Rwanda: Ministre MUREKEZI Anastase ni umujenosideri uhindura ubwoko nk'uruvu !

Publié le par veritas

Murekezi-Anastase.png“Mu Rwanda niho haba political space kurusha ahandi hose,ntabwo mpfa kubivuga gusa ndababwira impamvu; u Rwanda rubana n’abarwishe,tolerance…space, space, space duha naaaba genocideri !Waha space umu jenosideri, space abantu baba babaza ni iyihe usibye gushinyagura gusa?democracy, democracy , human right, freedoms…ahubwo twarengeje igipimo!! Space n’abajenosideri babonamo bakisangamo?... (Paul Kagame kuwa 30/06/2013)”

Abanyarwanda baragowe! Nibwo bwa mbere mu mateka y’isi igihugu cyiyobowe na leta  y’abajenosideri , babyiyemerera kandi babishyira mu bikorwa isi yose irebera ikicecekera! Ubwo Kagame Paul yavugaga aya magambo nta muyobozi numwe muri leta  ye wateye agatoki hejuru ngo agaragaze ko Atari umujenosideri! Abantu benshi batekereje ko abo bayobozi bacecetse babitewe ni ubwoba , ariko muri iki gikorwa cya “NDI UMUNYARWANDA” nibwo abanyarwanda batangiye kubona ko Kagame Paul yavuze ukuri! Abayobozi b’u Rwanda bose yabatoranyije akurikije ko ari abajenosideri kugira ngo hatazagira numwe muribo umutunga agatoki!

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25/11/2013 , mu murenge wa Kabacuzi, mu Karere ka Muhanga (Gitarama), umujenosideri wiyoberanyije igihe kirekire nk’uruvu , akaba ari umututsi wihinduye umuhutu yishyize ahagaragara ,yatura ibyaha bye ! Uwo mujenosideri nta wundi ni Ministre w’abakozi ba leta y’ abajenosideri ya Kagame Paul Bwana MUREKEZI Anastase ! Kuri uyu wa mbere ari imbere yabaturage ,ubujenosideri bwe yabuvuze muri aya magambo :”Mu mwaka w’1973, ubwo nigaga mu gihugu cy’Ububiligi, negereye abanyeshuri b’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu bigaga muri icyo gihugu maze twandikira ibaruwa leta  y’u Rwanda y’icyo gihe tuyisaba kugabanya umubare w’abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi kuko icyo gihe twabonaga umubare wabo urimo wiyongera! Ndasaba abanyarwanda imbabazi ,ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko narimfite imyaka 21 y’amavuko”.

Dore umujenosideri rero ! Uyu Murekezi Anastase ni umujenosideri wuzuye nkuko abyivugira kandi ubwo bujenosideri bwe nibwo Kagame yashimye amuhemba kuba ministre muri leta  y’abajenosideri! Abahutu bazima ,batanditse ibaruwa nk’uyu Murekezi yo gutoteza abatutsi ariko bakaba bajijutse cyangwa bafite imibereho myiza Leta  y’abajenosideri ya Kagame Paul yabamariye ku icumu kuko badafite icyo bishinja!! None u Rwanda ruyobowe n’abajenosideri nk’aba murumva rwagira amahoro rute? None se Mugesera Léon arazira iki ko atanditse ibaruwa nk’iyi? Abana b’abahutu batagize icyo bakora nk’ibi bya Murekezi barabigisha gusaba imbabazi z’iki bakoze? None se Murekezi yiteguye ko abana be bazabazwa ubwicanyi leta ya Kagame Paul irimo ikorera abahutu mu Rwanda? Ntazavuge ko ntacyo yakoze cyangwa yamenye mu gihe muri iyi minsi leta  ya Kagame iri gufata uwitwa umugabo wese mu karere ka Gisenyi ikamunyereza!

http://sunnyntayombya.files.wordpress.com/2013/01/diaspora-students-during-ingando-at-rwanda-millitary-academy-gako-photo-s-nkurunziza.jpgAbajenosideri ariko bapfuye bahagaze kuburyo basigaye barushwa ubwenge n’umwana w’imyaka 3! Murekezi wize amateka y’u Rwanda akanayagiramo uruhare ntazi ko amazina y’amoko y’abanyarwanda atahimbwe n’abazungu! Arabeshya ajijisha avuga ko abazungu aribo bazanye amazina y’amoko : umutwa, Umuhutu n’umututsi!! None se ko u Rwanda rwakoronijwe n’ibihugu by’Ubudage n’Ububiligi , ariya mazina ya Hutu , Twa na Tutsi aba mu ndimi za bariya bazungu bakolonije u Rwanda? Ntibitangaje ko ubona muri iyi leta  y’abajenosideri usanga abantu bize nkaba Murekezi bicazwa mu mukungugu bambaye imyenda ya gisilikare bakigishwa amateka y’u Rwanda kuko bibagiwe ibyo bize ubwonko FPR yarabuhanaguye) ! Amasomo nkayo y’amateka akaba ari guhabwa abitwa ngo n’intumwa za Rubanda bigishwa ayo mateka n’abavukiye mu mahanga kandi batize ayo mateka!

Uyu mujenosideri Murekezi Anastase yagaragaje ko ahora ahindagurika mu moko nk’uruvu akurikije ubwoko bw’umutegetsi uri ku ngoma, akaba yarabivuze muri aya magambo :”kera iwacu twahoze twitwa abatutsi,ariko byaje kugera igihe ba sogokuruza bacu bahakwa n’abahutu , guhera ubwo twahise duhindura dutangira kwitwa abahutu”! Ngaho namwe nimutekereze ku mvugo y’uyu mu jenosideri ! Mfite ubwoba ko Kagame amukubita inshyi!! Kumva atinyuka akavuga ko abahutu bigeze bahaka abatutsi! Muri uku gusaba imbabazi kwe akaba yerekanye ko n’abatutsi bagize uruhare muguhohotera abandi batutsi! Ibi ntabwo arabikira pee!!  None se niba Murekezi Anastase yari azi ko ari umututsi, maze akandika ibaruwa asaba ko abatutsi bahohoterwa , twakwemezwa ni iki ko ejo zihinduye imirishyo atazivuguruza akavuga ko ari umuhutu n’ubwo yahohoteye abahutu maze nabyo akabisabira imbabazi?  Amenye ko naramuka atabikoze ,umwana we azabikora nk’uko nawe ari kubikora mu izina ry’ababyeyi be bahinduye ubwoko !

Iyi gahunda ya leta  y’abajenosideri bise ngo “NDI UMUNYARWANDA” irasiga abayigize barushijeho guhahamuka ! N’ubwo aba bajenosideri bahuzagurika muri za gahunda zabo ,ibyabo bigiye guhumira ku ishongo kuko no kubeshya bitangiye kubananira; none se abaturage bazategereza iki cyiza kubicanyi nkaba ?

Kalimunda ,umusomyi wa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Umusizi w'Umufaransa yahunuye iby'u Rwansa mur 1678 :

INYAMASWA ZATEWE
N’ICYOREZO

Icyorezo gica igikuba

Icyago cyoherejwe n’Ijuru mu burakari bwaryo

Kugira ngo rihane ibyaha bikorwa mw’isi

Ni ICYOREZO (kuko nta kugitsinda)

Gishobora guhaza IKUZIMU mu munsi umwe

ICYOREZO cyashoje urugamba ku nyamaswa

Ntizapfaga soze ariko zose  zarakubititse

Nta nyamaswa nimwe yari ishishikajwe

No gushaka icyarengera ubuzima bwazo bwari mu kaga

Nta byo kurya byari bigiteye inyamaswa ipfa

Yaba Ikirura cyangwa Nyiramuhari ntibyaribigishishikajwe

No gutega no guhiga imihigo yabyo

Inzige zo zarigurukiraga zigahunga

Nta rukundo rwariho, muri make nta munezero waharangwaga

Intare yatumije inama maze iterura igira iti: Bavandimwe,

Ndatekereza ko ari ibyaha byacu byateye Ijuru kuduteza  ibi byago

Ku bw’ibyo ni ngombwa ko umunyabyaha ruharwa muri twe

Atangwaho igitambo kugira ngo gihoshe  umujima w’Ijuru

Ahari aho byatuma  haba
umukiro rusange w’iki cyago

Amateka  atwigisha ko mu
byago nk’ibi

Répondre
Y
nukuli aya mateka n'ingenzi ku ba nyarwanda surtout urubyiruko. iyi reta ya mzee kijana aha ntacyo nvuze nteranya.
Répondre