RWANDA : Ministre w'Uburezi ngo " Umwarimu udashaka kuba intore , ashaka kuba iki ?"

Publié le par veritas

056-Damien.jpgNdr: Abarimu mu Rwanda babayeho kuburyo butigeze bubaho mu Rwanda, mbese twavuga ko mwarimu abayeho uko Umwanzi ashaka! Umushara abarimu bahembwa ntawabura kuvuga ko ari agahendabana, ngo inyama za mwarimu zabaye imboga za dodo!! Ariko igiteye agahinda ni uko mwarimu ariwe shingiro ry'ubumenyi n'amajyambere  mu gihugu .Abayobora igihugu bose banyuze imbere ya mwarimu , ariko ikibabaje ni uko ubu aribo bamwandarika! Mwarimu ageze aho adashobora kubona ifunguro rimuhagije, nta shobora kwambara, abana be ntibashobora kwiga kandi yigisha ababandi, igitangaje rero ni uko ni ubwo busa babaha ngo ni umushahara bakuraho n'umusanzu wa FPR kandi ariyo yabanize,noneho bagasabwa no kuba Intore za za FPR( umutwe mushya w'iby'ihebe); agasuzuguro ko ntawavuga, mu gihe mbere y'1994 ,mwarimu yari urugero aho atuye no ku bana yigisha; kuri iyi leta ya FPR mwarimu ahindutse Gakweto na Nyakatsi!! Mu bakozi bose ba leta , abarezi bafite umubare ungana na 2/3 by'abakozi bose b'igihugu none abo bose babayeho uko umwanzi ashaka ,ariko ngo turimo twerekeza muri vision 2020 kandi ngo u Rwanda rurimo rwihesha icyubahiro mu rugaga mpuzamahanga kugeza aho prezida Kagame ata igihugu cye akajya kubyinira i Chicago ngo arimo yihesha icy'ubahiro! Genda rwanda warakubititse!

 

Nk'uko byumvikanye mu Mvo n'imvaho yo ku wa gatandatu ushize taliki ya 24 Nyakanga, minister w'uburezi habumuremyi Damien yaganiriye na Yusufu Mugenzi, ku kibazo cy'imishahara y'abalimu. Abarimu bavuga ko batitabwaho, ko basa n'abibagirwanywe mu bakozi ba leta, ko basuzuguritse kugeza aho babita ba "Gakweto" cg se "Nyakatsi" kubera ubukene. Abalimu basobanura ko bahembwa amafaranga y'intica ntikize, atabatunze ubwabo n'imiryango ya bo, usibye no kubafasha kubona inguzanyu muli Sacco. 


Mu gusobanura ikibazo cyabo, abalimu basaranganya umushara bahembwa  bashingiye ku biciro by'ibilibwa n'ibindi bintu nkenerwa bikabije guhenda mu Rwanda, uwo mushahara ukababera iyanga!

Nyuma yo kumva ibyo abalimu bavuga, Mugenzi yabajije minister ubashinzwe icyo atekereza kuli iki kibazo, minister avuga ko ngo umwalimu mu Rwanda ahembwa ibihumbi birenga 40, Mugenzi ahita amwibutsa ibyo ba nyirubwite bivugira, minister arabihakana ngo si ko bimeze. Ikiganiro kijya kurangira  Mugenzi yashatse kumenya icyo ministre avuga ku kibazo cy'abalimu b'abayehova ngo baba barirukanywe kuko ngo banze kujya mu ntore za FPR. Ministre asubiza ati" "…n'ubwo ndi mushya muli ministeri y'uburezi, nakubwira ko nakomeje gukora iperereza risesuye, kugira ngo menye koko niba hari umwalimu birukanye kubera ko atagiye mw'itorero, uwo wavuze ko bamwirukanye kubera ko atagiye mw'itorero, atubwire kuko kugeza uyu munsi nta kese n'imwe twabonye". Mugenzi ati noneho bazaze kukureba babikwibwirire?  Ministre arasubiza ngo "ntabwo ali byo Mugenzi, ndibwira ko ayo ali wenda amakuru agenda gutya gusa nangwa se... aliko icyo nzi gusa ni uko mw'iperereza nakoze ndetse na bagenzi banjye dukorana muli iki gihe nasanze muli ministeri, nakurikiranye ngasanga ko ibyo atali byo, icyo ni kimwe, aliko ikindi cya kabili rero, kujya mw'itorero, nawe uzi muli politiki y'igihugu runaka ibijyanye na civic education, civic education nkumva ko ali umurongo umuturage wese ukunda igihugu cye." Mugenzi ati aliko nta muntu ukwiye kuzira ko atagiye mu ntore bwana ministri, ntabwo ali itegeko. Minsitre aramusubiza ngo "ntabwo navuze intore, ese intore ni iki, kujya mw'itorero ni iki ? Uwo muntu se udashaka kuba intore se we ashaka kuba iki noneho?»

 

Mugenzi ati bitume yirukanwa ku kazi ? Ministre na we mu gusubiza ati "nakubwiye ko nta we nzi kugeza uyu munsi wirukanwe kubera ko atagiye mw'itorero, uretse ko, no kujya mw'itorero ni igikorwa civic, ku buryo, mu by'ukuri umuntu wese ukunda igihugu cye, nangwa se umuntu wumva agomba kumenya politiki rusange z'igihugu, yali akwiye kujya mw'itorero. Itorero, ni ibijyanye, no kuvuga ngo, umuntu wese agire, umuturage agire kontribisheni, muli gahunda, zose, z'igihugu, aliko, akagiramo uruhare amaze kuzimenya. Aliko ubundi numvaga kujya mw'itorero atali cyo kibazo. Ushobora gusanga wenda hali umuntu wirukanywe koko birashoboka,aliko atali ukubera itorero, ali ukubera wenda imyifatire ye, nangwa se imyitwarire umuntu yagize ikosa runaka, uzi ko kwemera ikosa ubundi bigorana, wenda ugasanga, bigahindurirwa mw'itorero kandi wenda ali ikosa umuntu yakoze ku giti cye. Uzambwire kese y'umuntu wirukanywe kubera ko gusa atagiye mw'itorero…"

 

Ngayo , ng'uko! Igihugu kidaha umurezi icyubahiro kizihesha icyubahiro gute? Maze Nyakubahwa Kagame akaba azi gushinyagura cyane ubwo yavugaga ngo "Kuri iyi ngoma ye niho umunyarwanda yishimye kurusha izindi leta zayibanjirije!!! Niba se 2/3 by'abakozi barabaye Nyakatsi hari indi leta yasimbuye tumvise ibyo byarabayeho cyangwa byari biteye nk'uko ubu muri leta ye bimeze?  Niba Nyakubahwa asoma amakuru anyura kuri uru rubuga azamenye ko yibeshya niba batamubeshya maze ajye avuga aziga!! Umunyarwanda yise umwana we ngo " VUGUZIGA" akaba aricyo nakwibutsa abari kuri ubu butegetsi n'intore ziburinze!

 

Kanda kuri iki kiganiro cya BBC ucyumve: Imvo n'imvano ku bibazo by'abarimu

 

PS: VERITASINFO yifatanyije n'ibihe bikomeye abarimu b'u Rwanda barimo, kera umwari yangaga mwarimu akabyicuza none mwarimu arasabwa kugirwa Intore n'umusabirizi! Tubatuye aka karirimbo: http://karahanyuze.musicblog.fr/r36458/Mwitenawe-Augustin/

 

HAKIZABERA MAnasseh

Kigali - Rwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article