Rwanda-ONU: Intumwa z'u Rwanda muri ONU ziyemeje kuburizamo raporo y'impuguke ishinja u Rwanda gufasha M23!

Publié le par veritas

http://radiookapi.net/files/conseil-de-securite.jpgBurya ngo “ingeso mbi ntirara bushyitsi” koko ! Mu gihe Paul Kagame yatumirwaga mu gihugu cy’Amerika mu nama yo kuvuga ku bubi bwa jenoside, Paul Kagame yafashe ijambo,umuyahudi wari wicaye mu bantu baje gukurikirana ibyo biganiro ahita atera hejuru avuga ko Paul Kagame atagomba gufata  ijambo muri iyo nama bitewe ni uko ari umujenosideri! Ibyo uwo muyahudi yavugaga Paul Kagame ntabihakana kuko ku italiki ya 30/06/2013 ari imbere y’urubyiruko I Kigali yivugiye ubwe ko leta ye igizwe n’abajenosideri!Ariko igitangaje ni uko abashinzwe umutekano wa Kagame muri iyo nama bahagurutse,ntibashobore kwiha akabanga,bakajya kuniga uwo muyahudi wavugishaga ukuri kugirango aceceke rubanda ruri aho rureba bakagera naho bamupfuka umunwa! Iyo ngeso yo gucecekesha abantu ku ngufu yokamye leta ya Paul Kagame none yiyemeje no gucecesha Loni! Izabishobora se?

Amakuru veritasinfo ikesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI aremeza ko abahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye biyemeje kuburizamo raporo yakozwe n’impuguke za loni ku byaha bishya byerekano ko u Rwanda rukomeje gutera inkunga umutwe wa M23 ruwushakira abarwanyi kubutaka bw’u Rwanda kandi abayobozi b’u Rwanda bakaba barakomeje gutera inkunga ya gisilikare uwo mutwe wa M23 mu mirwano ya nyuma uwo mutwe warwanye n’ingabo za Congo zifashijwe n’umutwe udasanzwe w’ingabo za ONU.

http://md1.libe.com/photo/564702-le-chef-militaire-du-m23-sultani-makenga-c-a-bunagana-le-2-mars-2013-en-rdc.jpg?modified_at=1389742653&width=750Igihugu cy’u Rwanda ngo gisanga iyo raporo y’impuguke za ONU yuzuye ibinyoma kuburyo abakozi ba leta ya Paul Kagame muri ONU barakora ibishoboka byose iyo raporo ikaburizwamo  ntishobore kwemezwa n’umuryango w’abibumbye. Intumwa z’u Rwanda ngo zikaba zamagana cyane impuguke za ONU ngo kuko zemeza muri iyo raporo ko u Rwanda rukomeje gufasha M23 kubutaka bw’u Rwanda n’ubwo yatsinzwe muri Congo, baramagana kandi ibimenyetso byemejwe n’impuguke za ONU ko u Rwanda rwohereje abasilikare barwo mu mirwano ya nyuma yo gufasha umutwe wa M23 igihe watsindwaga burundu!

Intumwa z’u Rwanda muri ONU zirashinja impuguke za ONU ngo kuba zitagaragaza amazina y’abantu bazihaye amakuru, ngo kubera iyo mpamvu ibimenyetso byose bitangwa n’izo mpuguke muri iyo raporo bigomba guteshwa agaciro! Si ubwambere u Rwanda rwikoma raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye n’umwaka ushize ni uko byagenze ariko ntibyabujije ko raporo izo mpuguke zatanze zemezwa na ONU! Impunguke z’umuryango w’abibumbye zigize itsinda ryigenga mu mikorere, itsinda ry’izo mpuguke ry’umwaka ushize ryahinduriwe kimwe cyakabiri cy’abarigize ariko raporo ku Rwanda zitangwa n’iri tsinda rishya ntabwo zihinduka , ibyo bikaba bigaragaza ko izo raporo ziba zivuga ukuri kandi zitagendeye kumarangamutima y’abagize iryo tsinda!

Igikomeje kubabaza u Rwanda kitakorwaga mu bihe byashize ni uko n’ubwo u Rwanda rwashobora kuburizamo iyi raporo kugirango itemezwa n’umuryango w’abibumbye , iyo raporo igomba gutangazwa kumugaragaro na ONU uko yakabaye mubinyamakuru kuko n’ubundi zimwe mu ngingo zikomeye zigize iyo raporo zamaze gutangazwa n’ibinyamakuru binyuranye, ibyo binyamakuru bikaba byarabonye iyo raporo mu buryo bw’ibanga!

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Uzatanga abandi kubona ikinyamakuru cyatangaje iyi "raporo" ntazatinde kuturangira!

Verriyasinfo nzi ko muri abadahigwa,ndabizeye!

Mugire amahoro

Nkoronko

Répondre