Ibikorwa bya leta y'abajenosideri mu Rwanda biteye ubwoba: Fodey Security na Kenya nibo babizi !

Publié le par veritas

  http://files.newsnetz.ch/story/1/8/6/18623939/5/topelement.jpg

 

Muri ibi bihe turimo, ubutegetsi bwa leta  y’abajenosideri ba FPR mu Rwanda buri gukora ibikorwa biteye ubwoba ! Twamenyesha abasomyi bacu ko iyi mvugo ya «leta y’abajenosideri» atari twe twayihimbye, ahubwo twubahiza ibyo Kagame Paul uyiyoboye yivugiye ubwe ku italiki ya 30/06/2013.Ntabwo twasesengura ibikorwa byose by’iyi leta iyobowe n’inkoramaraso Paul Kagame ngo tuzabirangize kuko abanyarwanda bo basa n’abumiwe ! Ikigezweho muri iki gihe ni abanyamahanga nabo batangiye kugerwaho n’umuvumo w’ibyemezo bafatirwa kimwe n’inama bagirwa na  leta y’abicanyi b’u Rwanda ! Ibyemezo byafatiwe isosiyete yigenga ishinzwe gucungira abantu ku giti cyabo umutekano ikomoka mu gihugu cya Tanzaniya yitwa «Fodey Security» kimwe ni nama perezida wa Kenya «Uhuru Kenyata» yagiriwe ni umukuru w’abajenosideri Paul Kagame ni urugero rufatika rugaragaza ko abanyarwanda bayobowe na leta ifite umuvumo !

 

Leta y’abajenosideri mu Rwanda yemeje amahanga yose ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere ku isi cyoroshye gushorwamo imari bitewe ni uko amategeko yacyo mu kwemerera abashoramari kuhakorera yorohejwe cyane ; ariko bitewe ni uko iyo leta ifite umuvumo wo kuyoborwa n’abicanyi kabuhariwe ; imigambi yabo n’akarimi ko kureshya abanyamahanga mu gushora imari mu Rwanda,ntabwo babikorera gukunda abanyarwanda ahubwo ni uburyo bwo gukurura imari y’abanyamahanga mu Rwanda , bamara kuhageza ibikorwa byabo iyo leta ikabumutsa (kubambura)! Uwo mutungo bambura abanyamahanga bajya kuwubitsa mu bihugu byo hanze (i Burayi) kuko bizeye ko u Rwanda bazaruvamo nabi igihe icyo aricyo cyose !

 

http://fodeysecurity.com/css/images/slide-img5.pngImwe mu masosiye ihuye n’ubwambuzi bw’abajenosideri ni «Fodey Security» ikomoka mu gihugu cya Tanzaniya, iyo sosiyete ikaba ifite ibikorwa byayo mu Rwanda, Uganda, Tanzaniya,u Burundi, Kenya na Etiyopiya. Ejo kuwa kabiri taliki ya 26/11/2013, ari imbere y’abitwa abadepite, umwe munkomamashyi za leta y’abajenosideri akaba ashinzwe umutekano Harerimana Musa Fazil yagize ati : «Ubu tuvugana Fodey twayihagaritse, ndetse hari n’umuntu wayo turimo gukurikirana vuba vuba. Twatanze impapuro ku Isi hose ngo abe yafatwa»

 

Ngiyo imikorere ya leta  y’abajenosideri ! Musa Fazil Harerimana ,ahagarika sosiyete ifite abakozi n’ibikorwa mu gihugu akoresheje itangazo gusa ! Ayo mategeko ni bwoko ki ? Ubusanzwe mu gihugu gifite leta itari iy’abajenosideri, nta muyobozi numwe ufata icyemezo cyo guhagarika sosiyeti mu buryo nk’ubu ! Iyi sosiyete ifite umutungo wayo mu Rwanda none Musa Fazil yavuze ko uwo mutungo wayo ufatiriwe gusa nta mpamvu ! None se iyi sosiyete niba idakurikije amategeko yatangiye gukora mu Rwanda ibyemerewe na nde ? Uwo niwe wagombye guhanwa ! Icyemezo cyo gusesa sosiyete gifatwa n’urukiko hamaze kuba urubanza, muri icyo gihe urukiko rugena uko iyo sosiyete izaha imperekeza abakozi bayo kandi igahabwa ibihano bikurikije amategeko agenga amasosiyete, ntabwo umuntu umwe n’ubwo yaba ari ministre ahagarika isosiyete kuburyo nk’ubu ! ibi bikorwa gusa muri leta y’u Rwanda iyobowe n’abajenosideri ! Ubu se imikorere nk’iyi izajya yemerwa n’uruhe rwego mpuzamahanga ? Abanyarwanda bakomeje kugoka pee !

 

Ikigaragara cyo ni uko iyi sosiyete izira ko ikomoka mu gihugu cya Tanzaniya, bizagora leta y’abajenosideri kuzatekinika impamvu zituma yirukanwa mu Rwanda kandi umutungo wayo ugafatirwa bitanyuze mu nkiko ! Bizagorana kandi ko inkiko z’u Rwanda zishobora kurangiza iki kibazo, bishobora kujya mu nkiko zo hanze y’u Rwanda harimo n’urukiko rwa EAC ! Uko ubutekinisiye by’iyi leta y’abajenosideri bukomeje kujya hanze niko n’abajenosideri bayigize bakomeje kwiyambika ubusa muruhando rw’amahanga amaherezo bakazisanga imbere y’urukuta biyubakiye rwo kwiha akato bakazahera imbere yarwo badashobora gukoza ikirenge hanze !

 

Si ubusambo gusa no mububanyi n’amahanga leta y’abajenosideri ikomeje kuhata ibaba !

 

http://static.guim.co.uk/sys-images/Guardian/Pix/pictures/2013/3/8/1362770394148/Uhuru-Kenyatta-010.jpgMuri uyu mwaka igihugu cya Kenya cyagize amatora y’umukuru w’igihugu, amatora yabaye mu ituze na demokarasi ,maze Uhuru Kenyatta aba ariwe utsinda ayo matora aba perezida w’igihugu ; mbere gato y’ayo matora urukiko mpanambyaha mpuzamahanga ruri i La Haye mu gihugu cy’Ubuholandi rwamenyesheje leta  ya Kenya yariho itegura amatora icyo gihe ko igomba kwitondera ikibazo cy’abakandida bashinjwa ibyaha byibasiye inyoko-muntu byabaye mu mvururu zakurikiye amatora yabaye muri icyo gihugu mu mwaka w’2007 ; abo bashinjwa gukora ibyaha bakaba bakurikiranywe n’urwo rukiko. Leta ya Kenya yasuzuguye izo nama yagirwaga n’urukiko mpuzamahanga bituma Uhuru Kenyatta n’umwungirije William Ruto bombi bakurikiranywe n’urwo rukiko kubera ibyaha bashinjwa gukora batorwa !

 

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rufite ingingo ya 27 mu mategeko arugenga ivuga ko rutagomba kwita kubudahangarwa bw’umwanya w’ukurikiranyweho icyaha, ibyo bikaba byaratumye urwo rukiko rukomeza gukurikirana Kenyatta n’umwungirije rutitaye ku myanya bafite ! Perezida Kenyatta yari azi neza ko n’ubwo atowe ,afitanye ikibazo n’urukiko mpuzamahanga, akaba yarigiriye inama yo kwegera umujenosideri Mukuru Paul Kagame kugira ngo amugire inama y’uburyo yahangana n’umuryango mpuzamahanga akaburizamo icyemezo cyo gukomeza gukurikiranwa n’urukiko.

 

Mugutoranya Paul Kagame, Perezida Kenyatta yabihereye kubyaha byinshi kandi bikomeye Paul Kagame yakoreye inyokomuntu ariko agakomeza gusuzugura umuryango mpuzamahanga ! Birazwi neza ko Paul Kagame yakoze ibyaha bikomeye bitarakorwa n’undi muyobozi w’igihugu icyo aricyo cyose kuri iyi si :

 

1.Paul Kagame niwe muyobozi w’umutwe wa FPR inkotanyi wagabye igitero ku Rwanda guhera mu 1990. Aho inkotanyi zanyuze hose zagendaga zica abaturage bo mu bwoko bw’abahutu zitaretse n’abana b’abatutsi baziganaga bavuga ururimi rw’igifaransa !

 

2.Ku italiki ya 6/04/1994 , Paul Kagame niwe wafashe icyemezo ku giti cye , amaze gusuzugura inama z’abajyaname be bo mu nkotanyi zo guhanura indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvénal w’u Rwanda na Perezida Ntaryamira Cypriano w’u Burundi kimwe n’abari mu ndege bose ! Igikorwa cyo kurasa ku ndege ya gisivilire kikaba gifatwa n’amategeko mpuzamahanga nk’igikorwa k’iterabwoba ; ariko umuryango mpuzamahanga wararuciye urarumira wanga gukurikirana Paul Kagame kuri icyo cyaha , ndetse wanga no gukora iperereza mpuzamahanga rigomba kugaragaza uburyo iyo ndege yahanuwe ndetse n’abayihanuye kugira ngo bagezwe imbere y’inkiko ! Icyo gikorwa cyo guhanura iyo ndege ni cyo cyabaye imbarutso ya jenoside mu Rwanda mu mwaka w’1994.

 

3.Paul Kagame niwe wafashe icyemezo cyo kugaba ibitero mu nkambi z’abanyarwanda z’abahutu bari mu gihugu cya Kongo (Zaïre) guhera mu mwaka w’1996, impunzi z’abanyarwanda b’abahutu bagera ku bihumbi 300 bishwe n’inkotanyi za Paul Kagame ! Ubusanzwe kirazira kikaziririzwa kugaba igitero ku nkambi y’impunzi,ariko umuryango w’abibumbye wabihereye uruhushya Paul Kagame arabikora !Impuguke z’umuryango w’abibumbye zakoze raporo yiswe mapping kuri ubwo bwicanyi bw’impunzi yemeza ko ubwo bwicanyi buzitwa jenoside nibugezwa imbere y’inkiko, iyo raporo yasohotse mu mwaka w’2010. Mbere yo kugaba ibyo bitero ku nkambi zari muri Kongo, mu gihugu imbere hari hamaze kwicwa ibihumbi bitabarika by’abahutu harimo n’abiciwe mu nkambi zo ku Gikongoro (i Kibeho) basaga ibihumbi 8 barinzwe n’ingabo z’umuryango w’abibumbye !

 

4.Guhera mu mwaka w’1996, Paul Kagame yigaruriye igice cya Kivu cyo mu gihugu cya Kongo asahura umutungo wose w’icyo gihugu, arema imitwe inyuranye muburasirazuba bwa Kongo yo kwica impunzi z’abanyarwanda b’abahutu bahungiye muri icyo gihugu k’uburyo n’abaturage b’abakongomani bagendeye muri ubwo bwicanyi ; bose hamwe hakaba habarwa abakongomani barenga miliyoni 8 Paul Kagame yisasiye !

 

5.Igikorwa cya rurangiza Paul Kagame yakoze ni uko muri werurwe 2012, Paul Kagame yaremye umutwe wa M23 ufata igice cya Kivu y’amajyaruguru, wica abakongomani benshi ndetse n’ingabo za Onu zigwamo, uwo mutwe wasambanyije abagore ku ngufu, ushyira n’abana mu barwanyi bawo ,ibyo byose bikaba bihanwa n’amategeko mpuzamahanga . n’ubwo uwo mutwe watsinzwe , kugeza ubu Paul Kagame yohereje ingabo z’igihugu cye muri Kivu y’amajyaruguru ,ubu zikaba ziri mu gace ka Munigi kubutaka bwa Kongo kubirometero 3 gusa ngo ugere ku kibuga cy’indege cy’i Goma !

 

Kubera ibyo byaha byose turondoye kandi bikomeye, tutavuze urupfu rwa perezida Melchior Ndadaye w’u Burundi na Laurent Désiré Kabila wa Kongo bizwi neza ko Paul Kagame yabigizemo uruhare, perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta arabizi ; akibaza impamvu Paul Kagame adahabwa impapuro zo kumuta muri yombi n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga kandi ari Ruharwa akabiyoberwa ! We uregwa gusa kwica no kwicisha abaturage bagera ku 1200 bakamugeza imbere y’urukiko ! Aho rero niho Uruhu Kenyatta atashishoje ngo amenye impamvu Kagame adakurikiranwa kuri ibi byaha byose maze akizera ko nawe yamurengera! Ntamenye ko ari kwibeshya !Kenyatta ntiyamenye ko Kagame yakoze biriya byaha byose ahagarikiwe n’ingwe (Amerika n’Ubwongereza)akaba ariyo yamurinze kugezwa imbere y’inkiko ariko ubu iyo ngwe ikaba itangiye kumukuraho amaboko buhorobuhoro !

 

Paul Kagame nawe yahereye ku gitutu amahanga ashyira kuri Kenyata maze amushyira mu kwaha kwe ; amwizeza ko agikomeye kandi ko azamurengera nyamara amubeshya ! Paul Kagame yabwiye Kenyatta ko amufasha kurwanya Tanzaniya nawe akazamukiza urukiko mpuzamahanga, Kagame yamubwiye ko azakoresha ububasha afite mu kanama gashinzwe amahoro ku isi maze ibyo kuburanisha Kenyatta akabiburizamo ! Kubera kwikeka ko urukiko ruzamubaza ibyaha byose yahoze twavuze haruguru , Paul Kagame yanze gushyira umukono ku mategeko yemeza urukiko mpanabyaha mpuzamahanga, ariko akanyura inyuma akajya gusaba urwo rukiko kubahiriza ibyifuzo bye kandi atari umunyamuryango, aha naho ntabwo Kenyatta yahashishoje ngo aboneko Kagame ntacyo ashobora kugira icyo akora kuri urwo rukiko !

 

Ubu amahanga yagize Kagame Paul ikigarasha gicitse !

 

http://img.over-blog.com/600x315/2/23/08/90/IMAGES-suite/Photos-suite-3/Kagame-perdu-dans-ses-pensees.jpgPaul Kagame yakoze uko ashoboye ngo arwanye ubutabera mpuzamahanga, ariko ibikorwa byose yakoze byateshejwe agaciro na Perezida Uhuru Kenyatta wamwisunze bimubyariye amazi nk’ibisusa ! Bigitangira Paul kagame yatangiye yikoma urukiko mpuzamahanga mu mbwirwaruhame (discours) yavugiraga mu gihugu ndetse akanabivugira imbere y’umuryango w’abibumbye ! Byageze ubwo Paul Kagame yiyambaza igihugu cya Etiyopiya, dore ko cyanamufashije mu rugamba rwo kwica abahutu ; batumiza inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, bifatanyije na Kenya, mugushishikariza ibihugu by’Afurika mu kwikura mu masezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha !

 

Muri iyo nama yasabwe n’u Rwanda, ibihugu by’Afurika ntibyashyigikiye icyemezo cyo kwikura mu masezerano y’i Roma ashyiraho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ahubwo byasabye ko umuryango w’abibumbye wasaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kwegeza inyuma iburanishwa rya perezida wa kenya ,aho gutangira muri werurwe 2013, rikazatangira mu mwaka w’2015, u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo icyo kemezo gitorwe bifata ubusa ! Kubera ibitero by’ibyihebe kuri Kenya urukiko mpuzamahanga rwafashe ikemezo cyo gusubika urubanza rwa Kenyatta rugatangira muri werurwe 2014 aho gutangira mu mwaka w’2013 ! Hakurikijwe kandi ikifuzo cya leta ya Kenya yasabaga ko perezida kenyatta atazajya yitabira iburana ryose ry’urubanza rwe kubera akazi kenshi afite ko kuyobora igihugu , urukiko rwafashe icyemezo cy’uko Perezida Kenyatta azajya yitabira ibice bimwe na bimwe bikomeye by’urubanza rwe !

 

Nyuma y'aho icyemezo cyo muri ONU kiburiyemo, ibihugu byashyize umukono ku masezerano y’i Roma byakoze inama yo gusuzuma imikorere y’urukiko no kureba ibyavugururwa kugira ngo ubutabera burusheho kugera kuri bose ; u Rwanda ntirwagize amahirwe yo kujya muri iyo nama kuko rutari mu bihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano yo gushyiraho urukiko, ariko rwahagurukije Mushikiwabo yiruka ibihugu byinshi by’Afurika byashyize umukono kuri ayo masezerano ,u Rwanda rwasabaga ibyo bihugu kuzakora uko bishoboye kose bigahindura ingingo ya 27 ivuga ko ntabudahangarwa urukiko rugomba kureba kuregwa ; ibyo nabyo byafashe ubusa kuko ibihugu hafi ya byose byashyize umukono kuri ayo masezerano byasanze iyo ngingo ivuyemo ,ubutabera butaba bwubahirijwe !Ubwo gahunda zose zo kwirengera no kurengera perezida wa kenya leta y’abajenosideri yari yemereye Kenyatta biba biguye mu mazi !

 

Kagame Paul yakoreye Kenyatta ishyiga rishyushye !

 

http://www.france24.com/fr/files_fr/imagecache/france24_169_large/article/image/kenya-kenyatta-m.jpgNyuma yo gushoberwa mu gikorwa cyayo cyo kurwanya ubutabera, leta y’abajenosideri yigiriye inama yo kongerera imirimo myinshi perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta kugira ngo irebe ko urukiko rwadohora rugaca inkoni izamba rukegezayo icyemezo cyo gutangiza urubanza rwe muri werurwe 2014, aho kugira ngo icyo cyemezo kigirire akamo perezida wa Kenya ahubwo cyamukozeho !

 

Muri iki gihe umuryango w’ibihugu by’iburasirazuba by’Afurika EAC, uyoborwa n’igihugu cya Uganda ; ku italiki ya 30/11/2013 akaba ariho igihugu cy’u Rwanda cyari kuzafata ubuyobozi bw’uwo muryango ariko, u Rwanda rwavuzeko rudashobora gufata uwo mwanya, rukaba rwarawuhaye igihugu cya kenya , impamvu u Rwanda rutanga Mushikiwabo akaba yarayivuze muri aya magambo : «U Rwanda rufite ibintu byinshi bitumye duhuze, bimwe muri ibi birimo ko turimo kwitegura ukwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’inshuro ya 20 u Rwanda ruzaba rwibohoye.». Ubusanzwe U Rwanda nirwo rwagombaga guhabwa uyu mwanya wo kuyobora EAC mu mwaka wa 2014, hagakurikiraho Tanzania, nyuma hakaza u Burundi .

 

Kuba u Rwanda rutiteguye kuyobora EAC ntabwo ari igitangaza, ariko muburyo bwumvikana , ni Tanzaniya yagombaga guhabwa ubuyobozi niba u Rwanda rutiteguye kuyobora, bitaba ibyo ubwo buyobozi bugahabwa u Burundi mu gihe Tanzaniya nayo yaba ititeguye, kuba rero igihugu cy’u Rwanda kiyobowe na leta y’abajenosideri gihitamo guha umwanya Kenya ntibisobanutse , ibi nibyo bita gutekinika birangwa n’abajenosideri !Niba kandi ari Uganda yahisemo Kenya nayo ni amanyanga Museveni afatanyije na Kagame! Amakuru dufite ni uko u Rwanda rwatanze uyu mwanya kugirango rubone uko rukwepa ikibazo cy’amakimbirane Kagame Paul afitanye n’igihugu cya Tanzaniya kuko byamugora kuyobora umuryango muri iki gihe igihugu gikomeye Tanzaniya itamwumva ! Kenya nayo yasamiye hejuru ubuyobozi bw’uwo muryango kugira ngo bubone impamvu butanga murukiko mpuzamahanga mpanabyaha kugira ngo urubanza rwa kenyatta rusubikwe bitewe ni uko inshingano ze zizaba ziyongereye noneho akaba ayobora umuryango ukomeye uhuza ibihugu 5 byose !

 

Kuwa kabiri taliki ya 26/11/2013, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwafashe icyemezo cyo gukuraho umwanzuro rwari rwafashe w’uko perezida Kenyatta atagomba kwitabira ibice byose by’iburanishwa, urukiko rwavuze ko rutegetse ko perezida Kenyatta agomba kwitabira ibice byose byiburanisha ry’urubanza aregwamo ! ntabwo urukiko rwasobanuye impamvu rwisubiyeho,rukaba rutegetse Kenyatta kwitabira ibice byose by’iburanisha ariko urebye neza impamvu yatumye mbere hose urukiko rwarafashe icyemezo cyo kudasaba Kenyatta kukitabira ibice byose by’iburanisha, usanga Kenyatta ubwe ariwe wakuyeho iyo mpamvu. Kugira ngo urukiko rumwemerere kutitabira ibice byose by’iburanisha ni uko Kenyatta yari yavuze ko bimusaba igihe kinini cyo gukora bitewe ni uko ari umukuru w’igihugu, ariko kuba Kenyatta yaremeye kuyobora umuryango w’ibihugu bya EAC bigaragaza ko yari afite igihe kinshi cyane bigatuma yiyongereramo izindi nshingano nyamara u Rwanda rudafite ikibazo cyo kujya mu rukiko rukaba rugomba kwitegurira iminsi mikuru gusa byabaye impamvu yo kwanga ubuyobozi bwa EAC !

 

None se Kenyatta azavuga ko nta gihe yari afite koko cyo kwitaba urukiko ? Ese koko azayobora umuryango wa EAC cyangwa ni Tanzaniya izayobora ? Ese ikindi gihugu kiyoboye EAC byasonera Kenyatta bigatuma icyemezo cya mbere cyafashwe n'urukiko gisubiraho? Ntabwo bishoboka kuko n’ubwo atayobora EAC Kenyatta yagaragaje ko igihe agifite! Gusa igisigaye ni uko Kenyatta azasuzugura urukiko akanga kurwitaba noneho nawe agatangirwa impapuro zo kumufata ! Icyo gihe Kenyatta azaguma mubwigunge nka perezida wa Sudani kugeza manda y'ubutegetsi irangiye! None se nirangira azakora nka perezida wa Sudani agume kubuyobozi ubuziraherezo? Amateka niyo azaduha igisubizo ! Ikigaragaro cyo ni uko inzira perezida Kenyatta yafashe zo kwisunga abayobozi b’abajenosideri zimutuye mu rwobo atazikuramo kuburyo bworoshye!

 

 

Ubwanditsi     

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> Muzavuza induru muruhe!!!<br /> <br /> <br /> Ubu mwanditse iki kweri?<br />
Répondre