RWANDA: Koko se mu Rwanda nta mutima abaturage bakigira mugitereko ?

Publié le par veritas

kagame-cyanzayireBurya koko umugani ugana akariho! Dore inkuru nasomye intera kwibaza bikomeye, ntaretse no gutangarira ubuhanga bw’abakurambere bugaragarira mu nkuru nk’iyi:

Hambere aha, u Rwanda rutaraturwa cyane, abantu ntibakeneraga gushyingura abapfuye. Ngo babarambikaga mu ishyamba, impyisi zikirwariza! Umunsi umwe impyisi y’insore ibona umupfu, maze nk’uko yari yarabihigiye iribwira iti “ndamuconshomera mpereye ku umutima”. Isatuye mu gatuza, irawubura. Biyitera ubwoba,iribwira iti “uyu mupfu si muzima,reka njye guhanuza ku mpyisi nkuru”. Impyisi nkuru irayibaza iti “Uwo mupfu ni uwahe?” Indi irahavuga. Impyisi nkuru iti: “Aho hantu ntihategekwa n’Abega? Indi iti “Yego”. Mahuma nkuru ibwira Mahuma ntoya iti “Genda urebe mu mutwe. Abantu bategekwa n’Abega bahorana umutima mu mutwe”.

Ko ubanza iyi mpyisi yari ifite ingengabitekerezo ra ! Ariko mbere yo kuyicira urwo gupfa reka duterere akajisho iwacu i Rwanda turebe uko abantu babayeho .

A. Mu Rwanda, abaturage baracyagira umutima mu gitereko ?

Muri uyu mwaka w’2010, umukristukazi witwa I.M. nzi neza yatumijwe ku Karere ka Nyamasheke. Akihagera yakirwa n’abashinzwe FPR. Bataragira n’icyo bamubaza bamukingirana mu cyumba, batangira kumukubita amakofi, inshyi n’imigeri, ataha iwe ku mugoroba yahindanye ! Ngo icyo bamushinjaga ni ukuba yarakoresheje telefoni yiguriye amafaranga ye, akaganira n’inshuti ze ziba mu Bulayi! Mu kumurekura bagombye kumwihanangiriza ko ntawe agomba kubwira ibyamubayeho. Bamuhaye kandi na gasopo ko inzira zose yanyuramo avugana n’abo hanze y’igihugu: yaba kuvugana telefoni, kwandikirana muri telefoni(sms) cyangwa kuri mudasobwa(mail), ngo azafatwa kandi azabiryozwa, ngo kuko FPR igenzura byose, kugeza ku cyo umugabo n’umugore baganirira mu buriri !

Uwangejejeho iyi nkuru nahise mubwira ko ntayemeye kuko numvaga harimo amakabya nkuru, nkagira nti Leta yacu ntiragera aho kwivanga bigeze aho mu buzima bwite bw’abantu kuko amategeko y’ibihugu n’amategeko mpuzamahanga abibuza ! Uwambwiraga iyo nkuru yaransetse cyane, anyumvisha ko nsigaye ntekereza nk’abanyabulayi, bashyiraho amategeko atabangamiye uburenganzira bwa muntu kandi bakagerageza kuyakurikiza. Bayanyuraho, abategetsi ubwabo bakaba bajyanwa mu nkiko. Ikizwi ni uko atari we Munyarwanda wa mbere cyangwa uwanyuma uzize ibiganiro yagiriye kuri telefoni!

Mbega ukuntu naje gutungurwa no gutahura ko mu Rwanda hariho itegeko ryemera iyo migirire igayitse ! Ndagira ngo Abanyarwanda bose bamenye ingingo zigize iryo tegeko, maze bajye banirebera uko rikurikizwa mu kuvogera ubuzima bwite bwa muntu !

B. “Nemo censitur ignorare legem”:Utazi amategeko y’igihugu cye bimukoraho.

Taliki ya 09 Gashyantare 2010, Paul Kagame yavugiye kuri radio BBC, ati “ndabizi ubu hari urukuta, urukuta rwubakishije amategeko, rwubakishije byinshi. Byari bikwiye guha abantu ikizere bikabereka ko u Rwanda atari ikintu kivogerwa n'uwo mu Rwanda cyangwa n'uwo hanze ». Abifuzaga kwiyamamariza gutorewa umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2010 by’umwihariko Victoire Ingabire (uwo hanze?)na Bernard Ntaganda(uwo mu Rwanda?) babyumvise neza kuko batatinze kugonga urwo rukuta, ubu bakaba babarizwa mu buroko aho bakomeje kugirirwa nabi mu buryo bunyuranye, “nk’uko amategeko yo mu Rwanda abiteganya”!!! Inama nagira buri Munyarwanda uzi gusoma no kwandika ni uko yatora umuco wo kujya ashishikarira kumenya amategeko ari mu gihugu bityo akamenya hakiri kare n’ayashyiriweho kumuca umutwe ! Kutamenya amategeko y’igihugu cyawe bikugiraho ingaruka mbi, mu ndimi z’amahanga baravuga ngo « Nemo censetur ignorare legem », « Nul n’est censé ignorere la loi ».

Mu by’ukuri iyo witegereje neza usanga urwo rukuta rw’amategeko rwa Perezida Paul Kagame rutabereyeyo gukingira Abanyarwanda. Ntawe utabona ko rubereyeho kurengera inyungu z’agatsiko gato kari ku butegetsi.Birababaje. Rimwe muri ayo mategeko ateye ukwayo ni iryerekeye kugenzura itumanaho, nkaba nifuza kuribagezaho ryose uko ryakabaye. Ahari ni ryo tegeko rigufi kurusha andi yose, kurisoma ntibigoye na busa.

1.    Itegeko no 48/2008 ryo ku wa 09/09/2008, rigena igenzura ry’itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga……

 

 (Abashaka gusoma iyi nkuru bakayirangiza bafungure aha http://www.leprophete.fr/2010/12/24/rwanda-rwa-twese-ukuboza-2010-no-01/

maze bafungure fichier iri munsi ya PDF)

( source : site UMUHANUZI/LE PROPHETE)

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article