RWANDA : Gen Muhire yari agiye kurogwa na bagenzi be, Imana ikinga ukuboko

Publié le par veritas

 

Amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi yemezako Gen Muhire yari ahawe uburozi Imana ikinga ukuboko. Bamwe muri ba maneko bakorana na Perezida Kagame batifuje ko tutatangaza amazina kubera impanvu z’umutekano wabo, bemeza ko bakoresheje umwe mu bakozi bo mu rugo  ba Gen Charles Muhire kumuha uburozi.
 
Nk’uko babidutangarije, ngo nyuma y’uko bananiwe kuroga Gen Muhire kuko yabimenye mbere akirukana uwo mukozi bari batumye, byatumye izo nzego zirushaho kugira amacyenga n’ubukana, dore ko banarushagaho kwibaza impanvu zatumye abimenya. Niyo mpanvu bategetswe gutwara amatelefoni ye yose, kuva ku ay’abakozi kugera ku ay’abana, kugira ngo barebe neza abantu baba bakorana n’inzego z’umutekano bamuha amakuru.
 
Ikindi ni uko nyuma yaho bamutegekeye gusa imbabazi z’ibyo atakoze akabyanga, ngo baba bagiye kumurega ibyaha bikomeye harimo no gukorana na ba Gen Kayumba, bakanashyiraho na FDLR kugirango bakome mu nkokora umuntu uwari we wese washaka kumutabara.
 
Umudame wa Gen Muhire yimwe uburenganzira bwo kumugemurira

Amakuru atugeraho nanone yemeza ko inzego z’umutekano za Perezida Kagame zaba zishaka kwicira Gen Muhire muri Gereza doreko bamwimye uburengazira bwo kugemurirwa kuva yatabwa muri yombi ku wa 13 Ugushyingo 2010.
Bamutegetse kurya ibyo bamuhaye cyangwa se ngo azicwe n’inzara.
 
Amakuru atugeraho aturuka muri gereza ya  gisirikare iri i Kanombe, yemeza ko kugeza ubu uwo mu Generali ataragira icyo ashyira munda, kandi nabwo akaba atinya kurya ibyo bamuhaye dore ko bashatse kumuroga mbere yukwo atabwa muri yombi.
 
Gen Muhire akaba agomba gushyikirizwa inkiko za gisirikare bamaze gupanga neza ibyaha bagomba kumurega, bityo abakurikirira hafi ibya Kagame bakaba bemeza ko ashobora guhura n’ibyago bikomeye kurusha ibyo Col Karegeya yahuye nabyo ari muri iyo gereza ya Kanombe.

Kyomugisha

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article