Rwanda: Kagame Paul akomeje gucengeza abasilikare b'u Rwanda benshi mu mutwe wa M23 uri muri Congo!

Publié le par veritas

http://wscdn.bbc.co.uk/worldservice/assets/images/2012/12/06/121206152526_m23_drc_rebels_304x171_ap.jpgUbwo yafataga ijambo atangiza inama y’umushyikirano ku italiki ya 13 ukuboza 2013, Kagame Paul yabwiye intore za mutegaga amatwi muri animasiyo ishyushye cyane ko yiteguye guhangana n’amahanga, akaba yarahamagariye intore gukora ibishoboka byose zikarakaza amahanga kandi ko niba amahanga yifuza ko Kagame Paul agira uruhare mu kugarura umutekano muri Congo agomba kumuhemba,ngo nta cyubu cy’ubusa !

 

Kagame Paul rero yiyemeje kurakaza amahanga kuburyo buhagije kandi akaba yiyemeje guhungabanya umutekano wa Congo kugira ngo amahanga azamuhe igihembo gitubutse maze azabone guha Congo agahenge k’umutekano ! Amakuru veritasinfo.fr ikesha BBC mu kirundi atangaza ko ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri leta (ONGs) ikorera muri Kivu y’amajyaruguru yemeza ko u Rwanda rwohereje abatayo 3 z’abasilikare muri Congo mu mpera z’icyumweru gishize ; abo basilikare bakaba barinjiye mu buryo bwa gicengezi mu mutwe w’inyeshyamba za M23 ugenzura agace k’ubutaka bwa Congo muri kivu y’amajyaruguru.

 

Abo basilikare b’u Rwanda binjiye mu mutwe wa M23 batojwe mugukoresha imbunda nini zikoresha amasasu aremereye, abo basilikare bakaba baherereye mu karere ka Rumangabo na Kalengera byo muri Rutshuru ; abandi bakaba bari mu karere ka Nyiragongo n’agace ka Buhima. Umutwe w’ingabo z’ibihugu byo mukarere k’ibiyaga bigari ushinzwe gucunga umupaka w’u Rwanda na Congo ntacyo uvuga kuri ayo makuru kuko uwo mutwe utigenga kuburyo watangaza amakuru nk’ayo nk’uko Bwana Kavota ushinzwe ihuriro ry’ayo mashyirahamwe abivuga.

 

Kuki u Rwanda rukomeje kohereza abasilikare muri Congo ?


Impfubyi-za-FDLR.pngAbakurikiranira hafi ibibera mu karere k’ibiyaga bigari basanga Kagame arimo yohereza abasilikare muri Congo kubera impamvu za politiki n’ubukungu. Ubu Kagame Paul ahagaze nabi cyane muri politiki ndetse no mu bubanyi n’amahanga. Kagame Paul yakoze ibyaha byinshi cyane bimaze kumenyekana mu mahanga kuburyo bisigaye bigora ibihugu bimushyigikiye guhishira ibikorwa bibi Kagame akomeje gukora.

 

Urwanda ni igihugu gifite abasilikare barenga ibihumbi 100 kandi mubyukuri hakurikijwe ubushobozi bw’igihugu n’igipimo mpuzamahanga, u Rwanda ntirugomba kurenza abasilikare ibihumbi 5. Kugira ngo uriya mubare munini w’abasilikare utabera umuzigo Kagame Paul bigatuma abasilikare bagira igitekerezo cyo kumukura kubutegetsi biba ngombwa ko ashoza intambara muri Congo kugira ngo abo basilikare bahore barwana, bityo ntibabone igihe cyo gutekereza imiyoborere myiza y’igihugu ahubwo bagahora bumva ko igihugu cyugarijwe n’umwanzi!

 

Kugira ngo abo basilikare bangana gutyo u Rwanda rushobore kubatunga no kubabonera ibikoresho, kagame yategetse izo ngabo z’u Rwanda zinyanyagiye mu mitwe myinshi iri mu burasirazuba bwa Congo gusahura amabuye y’agaciro menshi muri icyo gihugu. Kagame akaba agurisha ayo mabuye n’amasosiyete amukingira ikibaba ari mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , amafaranga avuyemo ntashyirwa mu isanduku ya Leta ahubwo acungwa na FPR na Kagame kugirango bahindure babasilikare bari muri Congo ibikoresho byabo kuko FPR na Kagame aribo bahemba abo basilikare bakabaha n’ibikoresho; Iryo banga amahanga yararivumbuye bituma ahagarika inkunga yateraga ingengo y’imari ya Leta y’u Rwanda, niyo mpamvu Kagame akunze kuvuga ko ibihano byahawe u Rwanda bitatewe n’inkunga u Rwanda rutera M23 ko ahubwo biterwa n’izindi mpamvu ! None ubu Kagame yiyemeje gukomeza umugambi we wo kwiba Congo, amafaranga avuyemo agakomeza gutunga ingabo ze hiyongereyeho amafaranga yamburwa abaturage ashyirwa mu kigega cy’agaciro (niyo mpamvu nta mategeko agenga icyo kigega kugira ngo ajye yikoreramo uko ashatse)! Ubu mu minsi iri imbere Kagame niwe uzajya afasha ingengo y’imari ya leta kuko arusha umutungo igihugu bityo abe yigaruriye u Rwanda rwose muby’ubukungu na politiki nta nkomyi!

 

Mu rwego rwo gukomeza gusahura Congo Kagame acunze ko imishyikirano ya M23 na Leta ya Congo ibera i Kambala muri Uganda yemeza ko ingabo za M23 zinjizwa mu ngabo za Congo bityo abasilikare bose b’u Rwanda bari muri M23 bagahita binjizwa mu gisilikare cya Congo kandi bayoborwa n’u Rwanda bityo Congo ikaba ifashwe nta mirwano ! Akaba ariyo mpamvu kagame yavuze ko indege za Drones nta bwoba zimuteye kuko azaba yizeye neza ko igisilikare cya Congo yagicengeye. Icyo kibazo cyo kwinjiza abasilikare ba M23 mu ngabo za Congo gihangayikishije abacongomani cyane kandi n’amahanga ntagishyigikiye kuko abona neza ko birushaho kugabanya imbaraga z’igisilikare cya Congo aho kucyubaka, bityo icyo gihugu kigahorana umutekano muke!

 

Kagame rero atangiranye umwaka w’2013 no kurakaza amahanga akaba yiteguye urugamba rwe rwo guhangana n’uwo ariwe wese wamubuza gusahura Congo, gusa uwo mushinga ushobora kuzamubyarira amazi kuko amayeri ye agenda atahurwa kandi amase yakera akaba atagihoma urutaro!

 

 

Veritasinfo.fr  

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article