Rwanda: Maneko za Paul Kagame zandikiye Kizito Mihigo ibaruwa y'iterabwoba mu izina ry'abatutsi b'abacikacumu !

Publié le par veritas

[Ndlr :Gutekereza, kwandika, gushaka kubwira ikibazo cyawe Paul Kagame, kuririmba ndetse no kuba umukristu bikomeje kuba icyaha mu Rwanda rwa Paul Kagame kijyana umuntu muri gereza! Dore zimwe mu ngero zerekana iki cyabha: Iyo umunyarwanda atanze igitekerezo kidashimishije Paul Kagame yitwa umwanzi w’igihgu, ubwo agakanirwa urumukwiye ! Umukobwa witwa Niyigena Claudine ufite imyaka 21 ukomoka i Rwamagana yaje ku biro by’umukuru w’igihugu aje kumutura akababaro ke, abarinda Kagame banze ko babonana ahubwo bahamagara polisi ya Nyarugenge ijya kumucumbikira muri gereza none ubu uwo mukobwa yoherejwe muri gereza ya Rwamagana niho afungiye !

Dr Christophe Mpozayo yarafashwe arafungwa ,ikibazo cye gikemurwa n’urukiko rwemeza ko afungurwa, akimara gukoza ikirenge hanze, polisi ya Paul kagame yongeye kumuyora imusubiza muri gereza ivuga ko ngo yanditse kuri interineti ibintu bitazwi bishobora gutuma abaturage banga ubutegetsi bwa Paul Kagame… !! Iyo rero urebye ibi byaha biri hejuru aha wakwibaza niba umuhanzi Kizito Mihigo ukomeje gushyirwaho iterabowe niba we azarusimbuka ! Dore hasi aha uko inzego za Maneko zivuga indirimbo Kizito yahimbye yitwa « Igisobanuro cy’urupfu » ubu bikaba byarabaye ngombwa ko Kizito ayikura kurubuga rwe ! Twabibutsa ko Kagame yamaganye uyu muhanzi avuga ko we atari umuririmbyi ushimisha abaturage kubera ukuri kuri muri iyo ndirimbo !]

Kizito-Mihigo.pngIndirimbo ya Kizito Mihigo "Igisobanuro cy’urupfu" irakemangwa n’Abacitse ku icumu.Umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, yandikiye Rushyashya.net agira ati : Iyi ndirimbo ya Kizito Mihigo yise Igisobanuro cy’urupfu numvise irimo amagambo ari controversial. Aragira ati :

Ngo "...nta rupfu rwiza rubaho yaba jenoside cyangwa intambara, uwishwe n’ abihorera, uwazize impanuka...abo bavandimwe aho bicaye baradusabira..."

Ngo "...jenoside yangize imfubyi ariko ntikanyibagize abandi bantu nabo bababaye bazize urugomo rutiswe jenoside, abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira..."

Muri iyi minsi twitegura kwibuka dukwiye kwirinda ibintu nk’ibi bitera confusion. Jenoside ni icyaha ndengakamere utagereranya n’ikindi cyaha icyo aricyo cyose.

Kwihorera ni bibi ariko hari aho byaba byarakozwe kenshi ku nterahamwe zari zimaze kwisasira imbaga...none ngo aho ziri ziradusabira ? Zizamusabire wenyine. Ngo abazize urugomo rutiswe jenoside arabasabira ! Aka ni akumiro mba mbaroga. Nimwiyumvire namwe jyewe nibwo nkiyumva nasanze ntabyihererana.

Kizito yaririmbye indirimbo nziza nka «Twanze gutoberwa amateka » ariko iyi yo yakoze hasi.

Twashakishije Umuhanzi Kizito Mihigo kuri telefone ye igendanwa ntiyacamo ubwo nitumubona tuzamubaza icyo yashatse kuvuga muri iyo ndirimbo Igisobanuro cy’urupfu.

Kanda hano wumve indirimbo ya Kizito Mihigo

Cyiza Davidson

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
T

Kagome ngo ni Kagame n'inyenzi ze nibareke Kizito Mihigo. Umwanzi mubi w'u Rwanda ni Kagame kuko apfukirana ubutumwa umuhanzi aba afite. Asyi ga we!

Répondre
J

UBUNARARIBONYE  BW’UMUHANZI  UKIRI MUTO : KIZITO MIHIGO AZI GUSHISHOZA NO KUREBA KURE. URUPFU RWOSE RWABA URWA GENOCIDE CYANGWA KWIHORERERA, NTIBIRUBUZA KUBA URUPFU RUBI. ABISHWE BOSE
(ABATUTSI, ABAHUTU N’ABATWA) BAZIRA UBUSA, BAGIRWA IBITAMBO NA FPR N’INTERAHAMWE, KUBERA INYOTA Y’UBUTEGETSI N’UBUGOME BWA POLITIQUE BAGOMBA BOSE KWIBUKWA NTAKUVANGURA. AMARASO Y’ABAHUTU,
ABATUTSI N’ABATWA YOSE ARATUKURA.  TUBIZIRIKANE!!!

Répondre
S

Kizito n'umwe mu Ntwali z'u Rwanda zatinyutse Rudatinyukwa afandi Pawulo Kagome, et pourtant la verité est là, et sa revelation est imminente!!!! Y'a pas que Mihigo, nous tous, nous soutenons
cette verité qu'ils veulent enterrer ces buveurs de sang des humains, ibyanyu bizarangira vuba aha!!! Amaraso y'abo mwaruhanye araza kubagaragaza, kandi namwe mugikorera mu kwaha kwa Kagome
muraraye ntimwiriwe kuko niwe uza kubiligisiliza umunsi muzunva murambiwe gukomeza gukorera mu kwaha kwe mumena amaraso!! Nta kiza cyo kwica, kuko amaraso arahama!!Aragukurikirana akakubuza
amahoro, uzajya uhora wikanga wunva ko imiryango y'abo wishe iza kwivangeant cyangwa se abakubonye bakuvamo, kuko niba uyu munsi Kagame akurikirana impunzi mu mahanga ni uko aba afite ubwoba
bw'uko bazamuvamo!! Ntabanga rya babiri kandi ntibishoboka kurigeraho ntawundi wifashishije, niyo mpanvu muzajya muvananamo!!! Haaaaaaaa, igihe cyawe nawe cyageze rero, barenda kukwica wowe wa
gikoresho nawe we cyo kwica abandi!! Ubwo se byaba bikumariye iki???? Mubivemo kuko bizababuza umugisha wa bike nabyo mwari mufite!!! Biteye agahinda!!

Répondre