Rwanda: Kaminuza y'i Butare yafashe icyemezo cyo kwirukana abanyeshuri b'abakene bo mu bwoko bw'abahutu!

Publié le par veritas

http://nanojv.files.wordpress.com/2011/06/nur-universite-nationale-du-rwanda2.jpg

Akarengane no guheza abana b’abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu ku byiza by’igihugu karakomeje mu Rwanda. Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri w’2013 u Rwanda rwagaragaje ko rumaze gutera intambwe ihambaye mu kuvangura abana b’abanyarwanda ; ibyo bikaba bigaragazwa na gahunda yashyizweho mu Rwanda yo kwemerera abana bo mu bwoko bw’abahutu bashaka kwiga amashuri ya Kaminuza.

Kugira ngo umunyeshuri yandikwe k’urutonde rw’abanyeshuri bagomba kwiga muri kaminuza agomba kuba afite amanota amwemerera gukomeza kwiga kaminuza ya leta (UNR) akanatanga n’amafaranga y’amanyarwanda ahwanye n’ibihumbi mirongo itatu na magana atanu (30500Frw) yo kwiyandikisha. Ayo mafaranga abanyeshuri benshi bo mu bwoko bw’abahutu bayabonaga bigoranye cyane bitewe ni uko abenshi ari impfubyi zatakaje ababyeyi babo mu bwicanyi leta y’u Rwanda yakoreye impunzi z’abanyarwanda muri Congo no mu bwicanyi bwagiye bukorerwa abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu hirya no hino mu gihugu bukozwe n’inkotanyi nyumwa y’intsinzi ya FPR mu 1994, abandi ni abatindi nyakujya kuko ababyeyi babo bafunzwe na gacaca ibintu byabo bigaterwa cyamunara n’ababahimbiraga ibyaha b’abacikacumu ; abandi baranduriwe imyaka basenyerwa n’amazu !

Ivanguramoko risesuye !

Uyu mwaka w’2013 Kaminuza yongeje amafaranga yo kwiyandikisha kubagomba kuyigamo iyakura ku 30500 iyageza ku 80500 ! Ubwo se umwana w’umuhutu waburaga amafaranga yo kwiyandikisha hagitangwa 30500 ubu azakurahe 80500 ? Iki cyemezo cyatunguye benshi cyane ! Twavuze abana b’abahutu kuko abana b’abatutsi bo barihirwa na FARG ndetse n’abadafite amanota abemerera kwiga kaminuza bo muri ubwo bwoko (abacikacumu) barihirwa ikirenga muri kanimuza zigenga no mu mahanga ! Umwana usigara yifumbase ni umukene w’umuhutu !

Ubu rero FARG yahise yishyurira abacikacumu (abatutsi) bayo, none ubu kaminuza yafashe icyemezo cyo guca amande y’ibihumbi cumi na bitanu (15000) abanyeshuri b’abahutu batashoboye kubona amafaranga 80500 yo kwiyandikisha mbere y’italiki ya 31/01/2013. Kaminuza ntiyagarukiye aho, yafashe icyemezo  ko umunyeshuri  uzarenza taliki ya 14/02/2013 ataratanga 80500 yo kwiyandikisha ngo anatange n’amande y’15000 azahita yirukanwa burundu muri kaminuza ! Biragaragara neza ko iki cyemezo kireba abana b’abahutu bakenye !

Aba banyeshuri b’abahutu badafite ubushobozi bwo kubona aya mafaranga biyambaje inzego zinyuranye za Kaminuza n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu habura umuntu n’umwe ubatega amatwi ngo yite ku kibazo cyabo ! Twe abanyeshuri ba kaminuza dukomeje kwibaza imiyoborere y’iki gihugu ikatuyobera ! Turibaza niba abayobozi bacu bashishoza ngo barebe ejo hazaza h’iki gihugu bikadushobera ! ni gute waba uri umuyobozi ugafata icyemezo cyo guhana umukene ngo ni uko yabuze amafaranga yo kwiyandikisha noneho igihano umuhaye akaba ari ukongera amafaranga y’amande n’aya mbere yarayabuze ?

Abanyeshuri ba kaminuza b’abahutu badafite kivugira bakomeje gutakamba ngo leta ibagirire imuhwe bige kuko batasabye kuvuka ari abahutu cyangwa ngo basabe kuvuka mu miryango y’abakene. Abanyeshuri ba kaminuza barahamagarira abayobozi b’u Rwanda guhagurukira guca ivangura ry’amoko rikomeje gukaza umurego muri iki gihugu kugeza naho leta itangiye kwirengagiza abanyeshuri b’abahutu ikabirukana mu mashuri kuko badafite FARG yabo ibarihira !

Twe abanyeshuri ba kaminuza y’i Butare (amoko yose) turasaba buri munyarwanda ureba kure kuba umuvugizi w’abanyeshuri b’abakene bo mu bwoko bw’abahutu bakomeje kubuzwa amahirwe yo kwiga kubera ubwoko bwabo !

Inkuru twohererejwe n’itsinda ry’abanyeshuri ba kaminuza y’i Butare

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
R

Ikintu kibi ni ugupfa ntuveho? Umuntu uriho ntashobora kwandika article imeze gutya. Ahubwo  se ko  abo  bana banyu murimo  mwongera kubateramo  imitima mibi  nkiyo
mufite murabategurira ejo hameze hate? Ngo  bazasubira he? yewe , niba utarwaye mu mutwe ungaye.

Répondre
R

Muhaguruke bana bacu, aho bigeze ntibikiri ibikino.

Ese mwari muzi ko abo mwasize mu ishuri babaye abashumba imyaka n'imyaniko bitegura kuza kubamaraho ngo babone uko bakandagira mu ishuri?

Muzongera kwiga agatsiko k'amabandi, abicanyi abajura n'abagome karasubiye iyo katurutse.

Répondre
V

None niba ka Gaciro Fund  kadashobora kuzahuura ikigega cy'uburezi kuri bose, hari ahandi haba sensible kurusha mu burezi mu gihugu gifite abayobozi b'umutima ukunda igihugu? Ukuri ni uko mu
Rwanda uburezi bwapfuye. Na bariya bo muri FARG ntabwo baba banezerewe ga, iyo babona bagenzi babo b'urungano batari kwiga bitewe n'imiyoborere mibi.

Répondre
A

mwashatse ikindi mukora ko mbona muta igihe cyubusa!!!!!

Abanyarwanda twamenye ubwenge. ubu koko ntimubonako mukina izabana?

yewe ndiriye ababyeyi bababyaye, bapfushije bahagaritse.

Répondre