Rwanda-France: Urubanza rwa Simbikangwa mu gihugu cy’Ubufaransa ni amateka koko !
Abafaransa bise urubanza rwa Simbikangwa « urubanza rw’amateka » ariko abanyarwanda bo bashobora kurushakira irindi zina bakurikije imyumvire yabo. Ubwanditsi bwa « veritasinfo » bwo bwumva kandi bubona mu bundi buryo uru rubanza rwa Simbikangwa. Kugira ngo mwumve ibyerekeranye n’uru rubanza rwa Simbikangwa neza, reka duhere ku gitekerezo kigishwaga kera mu mashuri yo mu Rwanda.
[Inyamaswa zishyize hamwe zikora ishyirahamwe ry’ubworozi bw’inka. Umunsi umwe izo nyamaswa zigira inama yo kubaga impfizi zari zoroye kugira ngo ziyigabane. Mu gihe iyo mpfizi yari imaze kubagwa, intare umwami w’ishyamba ireba mu nyamaswa zose zari ziteraniye aho, maze ihamagara impyisi (ahari ni uko yari izi ko ikunda inyama cyane) iyisaba kugabanya iyo inka inyamaswa z’abanyamuryango zari ziteraniye aho. Impyisi yagabuyemo ya nka impande ebyiri zingana, ifata uruhande rumwe iruha intara umwami Nyirishyamba ; maze ibwira izindi nyamaswa ngo zose zigabane uruhande rusigaye. Intare yahise isimbukira iyo iyo Bihehe (impyisi) iyikubita urwara mu jisho irijoboramo riranagana ; ntacyo yigeze ivuga ahubwo yahise ihamagara Bakame ngo ize igabure iyo nka.
Bakame yaje yihuta cyane, ifata uruhande rumwe rw’iyo nka maze igira iti : «Uru ruhande ni urw’intare», irongera ifata urundi ruhande maze igira iti : «uru ruhande rundi ni urw’Umwami nyirishyamba» ni ukuvuga intare ! Mubyukuri intare iba itwaye inka yose nk’uko yabyifuzaga ! Nibwo intare yabazaga Bakame iti «Sha ko uzi kugabura wabyigishijwe nande ?» Bakame irasubiza iti : «nabyigishijwe na ririya jisho rya Bihehe rinagana !»]
Ese aho abacamanza b’abafaransa baburanishije Simbikangwa ntibakoze nka Bakame ?
Buri wese afite uko abibona, ariko amakuru anyuranye arimo atangwa n’ibinyamakuru binyuranye mu Bufaransa no ku mbuga za interineti ku rubanza rwa Simbikangwa rwabereye mu Bufaransa kimwe n’imigendekere y’urwo rubanza ; ashushanya ko uru rubanza rutagendeye ku byaha koko Pascal Simbikangwa yakoze ahubwo uru rubanza rwagendeye ku nyungu za politiki hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa arizo twagereranya n’ijisho rya Bihehe. Ibi kandi bikaba byaranavuzwe n’ababuranira Pascal Simbikangwa bemeje ko uru rubanza rwafashwe nk’ikimenyetso cyo gushakisha umuntu igihugu cy’Ubufaransa kigerekaho jenoside uko byagenda kose kugirango mu muhango wo kwibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda igihugu cy’Ubufaransa kizarebwe neza na Paul Kagame na FPR nk’uko Bakame yashimiwe n’intare imaze kuyiha inka yose !
Hari ibimenyetso bigaragaza amayeri abacamanza b’abafaransa bakoresheje muri uru rubanza kugira ngo Simbikangwa yemezwe icyaha cya jenoside byanze bikunze. Dore bimwe muri ibyo bimenyetso :
1.Hari abatangabuhamya bari bazi neza uko mu Rwanda byari byifashwe n’uko ubwicanyi bwagenze batanzwe na Pascal Simbikangwa ariko abacamanza banga ko baza gutanga ubuhamya bwabo mu rukiko kuko byari kugorana kubavuguruza. Umwe muri abo batangabuhamya bangiwe « veritasinfo » yashoboye kumenya ni uwari wungirije umugaba mukuru w’ingabo za ONU mu Rwanda ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi Colonel Luc Marchal.
2.Urubanza rwa Simbikangwa rugitangira murumuna we uba mu gihugu cy’Ubufaransa yahise ahamagarwa na OFPRA (urwego rushinzwe impunzi mu Bufaransa) ahatwa ibibazo iminsi itatu yisobanura ngo kungingo y’uko atigeze avuga ko yari afite ipeti rikomeye mu ngabo z’u Rwanda za kera Ex-FAR. Iryo bazwa rya murumuna we rikaba ryari rigamije ku muhungeta (intimidé) kugira ngo ate ikizere cya mwene wabo ntashobore kumugoboka mu binyoma yashinjwa n’intore zari zivuye i Kigali.
3.Amakuru « veritasinfo » ifite ni ayemeza ko abacamanza batifuzaga ko Bwana Twagiramungu Faustin aza gutanga ubuhamya mu rukiko ariko ku bw’amahirwe , umutangabuhamya arasiba bituma Twagiramungu ahamagarwa hutihuti mu gutanga ubuhamya muri urwo rubanza cyane ko mu mwaka wa mbere ya 1994 Twagiramungu yari ayoboye ishyaka rya MDR ritavugaga rumwe na MRND kandi rifite umwanya wa Ministre w’intebe. Abacamanza bakaba baravuze ko ubuhamya bwa Twagiramungu bukaze cyane bityo bukaba bwarahawe ibisobanuro bya politiki gusa !
4.Kugira ngo kwemeza amahanga ibyaha bya Pascal Simbikangwa byorohe hakoreshejwe itangazamakuru rikomeye cyane ry’abafaransa maze hatambutswa gusa ukuri kw’abamushinja ibyo bifuza kugera n’aho bamuhimbiye umwanya w’urwego rw’ubuyobozi rutigeze rubaho mu Rwanda uvuga ko Simbikangwa yari ashinzwe police politique (umupolisi wa politiki) uwo mwanya ukaba warabayeho ku butegetsi bw’abadage ku ngoma ya Hitler.
Ibyaha byahamijwe Simbikangwa n’urukiko
Ibinyamakuru byose ntabwo bisobanura neza ibyaha urukiko rwahamije Pascal Simbikangwa kuburyo byamushyizwe ku rwego rwa Ruharwa muri jenoside y’u Rwanda. Gusa rero ibyo binyamakuru bivuga ko ubuhamya bwatanzwe mu rukiko n’abatangabuhamya banyuranye bashinjaga Simbikangwa bwavuguruzanyaga ariko ibyo bikaba bitarabujije abacamanza kwemeza Simbikangwa ibyaha bikurikira :
1.Icyaha cyo kuba Simbikangwa avuga ko nta murambo w’umuntu wishwe mu mwaka w’1994 mu Rwanda yabonye kandi byaragaragaye ko muri icyo gihe yashoboye gusohoka iwe akagenda mu mujyi wa Kigali n’imodoka.
2.Icyaha cyo kugaragaza ko ntabubasha yari afite muri icyo gihe bwo guhagarika jenoside no kugerageza gupfobya ubumenyi bwe bwo kumenya uko jenoside yakorwaga muri icyo gihe (génocidaire négationniste).
3.Icyaha cyo gukiza abatutsi bake kandi yari afite ububasha bwo gukiza benshi.
4.Icyaha cyo guha interahamwe intwaro kuri bariyeri akaziha n’amabwiriza yo kwica abatutsi benshi nkuko byemejwe n’abatangabuhamya bavuye i Kigali.
5.Icyaha cy’uko yasuye radiyo ya RTLM akabonana n’umunyamakuru Bemeriki nk’uko yabimushinje ari muri gereza i Kigali.
6.Icyaha cyo gukunda Perezida Habyarimana Juvénal cyane ,kwanga abatutsi no kuvuga ko FPR inkotanyi hari abahutu yishe, ibyo bikaba ari double génocide.
Byafashe amasaha 12 kugira ngo abacamanza bemeze ibyo byaha byose n'ibihano bigomba kujyana nabyo gihwanye n'igifungo cy'imyaka 25.Ibi byaha byose Simbikangwa abitera utwatsi akavuga ko ari umwere kandi ko kubyerekana bidasaba ibimenyetso byinshi. Iyo witegereje ibi byaha byahamijwe Simbikangwa n’urukiko ubona nta munyarwanda n’umwe bitafata, aha rero akaba ariho umuntu yakwibaza aho ubu bucamanza bw’abafaransa butaniye na GACACA bikakuyobera ! Biragaragara ko n’abandi banyarwanda bashinjwa na Kigali bahungiye mu gihugu cy’Ubufaransa nabo bazahamwa n’ibyaha nkibi nkuko Kigali ibyifuza! Byoroheye cyane inkotanyi gutekinika abatangabuhamya babo bakaza gushinja ibinyoma abahutu bahungiye mu Bufaransa nk’uko byagiye bikorwa muri Gacaca mu Rwanda !
Ntabwo urubanza rwa Simbikangwa rusubiza ibibazo abantu bibajije kuva kera !
Nkuko abafaransa benshi bagiye babyibaza kuva mu ntangiriro z’uru rubanza rwa Simbikangwa, rurangiye rusigiye amatsiko menshi abafaransa bashakaga kumenya ukuri, dore ko abanyarwanda bo bazi ko ari ibinyoma gusa ! Muri ibyo bibazo abafaransa basigaranye twavuga ibi bikurikira :
1.Ntabwo urukiko rwasobanuye umwanya w’ubuyobozi cyangwa se Ubutegetsi Simbikangwa yari afite mu mwaka w’1994 kuburyo aba igihangange cyo guhagarika jenoside ntabikore.
2.Mu bantu barenga miliyoni Kigali ivuga ko bahitanywe na jenoside, nta zina na rimwe ry’umuntu wishwe ryagaragajwe n’urukiko Simbikangwa yaba yaragizemo uruhare mu iyicwa rye ! Nyamara we akaba yarerekanye abantu bazima yakijije !
3.Kumenya uko Simbikangwa yatangaga intwaro : Yazikuraga he ? yazitwaraga ate? Yari afite uwuhe mwanya mu gisilikare ?
Hari ibindi byinshi byibazwa ku batangabuhamya bashinje Simbikangwa kuko ibyo bavuga bagiye babitekerererwa na FPR ndetse ahantu henshi bagasobanya imvugo. Ababuranira Pascal Simbikangwa biyemeje kujurira kuko basanga urukiko rwarafashe ibivugwa n’uruhande rushijwa Simbikangwa nk’ihame rya kiliziya kuko bifitiye mu mutwe inyungu za politiki gusa !
Tugarutse ku bibazo bya politiki n’ubutabera bigomba gukemurwa n’inkiko zitabogamye, twavuga ikibazo cy’ihanurwa ry’indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Cypriano Ntaryamira w’u Burundi. Umucamanza w’umufaransa Bruguière yashatse gukora nka Bihehe muri kiriya gitekerezo twavuze haruguru, atinyuka guha manda abakekwaho guhanura indege yabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda. Kagame yahise arakara, yirukana abafaransa mu Rwanda. Iyo dosiye yatumye Bruguière ashyirwa mu kiruhuko kizabukuru huti huti, maze dosiye ihabwa Trévidic ubu uri kuyi tekinika, ntaburyo rero aba bacamanza bari gutinyuka kuvuga ko Simbikangwa ari umwere babona uko byagendekeye Bruguière.
Mu gihe cyose ubutegetsi buzaba buri mu maboko ya Kagame na FPR (inka) nta butabera abahutu bazigera babona, haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga kuko buri gihe abanyamahanga bazajya bakora icyo ubutegetsi bw’u Rwanda bushaka kugira ngo abo banyamahanga bashobore kurengera inyungu zabo zinyuranye bagomba kugezwaho na Kagame. Niba abo bahutu ari abere,icyaha cyo kuvuga ko FPR nayo yishe abantu kizabahama, icyaha cyo kudakiza abatutsi mu 1994 kizabahama, icyaha cyo kuvuga ko banga abatutsi kizabahama, icyaha cyo kugira ingengabitekerezo no kugira ubwenge bwo guhakana kizabahama, icyaha cyo gukunda Habyarimana kizabahama, n’ibindi !
Iyo rero ibintu bimeze gutya, ibyo kwishongora ,kwibombereka ,ibyo kubeshyera abandi ngo ahari wowe wazarokoka, kwaba ari ukwibeshya cyane , ikingenzi ni ukuvugisha ukuri ukipfira mu kuri !
Ubibona ukundi azabitubwire !
Ubwanditsi.