Rwanda -Jenoside: Abanyabwenge muri Canada bakomeje kugaragaza ikinyoma cya FPR ku mibare y'abatutsi bishwe muri jenoside!
(Ku foto ni Gerard Caplan)
[Ndlr :Burya ngo « Ntakabura imvano » ! FPR na Kagame barabeshye cyane kuri jenoside y'abanyarwanda , bakuririza ibintu, bagera n’aho bategeka abantu kwemera ikinyoma batekinitse kuri jenoside y’abanyarwanda. Uretse n’izina ubwaryo riteye urujijo aho leta ya Kagame ifungira abantu ubusa ngo kuko bavuze ko abatutsi baryamiye abandi banyarwanda mu byiza by’igihugu ; izina rya jenoside yakorewe abatutsi naryo riteye urujijo, kuko ntiwavuga ko ubwoko bw’abatutsi butabaho, nyuma ukavuga jenoside yakorewe ubwoko bw’abatutsi ! Abanyabwenge muri canada batahuye ikinyoma kiri muri jenoside y’abatutsi, aho leta y’u Rwanda ivuga ko hapfuye abatutsi miliyoni hakarokoka abatutsi ibihumbi magana atatu; mu gihe mu ibarura rusange ry’abaturage ryo mu 1991 ryakozwe na leta y’u Rwanda ifatanyije n’imiryango mpuzamahanga ryaragaragaje ko abatutsi bari batuye mu Rwanda bari ibihumbi magana atanu na mirongo icyenda na batandatu na magatatu na mirongo inani na barindwi (596387)! Niba hari umunyabwenge uvuga ko abavuga ko umubare w’abatutsi bapfuye ari ugupfobya jenoside y’abanyarwanda azadusobanurire ukuri kw’imibare nyayo y’abatutsi bazize jenoside; kiretse niba abahutu bakoze iyo jenoside bakomeje kugira ububasha bwo kubuza leta y’u Rwanda iyobowe na FPR gukora ibarura rigaragaza imibare nyayo y’abatutsi bishwe !]
Gerard Caplan, umunyakanada w’inzobere mu by’amateka, aratunga agatoki Radio ya kaminuza ya Toronto guha umwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe abatutsi.
Avuga ko bitangaje cyane kubona radio ya kaminuza ya Toronto iza imbere mu bahakana Jenoside, binyuze mu kiganiro The Taylor Report kiba buri wa mbere, aho umunyamakuru ugitegura akunze gutumira abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Caplan atanga urugero ku butumwa bugaragara ku rubuga rwa internet rwa Phil Taylor, umunyamakuru ukora icyo kiganiro, bwamamaza igitabo cyanditswe na Robin Philpot, umwe mu banyakanada uza imbere mu guhakana Jenoside yakorewe Abatusti, igitabo cyiswe Rwanda 1994 : Colonialism dies hard.
Igitabo cya Philpot kigaragaza ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yigeze ibaho, ahubwo ko icyabaye ari umugambi w’Abanyamerika wo gukoresha inyeshyamba za RPF mu kugabanya ingufu Abafaransa bari bafite mu karere, by’umwihariko mu Rwanda na Congo, hagambiriwe ko Abanyamerika babasimbura.
Philpot kimwe n’abandi bahabwa ijambo mu kiganiro The Taylor Report bavuga ko mu 1994 hapfuye abantu ku mpande zombie, kandi ko nta Jonoside yateguwe ngo ishyirwe mu bikorwa ndetse ko nta miliyoni y’Abatutsi yishwe.
Mu myaka icumi iki kiganiro gitangiye kumvikana kuri radiyo ya Kaminuza ya Toronto cyazamuye umubare w’abumva iyo radiyo, kubera gutumira abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi barimo Philpot, Anne Garrison, David Katz, Keith Harmon Jones, Cynthia McKinney, Christopher Black, Peter Erlinder, Umunyamategeko w’umunyamerika wigeze kuza mu Rwanda kuburanira Ingabire Victoire akaba yaraje no gufungwa aho yari akurikiranyweho ko mu nyandiko ze ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gushinja radiyo ya kaminuza ya Toronto guha urubuga abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gerard Caplan yibaza niba iyi radiyo ishobora no guha umwanya abahakana bakonapfobya Jenoside yakorewe Abayahudi.
Umuyobozi wa Kaminuza ya Toronto David Naylor yamusubije ati “Radiyo yacu ifite umurongo igenderaho kandi wigenga” yongeraho ko bagamije guteza imbere uburenganzira bwo kuvuga icyo buri wese atekereza no guha abakunzi bayo ibiganiro bibanyuze kandi n’ibitekerezo binyuranye. Ku rundi ruhande Ken Stowar, Umuyobozi wa radiyo ya Kaminuza ya Toronto yatangaje ko badashobora guha urubuga abahakana Jenoside yakorewe Abayahudi.
Source : igihe.com