RDC: ONU ikomeje gushinja umutwe wa M23 ibyaha by'intambara mu rugamba uwo mutwe urimo na Nyatura!

Publié le par veritas

http://gdb.voanews.com/E37886C6-E345-4997-97E6-CE427FC4ACE9_w640_r1_s.jpgKuri uyu wa gatatu taliki ya 26 kamena 2013 umuvugizi w’ingabo za loni zizwi ku izina rya Monusco ziri muri Congo Colonel Félix Basse arashinja inyeshyamba za M23 gukora ubwicanyi bw’abaturage mu turere tunyuranye twa Rutshuru. Monusco irashinja M23 gukomeza gukora ibyaha by’intamba birimo kwica abasivili, gusahura abaturage no gushyira abana bato mu gisilikare.

 

Umuvugizi w’ingabo za Loni aravuga ko M23 yananiwe kurwanya no guhagarika ibitero igabwaho n’izindi nyeshyamba mu karere ka Rutshuru ahubwo ikajya kwihorera kubaturage b’inzirakarengane. M23 iri kugota abaturage, ikabica ikivunge abandi ikabafunga itarobanuye ; M23 irashinja abo baturage gushyikira inyeshyamba za Mayi Mayi Nyatura ziri kuyigabaho ibitero bikaze muri iyi minsi ; bikaba bivugwa ko izo nyeshyamba za Nyatura arizo zarashe Sultani Makenga ubu akaba amerewe nabi cyane mu bitaro byo muri Uganda.

 

Ingabo za Loni muri Kivu y’amajyaruguru ziravuga ko hagati y’amataliki ya 16 na 19 kamena 2013, inyeshyamba za M23 zishe abahinzi 20 bo mu gace ka Busanza na Jomba kuko M23 yakekaga ko abo bahinzi bashyigikira inyeshyamba z’umutwe wa Mayi Mayi Nyatura ubu uri kurwana na M23 i Rutshuru, ndetse izo nyeshyamba za Mayi Mayi zikaba zifite uduce tumwe na tumwe zigenzura muri ako karere zidukuye mu maboko ya M23.

 

N’ubwo M23 ikomeje gukora ibyo byaha by’intambara ntabwo bikuraho ko imerewe nabi cyane n’inyeshyamba za Nyatura ziyigabaho ibitero buri mu munsi kuko nyuma y’iminsi 2 gusa M23 imaze kwica abo bahinzi , Nyatura yahise igabaho igitero kuri M23 ahitwa Kirohero kubirometero 2 gusa uvuye i Rutshuru , Nyatura yishe inyeshyamba 2 za M23 ikomeretsa n’abandi 6 ; kubera icyo gitero inyeshyamba za M23 zihimuriye kubaturage b’ahitwa Kanyarucinya maze zisahura ibintu byabo ndetse zikomeretsa n’umuturage umwe.

 

Kubera guteshwa umutwe n’ibyo bitero,imwe mu nyeshyamba ya M23 yiyahuje inzoga bituma yica umupadiri ndetse ihitana n’indi nyeshyamba mugenzi wayo ya M23 nk’uko byemezwa n’ingabo za loni muri Kivu y’amajyaruguru. Abaturage barenga 500 bahungiye ku ngabo za Loni ahitwa Nyabihondo kubera ubwicanyi abo baturage bari gukorerwa na M23.

 

Ingabo za Loni ziravuga ko hagati y’amataliki ya 17 na 23 kamena 2013 inyeshyamba za M23 zinjije ku ngufu mu gisilikare abaturage 23 zihita zibohereza mu nkambi ya Rumangabo ngo bajye guhabwa imyitozo ya gisilikare. Ingabo za Loni muri Congo ziremeza ko zifite amakuru y’uko ubuyobozi bwa M23 bwategetse abayobozi bo muturere twa Nyiragongo ko buri muyobozi agomba gushakisha abasore 20 bagomba kujya mu gisilikare cya M23.

 

Birumvikana ko ingabo za Loni ziri gutanga raporo gusa y’ibyaha bikomeye uyu mutwe wa M23 uri gukora aho gubatabara abaturage ariko izi raporo za loni ntizisiga ubusa amaherezo M23 izahura n’ingaruka zayo, gusa rero umutwe wa Nyatura nawo ntiworoheye M23 kandi Loni nta byaha iwushinja by’intambara ! Biriyimbire ibihugu bikomeje gushyikira M23 kuko ibi byaha izi nyeshyamba za M23 ziri gukora bizajya kugatwe k’ibyo bihugu !

 

 

Ubwanditsi.

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
<br /> M23 “Polichinelle Secret”: It is well-known how M23 is remote-controlled and military supported by an<br /> identified foreign country. That's a fact. The cure of M23 worst evil in Eastern Congo implies to strongly neutralize  its mastermind warfare<br /> sponsors. Jean Musafiri.<br />
Répondre