RWANDA :Kagame yatanze amabwiriza yo kwica Rutayisire John Bosco amuziza Col Karegeya

Publié le par veritas

John Bosco

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemeza ko nyuma yaho minisitiri Musoni James  atangiye report kwa Kagame anyuze muri Gen Jack Nziza ko Nyakwigendera Rutayisire afitanye isano hamwe n’ubushuti na Col Karegeya kandi ko afite amabanga yabo menshi byatumye Kagame atanga uburengazira bwo kwica Rutayisire.
 
Nkukwo tubikesha bamwe mu bantu bari hafi ya Perezida Kagame bemeza ko Rutayisire yatangiye kugira ibibazo akiri umukozi wa minisiteri y’imari bitewe n’ubwunvikane bucye yari afitanye na minisitiri Musoni James. Ni umwe  mubakozi bacye batinyutse kujya banenga ubujura bw’uwo Minisitiri. Kubera ubuhanga nyakwigendera yari afite mu bijyanye n’imari, yaje kwimurirwa muri Tristar kugeza ejo bundi ubwo nabwo baje kumuhindulira akazi ko kujya gutunganya Restaurant ya Kagame / Tristar aho yakoraga nk’ushinzwe imari.
 
Nyuma yaho Gen Jack Nziza hamwe na Minisitiri Musoni James batangiye amakuru kwa Kagame ko Rutayisire ari umwanzi kandi ko agomba kwicwa, byatumye Kagame amutumaho ba Gen Ibingira hamwe na Gen Rutatina kugira ngo bamuneke neza banamwumve mbere y’uko yicwa.
 
Gen Ibingira hamwe na Rutatina bahuye na Nyakwigendera Rutayisire mu minsi ya nyuma mbere yukwo yicwa, bamubaza kuri Gen Kayumba hamwe na Col Karegeya, ariko ntiyamenya ko abo ba Generali bari batumwe na Kagame,  ababwiza ukuri ko nta hantu yari aziranye na Gen Kayumba, gusa ko amuzi nk’umuntu mwiza, ariko kuri  Col Karegeya yabasubije ko atamwihakana dore ko ngo ari umuvandimwe we kandi ko bari n’inshuti, ariko ko nta gikorwa kindi cya politiki bari baziranyeho.
 
Aba Generali bahamagaje nyakwigendera mbere yukwo yitaba Imana batanze report yunga muya Gen Jack Nziza hamwe na Musoni James bayishyikiriza Kagame, nawe watanze amabwiriza ku nzego z’umutekano kumuhitana.
 
Mbere gato y’ukumuhitana, bamutumyeho Prof Nshuti Manasseh nawe kumuneka dore ko yari yabaye umuyobozi we mu rwego rwa Tristar asimbura Mirenge John. Kubera ko iyo nshingano y’ukuneka Rutayisire yari yayihawe na Kagame kandi yari azi ibyo bamutanzeho mbere, nawe yunze mu rya bagenzi be, bityo abwira Kagame ibyo yashakaga kumva.
 
Nyuma y’ugufata icyemezo cyo guhitana  Rutayisire, Prof Nshuti yamutegetse gutanga report kuri buri kintu cyose yakoraga akazayitanga bitarenze ku wambere itariki ya 15 Ugushyingo 2010, bityo bamwica arangije gukora report y’ibintu bamushakagaho.
 
Icyemezo cyo kwica Rutayisire cyafashwe kw’itariki ya 05 Ugushyingo 2010
 
Amakuru atugeraho yemeza ko amabwiriza yo kwica Rutayisire yatangiwe umunsi umwe n’inama yabereye mu biro bya Minadef, ihuje Kagame n’abasirikare bakuru bagize “Army Council”, aribwo yategekaga urwego rwa DMI kumwica ariko bakabikorana ubwenge.
Kuri uwo munsi  bafunze Gen Muhire mu saa yine n’igice za za mugitondo, noneho Rutayisire yicwa k’umugoroba. Amakuru atugeraho yemeza ko igikorwa cyo kwica nyakwigendera Rutayisire cyari kiyobowe n’amatsinda abiri ariyo G2 hamwe na Special Intelligence ibarizwa muri polisi.
Icyo gikorwa kikaba cyabaye mw’ibanga rikomeye, dore ko Nyakwigendera yari afite umuryango ukomeye mu butegetsi bwa Kagame.
 
Lt Col Tinka ubarizwa muri DMI afatanyije na ACP Kalisa nawe ubarizwa muri polisi, akaba ariwe uyoboye urwego rwa polisi rushinzwe iperereza “Special Intelligence”, nibo bakoze icyo gikorwa, bategura imodoka eshatu bazambika ibyapa bya baringa kugira ngo zibafashe icyo gikorwa cyo kwica nyakwigendera nta nkomyi.
 
Nyuma y’ukurangiza icyo gikorwa cyo kwica Rutayisire, nibwo ACP Kalisa yamenyesheje bagenzi be ba polisi bari batabajwe n’inshuti  hamwe n’umuryango wa nyakwigendera, uburyo babyifatamo  hamwe n’ibyatangazwa muri iryo perereza.

Polisi hamwe n’ubuyobozi bwa Gisirikare bukaba bwarihutiye kwigira abatabazi, bagera aho icyo gikorwa cyo kwicira Rutayisire cyabereye ari nabwo Gen Kayonga yazibyaga umwe mu basore babonye mugenzi we bamushimuta  ngo ye gutanga amakuru atariyo.
 
Amakuru atugeraho nanone yemeza ko umuryango wa Rutayisire wabonye umurambo we biwugoye doreko polisi yari yabanje kwanga kuwutanga. Twashoboye kugera  ku kiriyo mu rugo aho  nyakwigendera yari atuye, dusanga abantu babaye ibiragi ntawe uvuga.

Ikindi ni uko amakuru atugeraho yemeza ko hari urutonde rurerure rwakozwe rugizwe n’abantu batandukanye bagiye bahamagazwa hirya no hino na Gen Ibingira cyangwa Gen Rutatina, kuburyo nabo mu minsi itaha bashobora kwicwa mu buryo nka buriya, dore ko Kagame yamaze gutanga uburengazira.

Kyomugisha 

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article