MAKUZA AKOMEJE GUHAGARIRA KAGAME MU MAMAHANGA!
Ministre w’intebe Bernad Makuza kuri uyu wa mbere yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru kibanze ku rugendo akubutsemo mu ntara ya GUJARAT mu gihugu cy’u Buhinde. Abashoramari b’iki gihugu bagiye kuyishora mu Rwanda bibanda ku buhinzi n’ibikorwa by’ingufu. Ministre w’intebe muri urwo ruzinduko akaba yaranabonanye na mugenzi we w’u Buhinde.
Muri urwo ruzinduko minisitiri w’intebe yahagarariye perezida wa repubulika mu nama mpuzamahanga ku ishoramari anagirana ibiganiro n’abashoramari banyuranye bo muri icyo gihugu.Minisitiri w’intebe avuga ko benshi muri abo bashoramari bagaragaje icyifuzo cyo gushora imari yabo mu Rwanda mu gihe cya vuba bibanda ahanini ku bijyanye n’ingufu no guteza imbere ubuhinzi. Minisitiri w’intebe yavuze ko hari byinshi abanyarwanda bakwigira ku bahinde kugirango icyerekezo u Rwanda rufite kizagerweho bidatinze.
Minisitiri w’intebe, Bernard Makuza yagiranye kandi ibiganiro na minisitiri w’intebe w’u Buhinde bakaba baremeranyije ko mu gihe kitarenze ukwezi hazashyirwaho itsinda ry’impande zombi ryaziga uko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhide bwakwihutishwa. U Buhinde kandi bwemeye gukomeza gufasha u Rwanda mu mushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo no muri gahunda yo kuhira imirima.Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, minsitiri w’intebe yavuze ko u Buhinde bwiyemeje kubaka ishuri ry’icyitegerezo mu Rwanda rizaba rigenewe Afurika y’I burasirazuba no hagati. u Buhinde kandi buzanafasha muri gahunda yo kubaka ubushobozi hatezwa ibere ubutwererane mu burezi aha akaba yatanze urugero rw’ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga KIST rizafashwa mu kwigisha ibijyanye no kubaka.(architecture)
Minisitiri w’intebe akaba asaba abanyarwanda kongera ingufu mu kazi kabo no kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe u Rwanda rufite banihatira kwakira neza uje abagana wese. Intara ya GUJARAT ni imwe muri 28 zigize u Buhinde ikaba iteye imbere cyane ku ikorana buhanga.
JDM MANISHIMWE