Rwanda - France : Kagame yongeye gutoneka abafaransa none icyo gihugu gihagaritse intumwa zacyo mu mihango y'imyaka 20 génocide ibaye!

Publié le par veritas

http://www.info-afrique.com/wp-content/uploads/2013/12/francois-hollande.pngMuri aya masaha ya nyuma ya saa sita none kuwa gatandatu taliki ya 05/04/2014, Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’igihugu cy’Ubufaransa (Quai d’Orsay)ishyize ahagaragara itangazo rivuga ko icyo gihugu gihagaritse intumwa zacyo zari zaragenwe kujya guhagararira Ubufaransa mu mihango yo kwibuka imyaka 20 génocide ibaye mu Rwanda !Ibyo bikaba bitewe n’ikiganiro Kagame yagiranye n’ikinyamakuru cya « Jeune Afrique » aho yareze Ubufaransa n’Ububirigi gukora génocide y’abatutsi mu Rwanda ! Iri tangazo ryanyujijwe kuri radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI!

Hari ku italiki ya 06/04/1994 ku isaha ya saa mbiri n’igice z’umugoroba ,ubwo ishyano ryagwaga ingede yari itwaye prezida Habyarimana Juvénal na Perezida w’u Burundi Cypriani Ntaryamira, abafaransa 3 n’abanyacyubahiro bari baherekeje abo bakuru b’ibihugu byombi yahanurirwaga mu kirere cy’umujyi wa Kigali ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe, abaimo bose bakitaba Imana.

Iyo ndege yahanuwe n’inyeshyamba z’inkotanyi ku itegeko ry’umukuru wazo Paul Kagame ubu uyobora u Rwanda. Kuva iryo shyano ryo kurasa indege ryaba mu Rwanda habaye ubwicanyi butagira izina mu kinyarwanda bukaba bwarahawe izina ry’amahanga ryitwa génocide (jenoside). Mu kinyamakuru cya J.A kizasohoka ejo ku cyumweru, Paul Kagame yongeye gutoneka abafaransa kuko yemeza ko ingabo z’igihugu cy’ubufaransa zitabaye ibyitso by’interahamwe gusa ko ahubwo izo ngabo zakoze ubwicanyi nyirizina bw’abatutsi ! Kuki Kagame yiyemeje kongera gutoneka abafaransa muri iki gihe cy’icyunamo ?

Ubwo yari mu gihugu cy’Ububiligi kuwa gatatu taliki ya 2/04/2014 mu nama yahuzaga abakuru b’ibihugu by’Afurika n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru cya « Jeune Afrique », icyo kiganiro kikaba kizashyirwa ahagaragara na J.A ejo ku cyumweru ariko ikinyamakuru « Libération » cyo mu Bufaransa kikaba cyatangaje incamake y’icyo kiganiro.

http://www.rwasta.net/typo3temp/pics/fce785fe1c.jpgMuri icyo Kiganiro Paul Kagame akaba yongeye kwikoma cyane igihugu cy’u Bufaransa n’ingabo zacyo azishinja kuba ngo zarabaye icyitso cy’interahamwe zicaga abatutsi ndetse izo ngabo z’abafaransa ubwazo  zikica abatutsi! Kagame yabivuze muri aya magambo : «Igihugu cy’ububiligi n’igihugu cy’u bufaransa byagize uruhare rugaragara mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya génocide mu Rwanda».

Impamvu Kagame yiyemeje kongera gushotora igihugu cy’Ubufaransa ni ukubera ibintu bibiri nkuko tubibwirwa n’ikinyamakuru « Express ». Izo mpamvu ni izi :

1.Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda (Etat-major de l’armée de l’APR) bwasabye ko bwagirana ibiganiro n’ubuyobozi bw’ingabo z’Ubufaransa (Etat-major de l’armée française) kugira ngo biyunge bitewe n’uko ingabo z’ibihugu byombi zarwanye mu Rwanda ubwo igihugu cy’Ubufaransa cyoherezaga ingabo zo gufasha u Rwanda gukumira igitero cy’inkotanyi mu mwaka w’1990 ; nyuma inkotanyi zimaze gufata igihugu zikaba zarahimbiye ibyaha ingabo z’abafaransa ko zishe abatutsi ndetse zigasambanya n’abatutsikazi ku ngufu. Ingabo z’Ubufaransa zo zikaba zishaka ko ibyo birego byasabirwa imbabazi n’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa bigakemurwa n’inkiko. Kubera iyo mpamvu Ubuyobozi bw’ingabo z’Ubufaransa bwanze kugirana ibiganiro n’Ubuyobozi bw’ingabo z’inkotanyi !

2.Impamvu ya kabiri ni uko Paul Kagame yifuje ko igihugu cy’Ubufaransa cyahagarika dosiye yo gukurikirana ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana Juvénal na Cypriani Ntaryamira w’u Burundi ,hakagwamo n’abafaransa 3 ; kugeza ubu igihugu cy’Ubufaransa cyanze kureka iyo dosiye cyane ko ari nayo mbarutso ya jenoside mu Rwanda !

Kubera izo mpamvu zombi Paul Kagame akomeje intwaro ye yo guharabika igihugu cy’Ubufaransa ngo ko cyakoze jenoside ! Muri iki gihe kandi biteye ikibazo gikomeye kuba itangazamakuru rivuga ko mu Rwanda habaye jenoside ariko rigatinya kuvuga imbarutso yaryo kuko ryaba ritunze agatoki Kagame ! Umuryango w’abibumbye nawo wanze kuvuga imbarutso ya génocide mu Rwanda ndetse n’ubutabera mpuzamahanga butinya gukora iperereza ku mbarutso ya jenoside mu Rwanda ! Nguwo umwuka n’igihirahiro Kagame n’amahanga bafite mu kwibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda !

Uretse n’icyo kibazo hiyongera ho ikibazo cy’impunzi zitarasubira mu gihugu ndetse na FDLR yananiye Kagame kandi akaba atinya demokarasi nk’uko umuriro utinya amazi !! Ubwo se abazaza kwifatanya na Kagame bazavuga iki mugihe bazaba bahagararanye na nyiru’ubwite watangije iyo jenoside akanayihagarika ?

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

Urangije neza cyane aho uvuze uti "watangije jenoside akanayihagarika"> Ni byo koko kuri iyi si ya Rurema ntaho ndumva umuntu wafashe feri y'imodoka adatwaye. Ese ubundi ni nde wari
kubishobora uretse uwabiteye?

Répondre
J

PRESIDENT PAUL KAGAME AGEZE AHARINDIMUKA. ABAMUSHYIGIKIYE (AXE ANGLO-SAXON) BAMAZE KUMUKURAHO AMABOKO. NONE YIKOMYE FRANCE NA BELGIQUE KURI GENOCIDE . INYABUBILI  Y’ IGIHE
N’UKULI-NYAKULI NABYO BIRAMURYA ISATA-BURENGE UBUTAZUYAZA. ANKETI Z’URUPFU RWA BA PRESIDENTS JUVENAL HABYARIMANA NA CYPRIEN NTARYAMIRA ZIRACYAKOMEZA MU BUFARANSA. IKIDODO KIMUMEREYE NABI.
IGIHEMBO RURANGIZA CYAGENEWE ABANYAGITUGU NKAWE (MOBUTU, SADDAM HUSSEIN, KHADAFI...) NAWE KIRAMUTEGEREJE.

Répondre