SPECIAL INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU WA GATATU TALIKI YA 17/07/2013
Ni ngombwa gusura cyangwa gufungura incuro nyinshi iyi paji kuko turagenda dushyiraho incamake y'amakuru ajyanye n'intambara muri Congo uko arajya atugeraho uyu munsi, dukurikije amasaha twayaboneyeho!
12H47: Imirwana y'ejo kuwa kabiri yahuje ingabo za Congo na M23 yarangiye ihitanye abantu n'ibintu bitabarika, ingabo za Congo zishe abarwanyi ba M23 bagera kuri 51, hafashwe umusilikare umwe ufite ipeti rya Kapiteni yakomeretse, mu bishwe hagaragayemo imirambo 15 y'abarwanyi ba M23 bafite imyenda ya gisilikare y'ingabo z'u Rwanda bishoboka kuba ari abasilikare b'u Rwanda RDF bagiye gutera inkunga M23.Ingabo za Congo zafashe uduce turenga 5 twagenzurwaga na M23. Mu mirwano y'ejo abaturage ntabwo bahunze ahubwo bagendaga bakurikiye kurugamba ingabo za Congo bazivugiriza amashyi n'impundu! Byabaye ngombwa ko ingabo za ONU ziri muri Congo zihagarika igikorwa k'ingabo za Congo cyo gukurikirana abarwanyi ba M23 kuko bari bamaze gushyira mu maboko y'ingabo za ONU uduce 2 bagenzuraga , ingabo za ONU zikaba zishaka ko amasezerano yashyizweho umukono ku italiki ya 24/02/2013 Addis Abeba ariyo agomba gukurikizwa aho gushyira imbere intambara; icyo gikorwa cy'ingabo za ONU cyo guhagarika ingabo za Congo cyarakaje abaturage! (Kanda aha usome amakuru yose arambuye).
13H10:Ministre w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo yandikiye umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki moon ibaruwa ku italiki ya 08/07/2013 nk'uko bitangazwa na RFI; muri iyo baruwa Madame Mushikiwabo ararega umutwe w'ingabo za loni ugomba kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo (FIB) kuba ufitanye ubushuti budasanzwe n'umutwe wa FDLR, kuburyo FIB yagiranye ibiganiro na FDLR ku ngamba no kuri gahunda z'imirwano (! Ibi birego by'u Rwanda byiyongereye kubyo ruherutse kurega ingabo za Congo ko zifatanya na FDLR . (Kana aha usome inkuru irambuye).
13H55: Agasozi ka Mutaho kagenzurwaga na M23 kafashwe n'ingabo za Congo, ubu FARDC yagashyize mu maboko ya Munsco bakaba bagacunga bombi kuko kugira ibirindiro kuri ako gasozi bituma ugenzura umujyi wa Goma wose utawukojejemo ikirenge! Kanda aha urebe uko ako gasozi kagenzurwa n'ingabo za Kongo gahanamiye Goma cyane!
14H10: Amakuru dukesha ingabo za Congo, iza ONU n'abaganga b'ibitaro by'i Goma ni uko hari umusilikare w'ingabo z'u Rwanda ufite ipeti rya Colonel wakomerekeye mu mirwano y'ejo kuwa kabiri arwanira umutwe wa M23 ubu akaba amaze kwitaba Imana mu bitaro by'i Goma nk'uko umwe mu bakozi b'ibitaro abitumenyesheje naho undi musilikare mukuru w'ingabo z'u Rwanda nawe ufite ipeti rya Capitaine ejo wafatiwe ku rugamba yakomeretse , ubu bari gutegura kumwohereza i Kinshasa kubera amakuru menshi afite yerekeranye n'inkunga u Rwanda rutera umutwe wa M23 mu mirwano!
/http%3A%2F%2Fwww.tv5.org%2FTV5Site%2Finfo%2Fafp%2Ffrancais%2Fspecial%2Fafrique%2F93cc87af570340d504ea250a85fff2a3767e49bf.jpg)
20H40: Amakuru atangwa na BBC mu rurimi rw'igifaransa aravuga ko M23 yagaragaje intege nke cyane kurugamba ariko ikaba yashoboye kurasa ibisasu 4 biremereye ku kigo cy'ingabo za ONU kiri ahantu hitwa Minigi, ibyo bisasu nta muntu byahitanye cyangwa ngo bigire icyo byangiza. Ingabo za ONU muri Congo ziremeza ko ingabo za Congo zashoboye kwigarurira neza uduce twa Kanyarucinya na Munigi; ingabo za loni kandi zirabeshyuza ibirego by'u Rwanda ko izo ngabo zarashe mu Rwanda ahubwo ikaba ihamagarira icyo gihugu kujya mu ngabo zishinzwe kugenzura umupaka kuko u Rwanda narwo rufitemo abaruhagarariye! Amakuru dukesha ikinyamakuru kibogamiye kuri leta y'u Rwanda igihe.com aravugako ingabo za Congo FARDC zafashijwe n'ingabo za Brigade ya FDLR ifite ibirindiro mu birunga mu kurwanya umutwe wa M23.
21H55: Amakuru dukesha ikinyamakuru umuseke cyandikirwa mu Rwanda aravuga ko abatuge ku Gisenyi batangiye guhunga,iyo nkuru igira iti "Maisha Patrick umunyamakuru w’Umuseke ubu uri mu murenge wa Cyanzarwe aravuga ko kuri uyu mugoroba amasasu menshi cyane ari kumvikana bugufi cyane bw’umupaka w’u Rwanda na Congo mu duce tw’amajyaruguru ya Rubavu. Ku mugoroba ayo masasu yatangiye kugwa ku butaka bw’u Rwanda byatumye abaturage batangira kuva mu byabo." (Kanda aha usome inkuru irambuye).
Ubwanditsi