Rwanda: Inzara yitwa" NYOBOZI" iri kurimbura imbaga nk'uko bimeze muri Muhanga!

Publié le par veritas

Mutakwasuku.png[Kuri uyu munsi w’abakozi ku isi yose, turazirikana ko amaboko y’abanyarwanda akomeje gukorera agatsiko k’abayobozi b’abicanyi babayoboye kandi bakomeje gutera agahinda abanyarwanda babicisha inzara. Abanyarwanda ni abakozi, icyo bakeneye ni ubutegetsi butabahoza ku nkeke bubahohotera, bubabuza uburyo,bukabica cyangwa bukabafunga. ubu butegetsi bwa Kagame bwo buteye agahinda kuko noneho bwazanye inzara mu banyarwanda yiswe « Nyobozi » kuko butegeka abaturage ibyo bahinga bukanababuza kubisarura ngo bibatunge ! Igihugu cya Koreya ya Ruguru gifite abaturage bagera kuri miliyoni 25 ; kikaba gifite abasilikare miliyoni 10. Kugira ngo abasilikare b’icyo gihugu bashobore kubaho, miliyoni 15 z’abaturage zisigaye nizo zikora kugira ngo miliyoni 10 z’abasilikare babeho,abaturage b’icyo gihugu bamburwa ibyo bahinze bigahabwa leta kugira ngo itunge abasilikare nk’uko bikorwa mu Rwanda ;abaturage bagahora bahamba abana babo bishwe n’inzara. Mu Rwanda naho ni urwo rugero bafashe , abaturage baricwa n’inzara bitewe ni uko bahingira abategetsi, noneho ibyo bahinze bikajya gutunga abasilikare barenga ibihumbi 100 Paul Kagame akoresha mu nyungu ze ;none abanyarwanda bari gupfa buri munsi bikitirirwa indwara cyangwa amarozi kandi ari inzara ! Ubu noneho ubwo Kagame Paul ari kwitegura kurwana na Loni muri Congo n’agashahara gato cyane abakozi bo mu Rwanda babonaga kagiye gushyirwa mu bikorwa bya gisilikare ! Mbese abaturage bazatabarwa na nde ?]

 

Mu gihe rukinga babiri ,abaturage bo mu karere ka Muhanga barinubira uburyo ibigori bahinze bimwe uburenganzira bwo kubyitabaza ngo bibatungire imiryango?

 

Kimwe n’ahandi  hose mu bice bitadukanye  by’igihugu abaturage bo mu karare ka Muhanga,intara y’amajyepfo kayobowe n’umutegarugori  Mutakwasuku Yvonne ubu inzara ibamereye nabi ku buryo ubu ingo nyinshi iyo zagiriwe umugisha zifata ifunguro rimwe ku munsi kubera ikibazo cy’inzara gikomeye gihari.

 

http://www.atout-pigeon.com/photo/art/default/998006-1248792.jpg?v=1289441140(ku ifoto: ngo ntihazagire umuturage usarura ikigori nk'iki ngo acyotse kandi ariwe wakihingiye!)

 

Iyi nzara abaturage bakaba barayihaye akazina k’akabyiniriro ka “Nyobozi” bishatse gusobanura ko bayitewe n’ubuyobozi bubategeka guhinga igihingwa kimwe cy’ibigori. Muri aka karere ka Muhanga hari ibishanga byinshi kandi ubuyobozi bwabategetse hose guhingamo ibigori kuburyo ubu ari ku mwero wabyo, nyamara ngo ibi bigori bategetswe kubishyira mu mazu bita amahangari, aho bishyirwa mbere yo kujya kugurishwa n’abashoramari.

 

Aba bashoramari bakaba aribo bagenera igiciro umuhinzi akenshi kiba ari gito cyane kandi n’amafaranga avuyemo agahabwa abaturage bitinze cyane ; kuko ngo bategereza igihe kitari munsi y’amezi atatu kugirango bahabwe amafaranga yuwo musaruro. Abaturage kandi bakaba binubira ibihano bikarishye bahabwa iyo hagize ushaka kugira ikigori afata mu byo yahinze agirango agaburire umuryango we kuko ngo acibwa amande y’ibihumbi icumi(10,000frw) iyo afashwe.

 

Abaturage bakaba bavuga ko biteye agahinda kubona bicwa n’inzara kandi barahinze,bakabuzwa uburenganzira bwo kurya ibyo bihingiye maze bagategekwa kubigurisha ku giciro gito maze imitsi yabo igakiza abiyita ba rwiyemezamirimo ; kuburyo umurimo w’ubuhinzi basigaye bawita Uburetwa ( gukorera umuntu nta gihembo nta n’inyungu bigufitiye kandi ntagushime ).

 

 

Ikibabaje kuruta ibindi nuko  icyi  kibazo inzego z’ubuyobozi  ku geza ku muyobozi w’akarere zikizi ariko zikirinda kugikemura kubera gutinya aba ba rwiyemezamirimo akenshi baba ari abasirikare bakomeye cyangwa abasiviri ariko bakorera abasirikare . Aba ba Rwiyemezamirimo bahinduye aba baturage uburyo bwiza bwo gukiriraho.

 

 

Gakara Deus Muhanga (DHR)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article