RWANDA: Kagame arasaba abanyarwanda ibyamunaniye.

Publié le par veritas


…Kagame  aramutse akwije ibibazo bye, na politiki ye y’igitugu Afrika yose, byaba ari ishyano umugabane ugushije.”

“… niba yumva ko umuti w’uwo mutavuga rumwe ari ukuraswa no gufungwa, nagure imbunda nyinshi, ndetse yubake na gereza nyinshi, kuko nta narimwe abanyarwanda bazagira imyumvire imwe muri politiki kandi abatabyumva kimwe na Kagame bagenda biyongera 

Kuva aho raporo ya Loni ishyiriwe ahagaragara, ishinja Kagame n’ingabo ze kwica impunzi zari muri Kongo ndetse n’aho amaze kubonera ko bamwe mu bahoze ari inkoramutima ze  bamuhunze, batangiye kumunengera k’umugaragaro, yatangiye gusaba abanyarwanda kumufasha guhangana n’ibyo bibazo arimo bya politiki.

Mu ijambo rye, ryo ku itariki 7 Ukwakira ubwo yarahizaga guverinoma, Kagame yavuze ko abazungu bagenda bamuhinduka”… Ujyana n’umuntu muri corruption hanyuma byarangira akaba ariwe uhindukira akagucira urubanza "- Prezida Kagame.

Kagame yabwiye abaminisitiri be ko bagomba guhaguruka ndetse n’abanyarwanda bose bakarwanya abazungu,  abasaba ko ngo bagomba kwiga kuvuga “no”. Yavuze ko Afrika igomba guhaguruka igashyira hamwe, ikarwanya abazungu, ikarwanya politiki ya mpatse ibihugu. Ibyo kandi abivuga buri munsi avuga ko Afrika igomba  kwigenga kuko ifite ubushobozi buhagije . “…hari abantu baza ku kubaza bagukanga bakubwira ko ibyo ukora Atari byo kandi n’ibyabo byarabananiye, usanga mpora muri …Yes madam,… yes sir”.

Ku rundi ruhande ariko abamunenga basanga iyi ntambara ashaka gushoramo abanyarwanda yo kurwanya abazungu ndetse akaba akomeje gusaba ko ibihugu bya Afrika yose byamufasha bikamagana politiki y’abazungu, abantu basanga ari amatakirangoyi kuko ibyo avuga we adafite umutima nama (Moral authority) wo ku bisaba .
 
Ijya kurisha ihera ku rugo

Muri aya magambo ashaka kugaragaza ko ashyigikiye igitecyerezo cya “Panafricanisme” kurwanya politiki ya “Mpatse-ibihugu”. Iyi politiki yatangiwe n’abasaza nka ba Perezida Nyerere, Mandela n’abandi bari bafite umutima ukunda ibihugu byabo n’Afrika muri rusange, Kagame kuba asigaye ayiyitirira birayisebya, kuko adashobora guhuza Afrika yose mu gihe atarashobora guhuza abanyarwanda  .
 
Iyi politiki yaba basaza, yari politiki ihuza abenegihugu bayobora mbere na mbere, bakavuga rumwe bakagira demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwa-muntu bukubahwa,  iyo mitegekere myiza ikaba ariyo  baheragaho basaba ko Afrika yose yayigenderaho kugirango igire amahoro, irwanya abazungu bashaka gukomeza gukoloniza Afrika.

Imwe mu ntumwa z’Imana  Paul uvugwa muri Bibiliya,  yatanze urugero rw’umuntu wakagombye kuba umuyobozi, “ … umuntu ushaka kuba umushumba w’itorero, agomba kuba ari umugabo w’umugore umwe, wubaha Imana utanywa ibisindisha kandi ushobora gutegeka urugorwe neza”.  Ayo magambo y’Intumwa y’Imana  Paul agaragaza ko udashoboye gutegeka urugo rwe ntiyategeka itorero ry’abantu.
 
Kagame rero udashobora guhuza abanyarwanda, utegekesha igitugu, wumva ko uwo batavuga rumwe  ari umwanzi, ko akwiriye kwicwa, cyangwa agahezwa mu munyururu, Afrika yose iramutse ifashe ibitecyerezo bye, abatavuga rumwe n’abaperezeda bose bagafungwa, bakicwa, bagahunga, nk’uko bikorwa ubu mu Rwanda, Afrika yose yaba umuyonga.

Niba ashaka ko  yubahwa n’abanze ace bugufi, yumve ko uwo batavuga rumwe atari uwo gusuzugurwa, nk’uko abikora cyangwa Atari umwanzi nk’uko abyumva, yemere atege amatwi abanyarwanda badasangiye ibitecyerezo, yumve  ko ari abantu, areke kwimanika hejuru mu bushorishori ngo abandi abarebere hasi nk’udushishi, amasazi, cyangwa utuntu tudafite agaciro. Uko kwicisha bugufi avuga akoresha kuri ba “Madam na Sir”, n’agukoreshe ku banyarwanda maze arebe ko atazagira amahoro. Kuko abo asuzugura kugeza ubu nibo abazungu batangiye kumva, “ejo yari we none nibo.”

Iyo myumvire yo kurwanya akarengane k’Afrika , ya Mandela, Nyerere, n’abandi ba Panafricanists, bari bafite,  we siyo afite, aba babanje gutunganya ibihugu byabo, abaturage babo bagira demokarasi, ukwishyira no kwizana kw’abaturage babo biba intego z’ibanze za politiki yabo,   barangije  ibyo byiza bafite bashaka kubikwiza Afrika. Kagame rero aramutse akwije ibibazo bye, na politiki ye, Afrika yose, byaba ari ishyano umugabane ugushije.

 


Aragondoza abanyarwanda

Kugeza ubu gusaba abanyarwanda kumufasha kurwanya abazungu kwaba ari ukubagondoza kuko mu gihe bamushukaga nk’uko abyivugira ntabwo yabagishije inama,  ngo babyumve kimwe;  kubasaba kumufasha aho atangiriye kugira ibibazo  biva ku ngaruka z’amakosa ye, byaba ari ukubasaba kwikorera umusaraba bataziye inkomoko.
 
Ikindi kandi kugeza ubu abanyarwanda benshi barenganywa nawe,  bafashwa n’abo bazungu ashaka ko bamufasha kurwanya. Byaba rero ari ikibazo ku banyarwanda mu gihe bamufashije kurwanya umuzungu kandi ariwe kugeza ubu bahungiraho igitugu cya Kagame . Ni nk’uko “Ingwe yasaba ihene  kuva k’umuntu ngo ibane nayo  mu ishyamba.”

Niba Kagame koko ashaka ko abanyarwanda bamufasha nk’uko abivuga, ni ace bugufi, akore ikintu atigeze akora mu buzima bwe na rimwe “Negociation “cyangwa se ibiganiro (dialogue)  yumvikane n’abanyarwanda batavuga rumwe, yemere demokarasi,  yubahe uburenganzira bwabo, areke kumva ko azabarwanisha imbunda, cyangwa se ko utavuga rumwe  nawe aho kumvikana nawe azongera amafaranga mu kumuhiga cyangwa kugura imbunda za rutura zo kumurwanya, nk’aho watewe n’umwanzi uturutse hanze atari abanyarwanda nkawe batakurwanya ahubwo bagusaba demokarasi.
 
Yumve ko nta gihe na rimwe u Rwanda ruzagira amahoro mu gihe yumva ko ikibazo cyose gicyemuzwa n’ingufu za gisirikare,  bikomeje gutyo twazahora mu ntambara zidashira koko nta na rimwe abanyarwanda bazagira imyumvire imwe muri politiki. Niba rero ariwo murage yumva nka Perezida w’igihugu yasigira abanyarwanda, icyo gihe yaba ari umwanzi w’igihugu kuruta abandi banyarwanda bose, kandi yaba asize u Rwanda mu kaga gakomeye cyane rutazavamo.

Charles I.
charlesroi.roi05@gmail.com

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article