RWANDA: Makuza Bernard guserukira Kagame muri Amerika kubera akato

Publié le par veritas

 

Kagame ,makuAmakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi aturutse muri za maneko ziri hafi ya Kagame yemeza ko Minisitiri w’intebe, Bernard Makuza, ari we urimo guhagararira Kagame mu nzinduko yagombaga kujyamo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Nyuma y’akato hafi isi yose iherutse gushyiramo Kagame kubera ibikorwa bitandukanye bikomeje kumugaragaraho, by’ubwicanyi, gutoteza abatavuga rumwe nawe hamwe no kwibasira itangazamakuru, Kagame yahisemo gutoranya mubyara we Makuza, kugira ngo amukoreshe yaba mu mirimo ye bwite cyangwa mu zindi nzinduko akomeje gutumirwamo muri iyi minsi.

Amakuru atugeraho yemezako uruzinduko rwa Makuza muri Amerika rugamije cyane gutwara ubutumwa bwa Kagame bw’ukwisobanura ku nshuti ze  zimaze kumuha akato kubera ubwicanyi bumaze iminsi bumuvugwaho.
 
Nk’uko tubikesha bamwe mu bataramakuru bacu bemeza ko bumwe mu butumwa nyiri zina Makuza afite ari ukurushaho gusobanura ku cyegeranyo cya Loni cyasohowe mu minsi ishize, asobanura ko iriya raporo itari yo kandi ko nta mpunzi z’abahutu zapfiriye muri kiriya gihugu, abahaguye ko bari abasivili bitwaye gisirikare.

Makuza agomba kujya kuvugira mubyara we ko atari umwicanyi, agasibaganya ibimenyetso n’ibirego  bikomeje kumuvugwaho by’ubwicanyi, hamwe no kubangamira uburengazira bw’ikiremwa muntu hamwe n’ukumarira abatavuga rumwe nawe mu magereza.
 
Andi makuru atugeraho yemeza ko Makuza yahawe amabwiriza yo kwihakana ibirego byose bibavugwaho, akavuga ko ibi byose ari amakabya nkuru ya Human Rights Watch, Amnesty International n’indi miryango ikomeje gutabariza abanyarwanda hamwe n’ukwamagana ubwicanyi bwa Leta ya Kagame.

Ikindi ni uko Makuza agomba gusobanulira bamwe mu bayobozi bari aho ko igihugu na Leta ya Kagame ifite  ikibazo cy’abantu nka ba Gen Kayumba, Col Karegeya, Rusesabagina, Dr Rudasingwa na Dr Gahima bayihangayikishije k’uburyo bagomba kubafasha mu kubarwanya bivuye inyuma kugira ngo hato badasubiza igihugu mu ntambara.
Banamutumye gusobanura impanvu batarekura abanyapolitiki bafungiwe mu Rwanda, nka ba Mme Victoire Ingabire hamwe na Me Bernard Ntaganda, ko  bafite amakuru na za gihamya zemeza ko bakorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, bityo bakaba bagomba gushyikirizwa ubutabera.
 
Akato katumye Kagame afata abanyamahanga bose nk’iturufu rya politiki.

Ikindi mu gihe twakoraga iperereza k’uruzinduko rwa Makuza muri Leta zunze za Amerika twashoboye no kumenya ko abayobozi hafi ya bose hamwe n’abanyamahanga batemberera u Rwanda muri iki gihe, bafite ikibazo kuri Perezida wacu usigaye warasimbuye inzego hafi ya zose.

Amakuru atugeraho yemeza ko uyu muperezida ari we usigaye yarabaye minisitiri w’uburezi, recteur  wa za Kaminuza, Misitiri cyangwa umugaba mukuru w’ingabo, k’uburyo yaba abanyeshuli bose baba bigendera bagomba kujyanwa kwa Kagame bakifotoranya, akabasobanulira ibyo minisitiri cyangwa ba recteri ba za Kaminuza, cyangwa ibyo abagaba bakuru b’ingabo bakabaye basobanulira abo banyamahanga b’ingero zitandukanye, baba basuye u Rwanda.

Abahanga twavuganye basobanura ko ibi byose ari ingaruka z’akato kagame yashyizwemo muri iyi minsi n’abaperezida bagenzi be, k’uburyo ashaka gufata bugwate abanyamahanga bose baba bigendera, bashaka kuvugana n’abanyeshuri bagenzi babo, inzinduko zabo zose akaba yarazihinduye politiki kandi nayo igana mumurongo we, dore ko batabemerera kwishakira ukuri ku bibazo bikomeye byugarije igihugu n’uko bagenda bazi bakakugoreka.
 
Amakuru atugeraho  yemeza ko kugeza ubu  abenshi mu banyamahanga baturuka mu Burayi, Amerika na Canada bashyirwaho maneko za Kagame bakiri mu bihugu byabo, cyangwa bamaze kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe, k’uburyo yaba abashoferi ba za taxi bagendamo, amakarita (Sim Card) ya za telefoni, amahoteli bacumbikamo n’ibindi byose biba bikurikiranwa kugira ngo bagenzure imikorere yabo nabo bagomba guhura nabo.

Iyi mikorere yose Kagame yategetse maneko ze kugenzura abashyitsi baba bagana igihugu cyacu, iba igamije gukumira no guhisha ibintu Leta ye iba ikora bitagenda neza, k’uburyo nk’abanyamakuru cyangwa abanyeshuri baba bagiye muri stage bahabwa za maneko zihariye kugira ngo hato badahura n’abanyarwanda bababwiza ukuri ku karengane gakomeje kubera mu gihugu.
 
Ngizo mu ngamba zafashwe na Kagame mu guhishira ukuri kumuvugwaho, na Makuza Bernard uzwiho kuba umugabo mwiza udashaka kwiteranya na buri muntu wese,  nawe ari mu ruzinduko rwo kujya kuvugira mubyara we hamwe na Leta ye ikomeje kumukamira, ko abo bica n’ubundi bagomba gupfa kubera ko ari abanzi, ikindi kandi ko na Perezida we ari umutagatifu bityo ko atakagombye guhabwa akato.

Gasasira

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article