RWANDA: Mu minsi micye ba Generali Kabarebe baraba baterera amasaluti umuhungu wa Kagame – Cyomoro nko muri Koreya y’amajyaruguru.
Abakurikiranira hafi ibya politiki y’uRwanda n’iya Koreya y’amajyaruguru bemeza ko ntaho bitandukaniye na gato, doreko abaperezida bombi bayobora igisirikare, kandi abo batangiranye hafi ya bose bamaze kubigizayo, kugeza ubu aba Generali ba Kim Jong II yabamariye ku icumu, abagize amahirwe barafungwa, abandi bagiye gusazira muri Koreya y’amajyepfo bahunga igitugu cya mugenzi wabo.
Kimwe na mugenzi we Kagame abasirikare hafi ya bose batangiranye yabigije yo, abatarishwe barafunzwe k’uburyo bitangaje kubona umuperezida afunga aba Generali bamufashije kugera k’ubutegetsi, akabafungira muri gereza yo mu rugo nk’amatungo, bakamara igihe kirenga umwaka batagezwa imbere y’ubutabera kandi mu byaha bashinjwa ko bakoze ntakizwi n’amategeko.
Aba ba perezida bombi Kagame na Kim Jong II bose bakaba batoteje abasirikare bafatanije, abatarishwe barabahunze, ndetse ababahunze bagiye babakurikirana mu mahanga, aho bahungiye kugirango bahabatsinde k’uburyo intwaro Perezida Kim yakoresheje yo kumara abasirikare bakuru batangiranye, ku girango azasigarane ibikoresho bye mbere yuko yimika umuhungu we Kim Jong Un, ni nayo ntwaro Kagame arimo gukoresha ubu yo kwigizayo abasirikare bakuru n’abandi banyapolitiki batamuhakwaho kugira ngo asigarane ibikoresho bye bitazamugora igihe azaba agiye kwimika umuhungu we Ivan Cyomoro dore ko n’aba Generali batangiye kumuzira rugikubita.
Kim Jong na Perezida Kagame bose batangiye gushakira inzira abahungu babo mu mashyaka ya politiki, kugeza ubu Kim Jong Un ariwe muhungu wa Perezida wa Koreya ntawutinyuka kumuvuga mu ruhame kuburyo badashobora no gukoresha izina rye; bamwita “Young General” kandi akaba avuga rikijyana mu ishyaka rya se riri k’ubutegetsi rya “North Corea Liberation Front”; naho ibyo umuhungu wa Kagame, Cyomoro ngirango mwarabibonye uburyo yatangiye guherecyeza se mu matora y’ubushize, ataranarangiza kwiga.
Kimwe na Kim Joung Un, umuhungu wa Perezida wa Koreya, wabonye ipeti rya Generali atarabona uburambe mu gisirikare dore ko afite imyaka makumyabiri n’irindwi gusa , na Cyomoro nawe yabonye ipeti na Army number ataranagera ku ishuri rya gisirikare “West Point” yagombaga kujya kwigamo muri Amerika ku buryo byatunguye abantu benshi ariko babigira ubwiru kubera gutinya ingaruka bahura nazo baramutse bavuze ayo marorerwa yakozwe n’umukuru w’igihugu wiyita ko yubaha amategeko.
Uretse ibyo kandi mu iperereza twakoze ryemeza ko yaba Koreya y’amajyaruguru cyangwa u Rwanda byose kugeza ubu birangwa n’imyitwarire y’ubwicanyi k’uburyo abayobozi b’ibyo bihugu byombi barangwa no kwica abaturanyi babo. Koreya y’amajyaruguru yakunze gushyirwa mu majwi ko ishimuta abaturanyi babo bo muri Koreya y’amajyepfo, naho u Rwanda narwo rukaba rumaze iminsi rushimuta abaturanyi ba Uganda bakabafungira mu Rwanda tutaretse n’abanye Kongo bafungirwa mu Rwanda abandi bakicirwa k’ubutaka bw’u Rwanda buri munsi.
Yaba Kagame cyangwa Kim Jong II, iyo amahanga ababajije ibyo bakorera abenegihugu babo, bitwaza iterambere bagejeje ku bigihugu cyabo bityo bose bakaba barangwa no kuka inabi abanyamahanga bose bashatse kugaragaza amakosa yabo, kugira ngo bagabanye igitugu cyabo.
Ikindi kandi nuko aba baperezida bose batonesheje abasirikare bo mu mitwe ibarinda, kuburyo bose umusirikare uri k’urwego rwo hasi rubanza ( Privet) ahembwa amafaranga menshi kuruta umusirikare wo murwego rw’ofisiye mukuru (Senior officer), usanzwe, utabarizwa muri uwo mutwe . Ibi bigaragara nk’ikimenyetso gikomeye cy’igitugu, aho baba bashaka gutonesha ababarinda mu rwego rwo kubashimisha cyane ko baba bafite abanzi benshi kubera ubuhemu bwabo.
Abo ba perezida bose kandi baranzwe no kwibasira itangazamakuru ryigenga k’uburyo barangwa no kwica abanyamakuru ariko Kagame we kugeza ubu akaba ariwe wabibasiye cyane kuko abishwe n’abameneshejwe mu Rwanda ari benshi, batanibagiwe gutoteza imiryango iharanira uburengazira bw’ikiremwa muntu.
Tukaba dusanga amaherezo yaba Gen Kabarebe, Kayonga, Ibingira n’abandi nkabo bazaterera umwana wa Kagame, Cyomoro, amasaluti nk’ibi birimo kubera muri Koreya y’amajyaruguru aho abasaza ba ba General baterare amasaluti “Young general”.
Gasasira