Rwanda: Polisi ya Kagame Paul yagabye igitero kuri umwe mu bayobozi ba PS Imberakuri imwambura amafaranga ibihumbi 40 !

Publié le par veritas

Logo-PS-Imberakuri.png

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Gashyantare 2013, nibwo polisi ya Leta ya Kigali yagabye igitero mu rugo rw’umuyobozi w’ishyaka ry’IMBERAKURI mu karere ka Gasabo, Bwana Dominiko SHYIRAMBERE. Iki gitero kikaba cyari kiyobowe na Assistant inspector KARENZI. Hari mu rukerera, mu ma saa kumi n’imwe n’igice agisohoka mu bwihero, nibwo Bwana SHYIRAMBERE yahise afatwa n’abapolisi maze bahita bamwambika amapingu, bamwereka urupapuro rubaha uburenganzira bwo kumusaka. Bahise bamwinjiza mu nzu, batangira gusaka inzu yose ariko banamubaza icyo akora ndetse baza no kwerura bamubwira ko akekwaho gukora ubucuruzi bw’amafaranga y’amahimbano.

 

Bamaze kumusaka bakabura ibyo bashakaga bahise bamwaka telephone ye igendanwa n’amafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) yarafite agomba kwishyura ubukode bw’icumbi hanyuma bamujyana kuri polisi ya Kacyiru aho CID ikorera maze ahatwa ibibazo birimo aho akora n’ibyo akora. Bamaze gushoberwa, aho baburiye impamvu zifatika zo kumufunga, bongeye kumushyira mu modoka berekeza kuri sitasiyo ya polisi y’i Remera. Ariko, bageze mu nzira(aho uhagarariye igihugu cya Amerika mu Rwanda acumbitse), abari bamutwaye bavuganye n’abandi ibintu atashoboye kumva, barangije barahagarara bamukura mu modoka bamwuka inabi nyinshi ngo nagende.

 

Nibwo SHYIRAMBERE abasabye kumusubiza ibintu bye, bamusubiza telephone gusa bamaze gukuramo amakarita yayo abiri barayavunagura ndetse na ya mafaranga ibihumbi mirongo ine (40.000 Frw) barayasigarana. Muri ibyo byose, nta hantu higeze handikwa ibyo yakorewe n’ibyo yabazwaga. Umuntu yakwibaza niba ari amabandi asigaye yambara gipolisi akoresha n’uburyo dusanzwe tumenyereye ko ari ubwa polisi ya Leta (imyenda y’akazi, imodoka n’ibiro by’akazi).

 

Ibi bikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe na Leta iyobowe na FPR biranze birakabije cyane cyane mu mujyi wa Kigali. Nyamara, bimaze kugaragara ko ari ubushotoranyi budafite aho buzayigeza kuko ntawe byigeze bica intege. Kuba bakoresha amayeri n’ingufu byose ngo bakunde badutere ubwoba cyangwa baduce intege nyamara bikanga bikabananira byagombye kubereka ko inzira y’amahoro twahisemo tutazayiteshukaho kandi ko uko bazabigenza kose tuzaruhuka ari uko impinduka y’amahoro igamije ubwisanzure bwa buri wese igezweho.

 

Aha twabibutsa ko uyu SHYIRAMBERE yafunzwe kuva 24 Kamena 2010 kugeza 08 Nyakanga 2011 nabwo bagamije gusa kumutera ubwoba, dore ko mu rubanza nta cyaha kindi cyamugaragayeho uretse gusa kuba ari mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta. Aho afunguriwe akomeje kwibasirwa ku buryo akenshi yumva abantu bahondagura ku nzu ye, ndetse no mu gihe cyo kwibaruza yaribasiwe bitavugwa. Ibi bikorwa by’iterabwoba bikaba bikorwa kandi mu gihe amakuru atugeraho atumenyesha ko Leta irimo gucura imigambi yo gufunga abahagarariye amashyaka atavuga rumwe nayo.

 

Ariko baribeshya kuko umwanzi agucira icyobo Imana igucira akanzu kandi uko iminsi iza bigaragara rwose ko ariko ingoma irushaho kwisenya. Ishyaka PS IMBERAKURI riboneyeho umwanya wo guhumuriza abarwanashyaka baryo n’abandi bose bakomeje guhohoterwa na Leta yagombye kubarinda. Turasaba buri wese gukomeza umutsi cyane ko bigaragara ko ubutegetsi buyobowe na FPR butari bwitegura kunamura icumu. Mukomeze mugire Urukundo, Ubutabera n’Umulimo.

 

 

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 11/02/2013

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Prezida wa Mbere

 

Ndlr: Muruzinduko arimo mu Burayi , Umunyamabanga mukuru wa PS Imberakuri Uwizeye Imakulata Kansiime arasobanura bihagije akaga kari mu Rwanda, fungura iyi vidéo iri munsi aha:

 


 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article