RWANDA: Kagame arivugira ubwe ko RDF ari ingabo z'agatsiko aho kuba ingabo z'igihugu!

Publié le par veritas






Muri aya makuru dukesha Igihe kagame perezida w'u Rwanda arivugira kumugaragaro ko RDF ari ingabo z'umuryango wa FPR aho kuba ingabo z'igihugu! Ibi byavuzwe kenshi abantu ntibabyemere ahubwo bagakomeza kwibera mu kinyomya! Nimwisomere iyi mvugo ye akorera inama abakuru bagize igisilikare cye! u Rwanda ruzagira ryari ingabo z'igihugu zitari iz'agatsiko? Ingabo zidakoreshwa jenocide y'abanyarwanda zirimbura ikindi gice cy'abanyarwanda! Nkurikije iyi mvugo ya kagame ndabona RDF ntaho itaniye na (milice ) INTERAHAMWE. Mwisomere iyi nkuru iri hasi mutumbwire uko mubyumva!
 
Mu mpera z’icyumweru gishize ku munsi wa Gatanu Perezida Kagame yagiranye inama n’abasirikare barenga 300 bo mu nzego zo hejuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Muri uyu mubonano wabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, Perezida Kagame usanzwe ari n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zirangwa na disipuline ndetse no kuzuza inshingano. Yagereranyije RDF n’umuryango ufite abawugize, ababwira ko inyungu z’umuryango zisumba inyungu z’umuntu ku giti cye.

Yababwiye ko umuryango ari wo ubazana, ukabarera, ukabakuza, ukabagira icyo bari cyo kuri ubu, yongeraho ko iyo umuntu ku giti cye ananiwe kubyiyumvisha aribyo bivamo kwigomeka kwa bamwe. Aha yatanze urugero rwa bamwe mu bahoze mu muryango wa RDF, gusa ngo bakaza guhitamo kwiberaho ku giti cyabo n’ubwo bagiriwe inama, none ngo bakaba basigaye babaho mu buzima bugayitse. Bamwe muri aba barimo Patrick Karegeya, Ndengeyinka Barthazar, Kayumba Nyamwasa, Alphonse Furuma, Emmanuel Habyarimana n’abandi.

image
Perezida Kagame na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda

Perezida Kagame yasobanuye ko iyo ingabo ziyobowe neza ndetse zikabasha kuzuza inshingano zazo, ziba ziri kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu. Yagaragaje ko ikibereye cyiza umuryango kinabera cyiza abawugize, ariko ko buri gihe Atari ko ikibereye cyiza umuntu ku giti cye kibera cyiza n’umuryango. Yavuze ko mu muryango abantu baza bakagenda ariko wo ugasigara.

Yavuze ko uwari we wese mu bagize umuryango wica isura nziza yawo akwiye kujya abibazwa mu nyungu z’umuryango. Yababwiye ko disipuline ikwiye kuba yose.

Mu ijambo rigufi yahavugiye, Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt Gen Charles Kayonga, yagaragaje bimwe mu byagezweho n’ingabo z’u Rwanda ku birebana n’umutekano, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, amahugurwa, ibikorwaremezo na disipuline.

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe yagarutse ku bikorwa by’iterabwoba byagiye bikorwa avuga ko kuri ubu byaganjwe, ahamiriza Perezida Kagame ko RDF igikomeye, ifite imbaraga, ndetse kandi ko imuri inyuma mu ntumbero yihaye.

Inama hagati y’Umugaba Mukuru w’Ikirenga Paul Kagame n’ingabo, ubusanzwe uba buri mwaka.

Igihe
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article