Rwanda : Ishyaka rya PS- Imberakuri ritewe impungenge n’ubuzima bwa LT Joël MUTABAZI n’abo bareganwa.

Publié le par veritas

Lt MutabaziNyuma yaho Lt Joel Mutabazi ashimutiwe akavanwa mu gihugu cya Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko kuwa 25 Ukwakira 2013, agafatwa agafungwa agakorerwa iyicarubozo rirenze urugero; Nyuma kandi y’ifatwa rya bamwe mu bagize umuryango we ndetse n’abandi bafungiye hamwe, ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza riramenyesha abanyarwanda n’incuti z’u Rwanda ibi bikurikira :

Kuva Lt Joel Mutabazi yashimutirwa mu gihugu cya Uganda kuwa25 Ukwakira 2013 agafatwa agafungwa ntiyigeze agira amahoro, ntako atagize kugira ngo yerekane ko arengana ariko ibyo Leta ya Kigali ntiyigeze ibikozwa ahubwo yakomeje kumushyiraho iterabwoba rirenze bigera naho yemera ibyaha mpimbano yari yarateguriwe mbere yuko ashimutwa, kimwe nka Lt Mutabazi abandi na bo bareganwa mu rubanza rumwe ntiborohewe kuko na bo bumvishwa ko bagomba kwemera ibyaha ndetse bakanabigereka kuri Lt Mutabazi Joel.

Ubutegetsi bukimara kwizera ko abaregwa bemeye ibyaha bwihutiye kumenyesha abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ko mu rubanza rwitiriwe Lt Mutabazi na bagenzi be Leta y’ u Rwanda izagaragaza isano riri hagati ya FDLR na RNC mu guhungabanya umutekano w’igihugu. Kuwa 29 Mutarama 2014 ubwo urubanza rwakomerezaga mu rukiko rukuru rwa gisirikare i Kanombe Leta ya Kigali yatunguwe n’icyemezo Lt Mutabazi yafashe cyo guhakana bidasubirwaho ibyaha yacuriwe avuga kandi ko atakomeza kuburana kuko nta butabera ateze guhabwa, ntibyatinze na none mugenzi we NSHIMIYIMANA Joseph na we yahise yunga murya Lt Mutabazi avuga ko atazongera kuburana.

Birumvikana ko ibyo Leta yari yiteze byabaye ibindi maze si ukongera itoteza yakoreraga Lt Mutabazi isya itanzitse kuburyo aho afungiye we n’abandi bane birirwa mu mapingu bakayararana mu maboko no mu maguru,kudahabwa uburenganzira bwo gusurwa nk’izindi mfungwa ndetse n’ibindi bikorwa bibi bitabasize.Igiteye agahinda ni uburyo Leta ya Kigali yica nkana amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yashyizeho umukono ndetse n’amategeko y’igihugu maze ikabisimbuza amabwiriza ya gisirikare aho abaregwa bose bategetswe kuzajya baburana bambaye amapingu igihe cyose.

http://img.modernghana.com/thumb.aspx?img=XGltYWdlc1xjb250ZW50XHV5NWJzZmVycm1faW5ub2NlbnQuanBnfDY2MHw4LzIxLzIwMTM=Ntagushidikanya ko mu gihe cyose bagifunzwe bazahozwa ku mapingu,byarimba akazabagirira nabi kuburyo nta nuwabura kuvuga ko bishobora kuzabaviramo gucibwa amaboko n’amaguru nk’uko byagendekeye bamwe mu banyarwanda (http://www.ireme.net/kigali-baracyacibwa-amaboko-namapingu-bambikanwa-ubugome) Ikindi kibabaje ni uburyo urubanza rwabo bakomeza kuruha igihe kirekire barusubika ; iryo subika-subika nta kindi rigamije usibye kubaheza mu munyururu kandi barengana.

Twababwira ko Lt Joel Mutabazi afungiye i Kanombe mu kigo cy’abasirikare cyitwa Military Police we n’abandi bane ariko buri wese akaba afungiye mu kumba ke aho batabasha no kuba bakwishima bitewe n’uburyo hafunganye. Abandi cumi n’umwe bakaba bafungiye ku Mulindi. Ishyaka ry’Imberakuri rirashima ubutwari bwa Lt Mutabazi na mugenzi we banze kugirwa ingwate y’ibinyoma bya Leta ya Kigali, rikaba risaba ababashinja ko bakwirinda kugwa mu mutego nk’uwo Niyitegeka Augustin, Pasteri Hakizimfura Noel baguyemo wo gufatanya na Leta maze igafunga Perezida w’ishyaka Maitre NTAGANDA Bernard ; uwo mutego mutindi akaba arumwe n’uwo Maj Vital Uwumuremyi,Lt Col HABIYAREMYE Noel na NDITURENDE Tharcisse baguyemo wo gufatanya na Leta ya Kigali gufunga umuyobozi wa FDU Inkingi Madamu INGABIRE Victoire UMUHOZA.

Ishyaka ry’Imberakuri kandi rirahamagarira abanyarwanda kumva ko ibibazo by’u Rwanda bigeze aho amazi arenga inkombe bakiyumvisha ko ntawe uteze kubibakemurira batabigizemo uruhare. Riboneyeho kandi umwanya wo gusaba incuti z’u Rwanda zizi ko uburenganzira bwa muntu ari ntayegayezwa kotsa igitutu Leta ya Kigali ikubahiriza uburenganzira bwa muntu maze abafunze mu buryo butemewe barimo Lt Mutabazi na bagenzi be bakabona uburenganzira bemererwa n’amategeko.

Nta na rimwe iterabwoba, kwica urubozo, gukoresha ubutabera mu nyungu z’ubutegetsi bizigera bikemura ibibazo by’abanyarwanda.

Kubwa PS Imberakuri.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
S

Pascal Simbikangwa
est-il ce monstre que nous dépeignent l'accusation et les témoins à charge ? Et ces témoins, sont-ils si crédibles que ça?

Pour Augustin Iyamuremye Pascal Simbikangwa était un homme redoutable, un fonctionnaire zélé, à la réputation sulfureuse ». « Lorsque je
suis arrivé au service de renseignement, en 1992, Pascal Simbikangwa avait une réputation de tortionnaire », dit-il. A la demande du Premier ministre, il s’intéresse par conséquent à
son dossier. Première surprise : il découvre que Simbikangwa a intégré le renseignement sur ordre du président Habyarimana. Seconde découverte : le procureur général de Kigali
s’intéresse aussi aux agissements de cet agent sulfureux soupçonné de censurer les journalistes d’opposition, voire de les torturer. « Le personnage était effrayant. On voyait qu’il
avait été placé à ce poste pour surveiller le service central de renseignement. Il n’a pas hésité à me menacer. Un jour, il m’a même dit : votre régime modéré ne verra jamais le
jour », a poursuivi l’ancien chef de Simbikangwa. A la barre, Augustin Iyamuremye confesse qu’il n’a jamais pu s’en débarrasser. « Il (Pascal Simbikangwa) était
protégé ; c’était un inconditionnel du président Habyarimana ; un homme intouchable », a encore précisé Augustin Iyamuremye ( Blog RFI).

Après avoir lu ce texte sur le blog de RFI, j'ai envoyé deux questions à mes plusieurs connaissances dans le milieu rwandais et burundais.

Question 1:
"Bonjour X,Y, sais-tu pourquoi Pascal Simbikangwa est-t-il  jugé en France? On dit qu'il était réfugié politique  en France depuis longtemps. Pourquoi le juger
maintenant?"

Première réponse.

"Bonjour cher ami, je n'ai pas pu réagir rapidement par rapport au procès Pascal Simbikangwa. Oui, il est réfugié ici après avoir passé par Mayotte.
Je le connais au Rwanda. Il avait le grade de Capitaine. Même paralysé, il continuait à travailler dans les domaines de la criminologie et du renseignement. Et crois-moi ce n'était pas un petit
ange même avant le génocide des Tutsis. Pendant le génocide des Tutsis, il a tué et violé. Evidemment je ne l'ai pas vu à l'œuvre mais ses victimes se comptent par milliers. J'aurais aimé qu'il
soit jugé au Rwanda. C'est dommage qu'on juge en Occident un crime tropical."

Deuxième réponse.

"Cher ami, le TPIR a été créé pour juger les génocidaires, Non? Ce tribunal n'a pas trouvé des charges suffisantes contre lui pour le mettre en accusation. Et
c'est normal. Comment veux-tu que quelqu'un qui est en chaise roulante depuis 1985  ou 86 soit capable de commettre les crimes dont il est accusé? Comme si l' enfer qu'il vit ne lui
suffisait pas"

Troisième réponse.

" Son tort c'est d'être né dans la même région que l'ancien président assassiné. A mon avis, c'est un procès politique. Personnellement je ne crois pas à sa
culpabilité. Faute de grives on mange des merles, dit-on. Pour moi, il est entrain de payer le pot cassé".

Question 2:
Que pensez-vous du témoignage d'Augustin Iyamuremye?

Répondre