RDC/Rwanda: Nyuma y'Afurika y'Epfo igihugu cya Leta zunze ubumwe z'Amerika nticyoroheye u Rwanda kubera intambara rwashoye muri Kongo !
Kuri uyu wa mbere taliki ya 09/07/2012 Perezida wa Kongo Joseph Kabila yagiranye ibiganiro mu biro bye na Bwana Barrie Walkley intuma yihariye akaba n’umujyanama w’igihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari by’Afurika ; iyo ntumwa ikaba yamenyesheje Kabila ko igihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika cyamagana kivuye inyuma inkunga u Rwanda rutera M23 umutwe wivumbuye ku ngabo za Kongo.
Ambasaderi Barrie yavuze ko yasobanuriye Perezi Kabila uburyo Amerika ibona ibibazo bikomeye by’umutekano muke ugaragara muburasirazuba bwa Kongo akaba yavuze ko igihugu cy’u Rwanda aricyo nyirabayazana w’umutekano muke mu karere ko kandi u rwanda rugomba guhita ruhagarika ibikorwa byose byo gufasha umutwe wa M23. Nyuma y’uwo mubonano Bwana Barrie yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, abasobanurira muri make ikiganiro yagiranye na prezida Kabila, yagize ati : « Nizeje Perezida Kabila ko igihugu cya leta zunze ubumwe z’Amerika gihangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke uri muri Kivu ». Iyo ntumwa idasanzwe y’Amerika yasobanuriye abanyamakuru ko mbere yo kujya i Kinshasa yanyuze i Kigali ikahamara iminsi myinshi ikahava Bunagana itaraterwa, iyo ntumwa ikaba yaragiranye ibiganiro birambuye( discussions) n’abayobozi b’u Rwanda, yagize ati : « nabasobanuriye neza u Rwanda aho Leta y’amerika ihagaze ; mbibutsa ko u Rwanda rugomba guhagarika mu maguru mashya inkunga yose rutera umutwe wa M23 ».
Ambasaderi Barrie akaba yijeje Kabila ko Ubutumwa bw’Amerika yabugejeje kuri leta y’u Rwanda nta kujenjeka. Kukibazo yabajijwe cy’uko haba hari ingabo z’u Rwanda ziri kubutaka bwa Kongo mugufasha mu mirwano umutwe wa M23, yasubijeko niba hari ingabo z’u Rwanda ziri kubutaka bwa Kongo zigomba guhita zisubira mu Rwanda akibivuga (immédiatement), yagize ati « ni ubwo butumwa naje kubwira abayobozi b’u Rwanda kandi igihugu cya Amerika kizakomeza kugeza ubwo butumwa kubayobozi b’u Rwanda kugeza mu rwego ruhanitse ».
Abumva ururimi rw'ifaransa mushobora kumva ambasaderi Barrie aha:
Source : digitalCongo