, Dr Biruta Vincent bakiri aba PSD koko ? Ngira ngo hasigaye ngo mumurongo wa PSD original hasigayemo Ngarambe Joseph na Dr Lyambabaje n'undi mutegarugori ubarizwa mu Ntwari abandi bakase ikorosi kera.Intwari Me Ntaganda yabibonye kare yishingira PS imberakuri kuko yangaga kwitirirwa ishyaka ritakiriho.
2. Nk'umuntu wabaye umudipolomate azi neza uko ubutumwa butangwa.Initiative yagize ku giti cye ntabwo akwiye kuyitirira abanyarwanda bose batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Kigali ngo agere naho avuga ko ibyo yaganiriye n'inshuti ze yari agiye gusura ari ubutumwa bwa leta y'u Rwanda. Leta y'u rwanda ivugirwa na ministri Musoni Protais ntivugirwa na Perezida wa Sena ntivugirwa na James Musoni kandi n'igisirikari ntikivugirwa na Jack Nziza. Akwiye ahubwo kugira isoni zo kuba yaravuganye n'umwicanyi ruharwa Jack Nziza wamaze abanyarwanda n'abanyamahanga none akaba agiye no kumarira impunzi ku icumu. Akagira isoni zo kuvugana n'agakingirizo Ntawukuriryayo uyu watangije umushinga wo gukona abanyarwanda ubwo yari akiri Minisante, akagira isoni zo kuvugana na Musoni James ushinzwe kuniga itangazamakuru,kuzibya no kuzimya amashyaka atavuga rumwe na FPR,no kunyereza umutungo w'igihugu mbere yo kwigirigita no gusetsa imikara ngo yabaye intumwa y'ubutegetsi bwa Kigali.Mbese Kigali nta ba Ambasaderi bayihagarariye mu Bubiligi? Sinumva ko Amb.Masozera ari umwe mubadipolomate bashimwa kandi ngo bakora neza cyane !
3.Avuga ko umushinga we yawuteguye mu gihe cy'umwaka wose ndetse akongeraho ko ari umucadre Consultant ukomeye mu Bubirigi ngo akaba atagurishwa .Aha rero niho nibaza ngashoberwa nkibaza ukuntu umuntu ukora umwuga nk'uriya yagiye kuvugira amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi n'andi mashyirahamwe y'abanyarwanda anyuranye akorera mu buhungiro atabanje gushyikirana nayo no kwumva ibyifuzo byayo.Kuba bitarakozwe bityo rero uwavuga ko yashakaga gucuruza akalimi agamije inyungu we wenyine yasobanura,umenya ataba yibeshye cyane.
4.Ibiri amambo muri icyo gihe cyose kingana n'umwaka ntiyigeze ateganya ingingo impande zombi zaganiraho ngo abe afite urutonde rwazo akurikije uburemere bwazo, mu ruriya rusimbi ateganya rwa WIN-Win Deal, k'uburyo buri wese yamenya kare amaturufu yazakoresha. Ntiyateganije n'uwayobora iyo mishyikirano naho yabera, ntanavuga agaciro kahabwa ibivuye muri urwo rusimbi. None rero ubu DIR imaze imyaka 8 iriho ngobumvikanye, iriho kuvuka bundi bushya ikagendera ku bitekerezo bishya ngo kandi byiza cyane by'ambasaderi Uwibajije.
5. Ambasaderi Uwibajije azi neza uko imishyikirano ya Arusha yagenze n'ukuntu yari yitabiriwe kandi ishyigikiwe n'ibikomerezwa byo kuri iyi Si. Azi neza uko FPR yayiburijemo none we ku giticye na DIR ngo bagiye gutegura iya Buruseli ngo ikaba ariyo ikemura burundu ibibazo by'amakimbirane hagati y'abanyarwanda. Hari uherutse kwandika ngo abanyarwanda barabeshyana, hari n'umutegarugoli ukunze kwandika agira ati : << Nyamara kubeshya ni bibi>> nanjye nti « kwibeshya byashyikira buri wese ariko hari aho bitagomba kurenga kugirango bidahinduka urukozasoni ».
6. Ngo DIR ihagarariye amashyaka yose kuva ryari? mu ruhe rwego? Simpakana ko DIR yashobora kuba urubuga rwahuza abatavuga rumwe na Kigali aliko uko iteye ubu haracyari byinshi byabanza kuganirwaho. Cyane cyane ku miterere y'inzego zayo n'inshingano zayo.Haracyari kare cyane rero kwemeza ibintu nka biriya. Uwagarura ku isi Habyarimana Gitera, Munyangaju Aloys.Gasingwa Germain. Gatabazi Felesiyani, Uwiringiyimana Agathe n'abandi ntibuka bose bakareba ibyo urikwivurugutamo bahera ko bongera kwitahira kuko wababera urukozasoni. Icyo mwapfaga na Olivier Nduhungirehe cyararangiye, musange mufatanye ureke gutesha abantu igihe.
7.Ndashimira Radio Itahuka n'umunyamakuru wayo Ndizeye Serge kubera ko baguhaye umwanya wo kwivuga ibigwi tukamenya neza uwo uriwe.Ari kose uwakwibariza gato? Ko wibukije ko mu gihe cy'intambara wari OT muri Ministeri ya Finance ufatanije na Rugenera Marc arimwe mucunze imari ya Leta kuki FPR itababaza impamvu mwatangaga amafranga yo kugura intwaro ziyirwanya ahubwo ikirirwa yiruka kuri Kabuga n'umuryango we bababeshyera ngo baguze imipanga yo kumara abatutsi? Mu gihe ba Mushayidi Deo, Mme Ingabire Victoire,Me Ntaganda Bernard bafunze bakaba bagaraguzwa agati, mu gihe Jeneral Nyamwasa arasirwa iyo yahungiye, mu gihe imiryango yabo yamburwa ubwene gihugu,mu gihe impunzi z'abanyarwanda ziri kwicirwa muri Kongo n'ahandi hanyuranye uratinyutse uravuga ngo ibintu biri kujya mu buryo ?Urahoha cyangwa urashinyagura?
Mbese nk'umudiplomate kuki utavuganye na Mushikiwabo ko ariwe Ministri w'ububanyi n'amahanga ko nibura byari gutuma ikinyoma cyawe kigira ireme. Sigaho urakuze nkuko ubyivugira wibeshya ukuze.
Kanda kuri iyi mikoro wumve ikiganiro cya Uwibajije kuri radiyo itahuka hera ku munota wa 8:
Rwaka Théobald