Rwanda: Abasilikare ba RDF bavuganye na Colonel Karegeya batangiye gutabwa muri yombi abandi bacungishijwe ijisho!
Amakuru veritasinfo ikesha ibinyamakuru binyuranye n'abantu ku giti cyabo, aremeza ko mu gisilikare cya FPR ishyamba atari ryeru kubera amakuru yatahuwe muri telefoni igendanwa yari itunzwe na nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya, ayo makuru akaba yageze kuri Paul Kagame agaragaza amazina y'abasilikire bakuru bo mu ngabo ze bagiranaga ibiganiro na Karegeya hakoreshejwe uburyo bw'itumanaho rya skype!
Abahotozi bishe Karegeya batwaye telefoni ye yari irimo uburyo bw'itumanaho bwa skype, birumvikana ko iyo telefoni yari ifunguye kandi n'itumanaho ririmo rya skype rikaba naryo ryari rifunguye kugira ngo bimworohere kuganira n'abantu vuba atiriwe ashyiramo imfunguzo (mot de passe). Nubwo Karegeya y'itabye Imana , iyo skype ye iragaragara ko igifunguye kandi iri gukoreshwa n'abantu batazwi bari gusha amakuru, bikaba bigaragara ko telefoni ye ikomeje gukoreshwa kuko bitabaye ibyo yagombye kuba yarazimye kubera gushiramo umuriro, ntabwo kandi bashobora gukoresha ikarita yayo muyindi telefoni ngo n'itumanaho rya skype rikore, kuba riri gukora ni uko iyo telefoni iri gukoreshwa.
Itumanaho rya skype ntabwo rishobora kumvirizwa cyangwa ngo umenye abarikoresha kiretse ushoboye gufata telefoni cyangwa imashini ririho kandi rifunguye bityo bikagufasha kumenya abantu baba bagirana ibiganiro, akaba rero ariko byagenze kuri telefoni ya Karegeya none ingaruka zavuyemo ni uko abasilikare benshi bavuganaga na Karegeya mu buryo bw'ibanga ndetse n'abanyepolitiki ba FPR bari imbere mu gihugu bavuganye na Karegeya bageze mu biganza bya Kagame ubu bakaba batangiye guhigwa nk'abanzi b'igihugu ndetse bamwe bakaba batawe muri yombi!
Andi makuru veritasinfo yahawe n'imiryango y'abanyarwanda bo ku Gisenyi igizwe ahanini n'abagore baherutse gufatirwa abagabo babo ku ngufu bakoherezwa mu gisilikare cy'inkotanyi; ni uko abo banyarwanda bafashwe ku ngufu na FPR bahawe imyitozo ya gisilikare, ubu bakaba bageze mu gihugu cya Uganda. Umwe muri izo mfungwa za gisilikare z'abanyarwanda ,yoherereje umuryango we ubutumwa bwa telefone yakoreresheje mu buryo yiyibye kuko bazibujijwe, abwira abavandimwe be ko bari muri Uganda , bakaba barahawe amabwiriza y'uko nta muntu numwe bagomba kuvugana nawe kandi ko batemerewe itumanaho, ubu bakaba baragabuwemo ibice 2, bamwe bakaba bagiye koherezwa muri Sudani y'epfo kurwanya inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Sudani y'Epfo , abandi bakoherezwa muri Congo mu gice cya Beni kujya kurwanya ingabo za Congo mu izina rya ADF/Nalu.
Amakuru ava i Kampala kandi aremeza ko leta ya Kaguta Museveni yemeye ko nyakwigendera Colonel Karegeya azashyingurwa muri icyo gihugu mu karere ka Rwejuru Biharwe muri Ntungamo. Ntabwo biramenyekana niba umuryango wa Karegeya (umufasha we na abana be) bazaba bahari ngo bamuherekeze mu cyubahiro.Museveni akaba yubahirije ikifuzo cya nyina wa Karegeya wifuje ko umwana we ashyingurwa aho se umubyara yashyinguwe.
Ubwanditsi