Rwanda-Politiki: Abanyarwanda nibitegure kwakira ishyaka PPR-IMENA mu Rwanda nk'uko byatangajwe n'abayobozi b'iryo shyaka i Rouen mu BUFARANSA!

Publié le par veritas

http://pprimena.com/sites/all/themes/professional_theme/images/slide-image-3.jpgKuri uyu wa gatandatu taliki ya 13/07/2013,ishyaka PPR-IMENA ryakoreye ikiganiro mbwirwaruhame mu mujyi wa Rouen mu gihugu cy’Ubufaransa, icyo kiganiro cyayobowe n’umuyobozi w’ishyaka PPR-IMENA Bwana KAZUNGU. Muri icyo kiganiro havuzwe ibintu byinshi iryo shyaka rinenga mu mitegekere y’u Rwanda uko ingoma zagiye zisimburana, risobanura imiyoborere mibi iranga u Rwanda muri iki gihe n’intego zayo zo kugeza demokarasi kubanyarwanda.

 

Umuyobozi w’ishyaka PPR- IMENA yavuze ko gahunda ishyaka rye rifite kandi yihutirwa ari ukujya gukorera politiki mu Rwanda, ishyaka PPR-IMENA rigashobora kwegera abaturage kuko mu Rwanda niho abaturage b’abanyarwanda bari barenga miliyoni 12, zishonje mu gihe ibyo kurya bibonwa na bake bafite ubushobozi gusa !

 

Umuyobozi wa PPR-IMENA yagaragaje ibyo ishyaka ayoboye rinenga mu mateka y’u Rwanda kandi akaba asanga abanyarwanda batagomba kuba imbata y’amateka y’u Rwanda. Yatangiye abisobanura muri aya magambo « u Rwanda rwabayeho kera ,nyuma y’1100, rwayobowe n’ingoma  y’abami ibaho,irikanyiza ,ishyiraho uburetwa n’ubuhake , rubanda rugufi rurahazaharira,mu 1959 haza kubaho révolution sociale ya rubanda rugufi rwari rubabaye koko, kandi rugomba gufashwa kugira ngo ruve kuri iyo ngoyi y’abami niya gikoloni, révolution yarabaye, ariko njyewe hari icyo nkunda kugarukaho,iyo ikintu kiswe révolution ni uguhindura, ariko iyo kimennye amaraso gita agaciro ! Nkeka ko révolution yari ngombwa kandi yari ikwiye, ariko ntiyageze kunshingano zayo… »

 

Umuyobozi wa PPR-IMENA yavuze ibintu byinsi ishyaka ayoboye rigamije guhindura mu gihugu , yavuze ko hirya no hino ku isi abantu benshi bamaze kumenya ukuri k’uko igihugu kiyobowe ; PPR-IMENA yiyemeje gukorana n’amashyaka yose ari mu gihugu n’ari hanze y’igihugu ndetse na FDLR bagize ruvumwa bazakomanga kumuryango wayo kugira ngo bakorane niyanga bazabaze abanyarwanda uko babigenza !

 

Hakurikiyeho n’ibindi biganiro by’abandi bayobozi ba PPR-IMENA ndetse n’ibibazo binyuranye byabajijwe byose byarasubijwe,singiye kubatera amatsiko nimukurikirane ikiganiro cyose hasi aha :

 

Kanda aha wumve ikiganiro cya PPR-IMENA i Rouen (igice cya 1)

 

 


 

Kanda aha wumve ikiganiro cya PPR-IMENA i Rouen (igice cya 2)

 

 


 

 

 

 

 

 

Ubwanditsi !

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article