Rwanda:Misa yo gusabira Patrick karegeya muri Canada ni kimwe mu bitera ikidodo Kagame cyo gushaka kurimbura umuryango wose wa Nyamwasa!

Publié le par veritas

http://rwandarwiza.unblog.fr/files/2012/07/home004pix-1-300x201.jpg[Ndlr: Ubwo inkuru mbi yageraga kuri Kagame Paul ko abakomando yohereje kwica Général Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’epfo ku italiki ya 04/03/2014 batashoboye kugera ku mugambi boherejwemo ; Kagame Paul yateranyije mu nama abo bakomando bamaze kugera i Kigali maze ababwira mu mvugo ikarishye kandi ari guhonda agapfunsi ku meza bigaragaza umujinya yari afite agira ati : « ntabwo mbyumva ! kuki mutageze ku mugambi wo kwica Nyamwasa n’umuryango we wose mu minsi 2 gusa nkuko nari nabibahayemo amabwiriza ? Kuki mwategereje iminsi 4 yose ? mwashakaga kugera kuki ? murabona mutarasebeje igihugu ? ubu uriya mwanzi Nyamwasa n’umuryango we baba barabaye amateka ! None dore imikorere yanyu mibi igiye kuduteza bya binyamakuru bisakuza kandi twari kuba tubonye uburyo bwo kubicecekesha ! Ibyanyu nzabisuzuma neza ! » Kuki Kagame yashakaga ko Nyamwasa apfa n’umuryango we wose ? Igisubizo nti kiri kure, ni uko ubu afite ikidodo cy’umuryango wa Patrick Karegeya ukiriho ! Kubona umwana we akoranya abanyarwanda mu misa yo kwibuka se?]

 

Urubyiruko rw’ishyaka RDI Rwanda Rwiza rwo mu gihugu cya Canada rwitabiriye misa yo kwibuka Colonel Patrick Karegeya yabereye kuri 9370 Rue Clement, Lasalle Montreal Qc, rwifatanije n'umuryango we muri ako kababaro.

 

Mu magambo yavuzwe muri iyo misa ni uko urubyiruko rw'abanyarwanda ruvuye hirya no hino muri Canada rwaje kwifatanya n’umuryango wa Nyakwigendra Karegeya rwagaragaje ko ruhura n'ibibazo byo kugira isoni n'ikimwaro  ruterwa no kwitwa umunyarwanda muri iki gihe ruri hanze y'u Rwanda kubera ibikorwa by'ubwicanyi n'ibindi biteye isoni bivugwa kubayobozi b’u Rwanda muri iki gihe nko gutukana no kwivuga ibigwi by’ibikorwa byo kwica abanyarwanda bahunze leta ya Kigali (umwana wa Karegeya nawe yabitanzemo urugero).


Umukobwa wa Karegeya yavuze ko iyo abanyarwanda bamuhumuriza, bagira bati:"...IHANGANE BIBAHO KANDI NIKO BIGENDA!" Mu ijwi ririmo agahinda kenshi yavuze ati:"Nyamara siko byagombye kugenda kuko nta muntu muzima ufite uburenganzira bwo kwambura undi muntu ubuzima yahawe n’Imana!"

 
Yakomeje avuga ko tugomba kwibuka ko ntamuntu numwe ugomba kwambura undi uburenganzira bwo kubaho. Akaba ariyo mpamvu urubyiruko rw’abanyarwanda muri Canada rukangurira urundi rubyiruko aho ruri hose kw'isi gushyira hamwe mu kurwanya umuntu wese uhutaza uburenganzira bwa muntu n'utesha isura nziza abanyarwanda bafite. Abanyarwanda tugomba kubana, buri wese abishyiremo ingufu.

 

Amafoto y'uko byari byifashe mu misa na nyuma ya misa yo kwibuka Patrick Karegeya y'ejo kuwa gatandatu taliki ya 15/03/2014 muri Canada

 

nov-2013-1392.JPG

 Bari kwiyakira

 

nov-2013-1393.JPG

 

nov-2013-1395.JPG

 

nov-2013-1396.JPG

Misa


Habincuti Serge

Perezida wa Club RDI Rwanda Rwiza Sherbrooke.

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article