Rwanda: Ngo Gen Gatsinzi Marcel yaburiwe irengero!

Publié le par veritas

http://focus.rw/wp/wp-content/uploads/2012/11/Marcel-Gatsinzi.jpgInkuru ikomeje kuvugwa mu Rwanda ni iyerekeranye n’uko Gen Gatsinzi Marcel yaburiwe irengero mu gihugu. Veritasinfo  yagerageje gushakisha ukuri kw’iyo nkuru iri kugenda ivugwa nk’ibihuha i Kigali ndetse abantu benshi bakaba batangiye no kuyikwiza ku mbuga mpuzambaga nka facebook.

Gen Gatsinzi Marcel wabaye umutoni w’akadasohoka ku ngoma ya Paul Kagame ntiyongeye kwigaragaza mu ruhame guhera igihe yamburiwe ministeri yo gucyura impuza agasimburwa na Mukantabana Séraphine wari utahutse vuba. Gen Gatsinzi Marcel yabaye umutoni bitavugwa wa Kagame Paul kubera imirimo ikomeye y’ubugambanyi yakoreye inkotanyi ubwo yayoboraga igisirikare cya Ex-FAR cyari gihanganye n’inkotanyi mu mwaka w’1994.

Bivugwa ko mu kwezi kwa kamena 1994 inkotanyi zari zigiye guta ibirindiro byazo mu mujyi wa Kigali zigasubira inyuma noneho zikubahiriza ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano y’Arusha ;uko gusubira inyuma, inkotanyi zari zigutewe ni uko amasasu yari yazishiranye kandi zikaba zari ziri gutakaza abasilikare benshi kurugamba ;mu gihe ku maradiyo y’inkotanyi zarimo zihamagarana ngo zitangire kwitegura gusubira inyuma nibwo Gen Gatsinzi Marcel yazibiye ibanga , azibwira ko zigomba kwihangana gato kuko na Ex-FAR amasasu yazishiranye, icyo gihe bivugwa ko Gen Gatsinzi Marcel yahise ategeka abasilikare bakuru ba Ex-FAR kwimurira ubuyobozi bukuru bwa gisilikare i Kibungo kandi byari bizwi neza ko hagenzurwa n’inkotanyi, abasilikare bakuru ba Ex-FAR ntibamwumviye ahubwo bahise bimurira Etat-major y’ingabo za Ex-FAR i Gitarama.

Ubwo inkotanyi zafataga umujyi wa Kigali Gen Gatsinzi Marcel yahise azamurwa mu ntera, ahabwa n’imyanya ikomeye cyane mu nkotanyi, Gatsinzi Marcel asa n’uwari warabujijwe na Kagame gukandagiza ikirenge i Burayi ndetse byageze naho hakoreshwa imbaraga nyinshi cyane kugira ngo Gen Gatsinzi Marcel ajye gushinja bagenzi be bo muri Ex-FAR bafungiye Arusha bashinjwa na FPR ibyaha by’ibihimbano ; ubusanzwe Kagame Paul yari yaranze ko Gen Gatsinzi Marcel ajya gutanga ubuhamya Arusha.

Amakuru dufite ni uko mu byumweru 2 bishize Gen Gatsinzi Marcel yagaragaye kubutaka bw’Ububiligi ari kumwe n’umugore w’inshoreke ye yambuye umugabo we amaze kumufunga ; Gen Gatsinzi Marcel akaba yarimo ahaha ibyo kurya mu isoko ry’i Buruseli mu Bubiligi. Kuba twavuga ko Gen Gatsinzi Marcel yahunze twaba twihuse cyane ; kuko yari yarabujijwe na Kagame gukandagiza ikirenge i Burayi kuva mbere hose, ahubwo ashobora kuba yaraguranye ishingano na Mukantabana Séraphine wafashe ministère yo gucyura impunzi , noneho Marcel nawe akaba ajijisha yiyita impunzi naho afite inshingano nkiya Mukantabana wagiye ajijishaga ko nawe yahunze kugeza n’ubwo ayobora impunzi kandi yari aje kuneka izo impunzi, none ubu akaba yariyemeje kuzicyura bitarenze iminsi 2 taliki ya 30 kamena uyu mwaka.

Mu gihe rero inkotanyi zirimo zibara ko zifite aba general 3 mu ngabo zabo harimo na Gatsinzi Marcel , biragaragara ko uwo mu general atabarizwa mu gihugu akaba yarashakiwe indi nshingano nshya yo gucyura impunzi z’i Burayi, abandi ba géneraux basigaye bakaba bafite inshingano yo gufasha M23 mu guhangana na loni muri Congo ! Twifurije Gen Gatsinzi Marcel imirimo mishya myiza ariko amenye ko amazi atakiri yayandi !

Ubwanditsi !

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Ngewe ndabaha amakuru mfitiye gihamya ko mperutse kumwibonera ari kumwe n'umusore hafi w'imyaka nka 19 n'umudamu munini w'inzobe muri coloruyt ya Evere akurura caddy

Répondre
J

Kw'isi ni iki kigìdashoboka? Nubwo byaba ubuhubutsi guhita umuntu avuga ko  Gatsinzi yahuze, ariko  biramutse arinabyo, it could not be surprising at all. Na Ba Nyamwasa na
Karegeya (RPF y'umwimerere) barahunze nkanswe igipinga Gatsinzi.

Jean Musafiri.

Répondre
N
hahaha ,Gatsinzi ibyenyibitangaje ,ahubwo ararye arimenge,kuko amasaha yumugambanyi yamurangiranye,eseko uzompunzi bakomeje kuzigambanira Imana ikabayaziciriye akanzu baranjyahe,Zambiya birangiye
igiye gutuza zimwe mumpunzi zarokonse ubwicanyi bwa Kagame
Répondre
N
hahaha ,Gatsinzi ibyenyibitangaje ,ahubwo ararye arimenge,kuko amasaha yumugambanyi yamurangiranye,eseko uzompunzi bakomeje kuzigambanira Imana ikabayaziciriye akanzu baranjyahe,Zambiya birangiye
igiye gutuza zimwe mumpunzi zarokonse ubwicanyi bwa Kagame
Répondre