RDC: Umuyobozi w'umutwe wa UFRC urwanya Kabila yatawe muri yombi adateye kabili !

Publié le par veritas

http://www.digitalcongo.net/UserFiles/image/Photos_2013/Galerie_2013/Bagust/Bagust3.jpg

        Uwo ufite imvi niwe muyobozi wa UFRC bafatanye n'abo bandi bari kumwe babajyanye i kinshasa

 

Kuri icyi cyumweru taliki ya 11 gashyantare 2013 nibwo Gustave Bagayamukwe Tadji umuyobozi mushya w’umutwe wahimbwe n’u Rwanda rufatanyije na M23 witwa UFRC yatawe muri yombi na leta ya Congo mu mujyi wa Uvira.

 

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2013 nibwo umuyobozi w’uyu mutwe Gustave Bagayamukwe yatanze itangazo mu binyamakuru amenyesha ko ashinze umutwe wa politiki na gisilikare muri Kivu y’amajyepfo ; uwo mutwe ukaba witwa UFRC (Union des Forces Révolutionnaires du Congo) ufite intego yo gukura kubutegetsi Joséph Kabila ; ikicaro cy’uwo mutwe kikaba kiri mu mujyi wa Bukavu.

 

Uwo mutwe wa UFRC ukaba wifuza gukoresha amatora mashya muri Congo no gushyiraho ubuyobozi muri icyo gihugu butarangwa n’akajagari. Uwo mutwe ukaba wariyemeje gushyiraho ubutegetsi bw’inzibacyuho no kuvugurura igisilikare cya Congo ,ibyo ukabikora uhereye muri kivu y’amajyepfo.

 

Umutwe wa UFRC ukaba udashyigikiye igitekerezo cya ONU cyo kohereza umutwe w’ingabo wo kurwanya imitwe yitwaje intwaro nka M23 ; ikizwi cyo ni uko UFRC ari umutwe wavuzwe muri raporo y’impuguke za ONU ko nawo wahimbwe n’u Rwanda ngo uteze intambara muri Congo uhereye muri Kivu y’amajyepfo mugihe M23 yabaga irwana muri Kivu y’amajyaruguru. Haje kuvuka ikibazo cy’uko abanyamurenge batuye akarere ka Kivu y’amajyepfo banze kugwa mu bishuko by’u Rwanda banga gushyigikira UFRC kuburyo uwo mutwe byawugoye kugira ngo ube wagaba ibitero ku ngabo za Congo.

 

Umuyobozi w’uwo mutwe atawe muri yombi adateye kabiri bitewe ni uko abanyamurenge banze kurwanya ingabo z’igihugu cyabo nk’uko abatutsi bo muri Kivu y’amajyaruguru bagizwe ibikoresho na Kagame Paul bakegura intwaro mu izina rya M23 bakajya kwica abacongomani bene wabo kandi bari gukorera inyungu za Kagame ushaka kwiba amabuye y’agaciro y’icyo gihugu bitewe n’umwenda w’amafaranga menshi yariye amasosiyete yo mu bihugu by’Amerika n’ubwongereza ayabeshyako azayagezaho amabuye menshi yo muri Congo !

 

Umuyobozi w’uwo mutwe mushya yafatiwe hafi y’ikiyaga cya Tanganyika ahita yoherezwa i Kinshasa !

 

 

 

Vertitasinfo.fr


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article