COTE D'IVOIRE: ikigeragezo kucyo bita communauté internationale

Publié le par veritas

Gbagbo-Laurent-copie-1.gifIgihugu cya Cote d' Ivoire kiri mu bigu byari bimeze neza muri Afurika yo munsi ya Sahara ukuyemo Afurika yepfo, icyo gihugu cyari kimeze neza cyane mu gihe cyayoborwaga n'umukambwe Félix Houphouët-Boigny kuburyo abaturage b'ibihugu by'abaturanyi ariho bazaga kwaka ubuhungiro kugirango bashobore kubona imibereho!

Bitewe ni uko kumera neza mu bukungu ;no kuba mu buyobozi hari ituze byatumye abanyamahanga baba benshi muri icyo gihugu , bamarayo imyaka myinshi kandi bivanga n'abaturage kavukire ba Cote d'ivoire kuburyo babaye abaturage mubandi. Aho uwo mukambwe yakiyoboye imyaka myinshi yitabiye Imana, havutse intamba zimenyerewe muri Afurika zo kurwanira ubutegetsi! Hagati aho tukaba twabibutsa ko uyu mugabo watsinze amatora witwa Ouattara yigeze kuba Ministre w'intebe wa Cote d'ivoire akaza gufunga uriya Gbabgo bavuga ko yatsinzwe amatora amuziza kurwanya ubutegetsi! Mugihe Bgabgo nawe yaboneye ubutegetsi yahise ahindura Ouattara umunyamahanga amukura kuri liste y'itora! ibyo byageze aho bikuru intambara y'inyeshyamba zishyigikiwe ni igice c'amajyaruguru y'icyo gihugu biba ngombwa ko Loni yifashishije abafaransa ijya hagati yabarwana kugirango hajyeho amatora anyuze mu mucyo kandi loni igizemo uruhare; ubwo byabaye ngombwa ko impande zombi zarwaniraga ubutegetsi zibugabana mu gihe k'inzibacyuho. uwitwa Guillaume Soro wayobora abasilikare bivumbuye kubutegetsi ahabwa umwanya wa Ministre w'intebe noneho Bgabgo agumana umwanya wa prezida!

 

Kugirango amatora ashobe kuba byabaye ngombwa ko asubikwa incuro 5 zose kugira ngo bumvikane kuri liste y'abantu bagomba gutora no gushyiraho komisiyo yigenga izaba ishinzwe ayo matora. Aho amatora abereye niho akavuyo katangiye kuba, amatora yagenze neza muri rusange ariko prezida uriho akanga ko komisiyo y'amatora itangaza amajwi kuburo abayoboke be bageze n'aho banyaga prezida urupapuro rwariho amajyi y'amatora agiye kuyatangaza , barushanyagurira imbere y'abanyamakuru! Uko byagenze kose iyo komisiyo yaje gutangaza ko Ouattara ariwe watsinze amatora n'amajwi agera kuri 54%! ubwo nyuma y'umunsi umwe amahanga yose kandi akomeye yari amaze kwemera uwo Ouattara ko ariwe watowe; ubwo Bgabgo nawe yahise yihererana urukiko rukuru rwemeza ko bgabgo ariwe watsinze amatora n'amajwi 51%! Ubwo ahita arahira, Ouattara nawe ararahira ndetse urya wari ministre wintebe witwa Guillaume Soro ahita yegura kumwanya we maze Ouattara amugira Ministre w'intebe we! Bgabgo yanze kuva mu mazu y'ubutegetsi kandi ingabo za Cote d'ivoire zose ziramwumvira! Amahanga yose arasakuza ngo ni atange ubutegetsi, kugeza ubu byarananiranye , kugeza ni aho ibihugu bituranye na cote d'ivoire byiyemeje kuzakoresha ingufu ariko kugeza ubu Bgabgo yabyimye amatwi!

 

INGARUKA Z'AMATORA MURI COTE D'IVOIRE KURI AFURIKA YOSE:

 

Iyo rero witegereje ibibera muri Cote d'ivoire ufita ubona ko ingaruka zizaba mbi kubaturage ba Cote d'ivoire nde tse no kuri Afurika yose. Ikigaragara ni uko amahanga yakuye amaboko ku Bgabgo ariko kandi Bgabgo akaba akomeje kugumana ubutegetsi kubera ingabo ze!

 

Ingaruka ya mbere:

 

Niba Bgabgo akomeje guhanyanyaza akagumana ubutegetsi numwo amahanga yose yamukuyeho amaboko, bizahita bigira ingaruka ikomeye muri Afurika yose kuko bizaba byerekanye ko kugira ubutegetsi muri afurika bisaba kuba ufite ingufu za gisilikare gusa , ko amatora ntacyo avuze, ko n'amahanga ntacyo avuze.Ubwo abazaba bashaka ubutegetsi bose muri Afurika bizaba bibasaba gushakisha imbaraga za gisilikare maze umugabane ukajya waba akavuyo ngo uzaze urebe n'ibihugu by'amahanga ntibishobore kubihagarika kuko ibya cote d'ivoire byaba byabananiye!

 

Ingaruka ya kabiri:

 

Niba amahanga akomeje gushyira igitutu kuri Bgabgo , ndetse akagera ni aho akoresha imbaraga ariko akava kubutegetsi, ubwo indurau y'abaturage izaba nyinshi muri afurika cyane kuri Loni kugirango ifashe ibindi bihugu gusakaza demokarasi, ibyo hari ibimenyetso byinshi byari bitangiye kwigaragaza nko muri Gabo, aho bavuga ko abaturage bamwe nabo basaba ko Prezida Bongo akaba n'umuhungu wari prezida wa mbere witwa nawe Bongo yava kubutegetsi kuko yibye amajwi! Ubwo ikibazo cya demokarasi muri afurika cyaharirwa amahanga yaba atagiye mu bibazo by'amatora y'igihugu cyabo abaturage bakavuga ko Loni yabatereranye kandi amatora yabaye muri icyo gihugu ntahabwe agaciro. Njye nizo ngaruka 2 za mbere zikomeye muri politike mbona zizavuka muri afurika uretse ko ntirengagije ko ku mpande zombi abaturage bazahababarira cyane! Ubwo wamugani ibya Cote d'ivoire nibitabyara ikimasa bizabyara Inyana kuri afurika ni ukubikurikiranira hafi! Ubwo ibihugu bizakurikiraho ni Congo kinshasa kandi naho bishobora kutoroha!

 

Umwaka mushya muhire w'2011 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article