Rwanda: Karegeya arapfuye, uzabe umugabo witegure inkurikizi y'ubugome,Imana igiye kukubaza byinshi !

Publié le par veritas

Esperence-Mukashema.pngMaze kumva inkuru y’inshamugongo yerekeranye n’urupfu rwa nyakwigendera Patric Karegeya,nabonyeko amazi amaze kurenga inkombe.

 

Birababaje kwambura umuntu ubuzima atali wowe wabumuhaye,kandi amaherezo yacu twese ni urupfu.Umuntu uva amaraso,umuntu uzi ukuntu kubura uwe bibabaza agatinyuka akambura undi ubuzima,ntabwo aba akili umuntu ahubwo ni inyamanswa.

 

Ni shitani yateye igihugu cyacu aliko Imana yacu irabibona kandi niyo mucamanza mukuru. Abana ba Karegeya mubagize imfubyi,umugore we mumugize umupfakazi,ababyeyi be murabahekuye none mugiye kwicara mu rugwiromubyine intsinzi.

 

Ntabwo ndi umuhanuzi,aliko amaraso arasama.Mu minsi mike mugiye kubyishyura,ndetse mwe nta numwe uzabababalira. Amahano mwateje igihugu muzajyana nayo,Imana igiye kubabaza byinshi.

 

Nge wandika iyi nkuru nzi kuba imfubyi uko bimera,nzi gupfakara uko bimera nzi gupfusha imfura uko bimera,wowe wambura abandi ubuzima ugiye kubibona kuko wajyaga ugirango ni imikino.

 

Ese ko ufite byose wabuze iki kugirango wishime? Karegeya arapfuye aliko ntabwo aliwo muti wibibazo ufite ahubwo urabyongereye.Uzabe umugabo witegure inkurikizi y’ubugome.

 

Ubaye ruhinyuza Imana kuko Imana Irema ukica.Ubu ugeze hagati y’imisozi ibili aliko urarye uli menge umunsi yakubonye izatenguka muhulire mu kabande.

 

Banyarwanda,dusenyere umugozi umwe,tuli abavandimwe kandi Imana igiye kudutabara ntimucike intege ahubwo Mwiragize Yesu.

 

Nongeye kwihanganisha umuryango wa Patric Karegeya.

 

 

Mukashema Espérence

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article