Dr Paulin Murayi wabarizwaga muri RNC yashinze ishyaka rishya rya politiki ryitwa UDR (Union Démocratique Rwandaise).

Publié le par veritas

Dr Paulin Murayi

Njyewe Docteur Murayi Paulinnabamwe muri bagenzibanjye bari mu Ihuliro Nyarwanda RNC

Tumaze kwumva intabazayatanzwe n’impunzi z’abanyarwanda zimaze imyaka igiye kugera kuli makumyabili ziba hanze y’igihugu

Tumaze gusoma inyandiko Bwana Faustin Twagiramungu yoherereje imitwe ya Politike,n’ibisubizo yahawe n’Ihuliro Nyarwanda twabarizwagamo,

Tumaze gusuzuma ibyo bisubizo byatanzwe n'ubuyobozi bwa RNC, na nyuma yo kubiganiraho n'ubuyobozi bukuru bwa RNC kugira ngo dushakishirize hamwe ibisubizo ku bibazo tumaze kuvuga hejuru ndetse n'ibindi bibazo twagiye duhura nabyo bitigeze bibonerwa umuti,

Tumaze kubona ko nta mpamvu igaragara yabuza RNC gushyikirana n’andi mashyaka yitabiriye buriya butumire

Tumaze kubona kandi ko hari n’ibindi byinshi tutabona kimwe muri gahunda zo kurengera inyungu z’abanyarwanda

Twafasheicyemezo cyo kwitandukanya n’ Ihuliro Nyarwanda RNC.

Tukaba twahisemo gushinga umutwe wa Politiki witwa UDR (Union Démocratique Rwandaise) mu gifaransa, cyangwa RDU (Rwandan Democratic Union) mucyongereza, bikaba bivuze Abashyizehamwe mu guharanira demokrasi mu Rwanda.

Uwo mutwe tukaba tuwushyizeho kugira ngo duhagararire inyungu z'abanyarwanda, bafite inyota y'amahoro kugirango dufatane urunana n'andi mashyaka,mu bwubahane, ndetse n'abandi bose babona ko igihe kigeze cyo kuzana impinduka ya Demokarasi, ubutabera, ubumwe n'uburinganire mu Rwanda.

Ibindi bisobanuro bijyanye nishingwa rya RDU tuzabibagezaho mu minsi iri imbere.

Byandikiwe i Buruseli talikiya 16 Gashyantare 2014

Uhagaraliye RDU : Dr MURAYI Paulin

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
W

"Ngo yarihuse cyane ibyara ibihumye" ariko no kwikwegura nk'igikeli cg guteba mu makona nabwo abanyarwanda barabirambiwe. Nawe se RNC iti "tubayeho imyaka 3 (Dr RUdasingwa said)"
waraba ibkorwa byo kubohoza abanyarwanda ukabona bicumbagira cg byikwegura sinzi ko ariko babiteguye, gutinya paul cg  ubushake bucye. nibaza ko badahinduye nabandi bazagendaera da cg
bafatanye n'abihuta abatihuta bazabe baza nta kibazo!

Répondre
K

Komereza aho.

Gushishoza ni byiza.

N'abandi barambiwe amacenga  n'ibinyoma bari inyuma yawe

Répondre
T

Ibyo mwakora byose MUTURINDE EMPIRE HIMA umushakashatsi Kintu yigeze gusobanurira Arusha.

Dore FPR - RNC nibyo bibereyemooooooooo. Umukozi mukuru wabo ni Polo Kagame. Abo baswa bahora bifuza kuyobora gusa, bagahoza afrika mu kanwa ntibazi ko empire hima ari umuyoboro mwene madamu
yaciye wo kudidinza afurika forever.

Répondre
U

Yewe abahutu mupfuye nabi pe, ngaho ninde washinze ishyaka ni umuhutu, ni nde warisohotsemo ni umuhutu, ni nde utareba iyo agana ni umuhutu, ni nde utumvikana n'abandi n'umuhutu, ni nde ndiyo
bwana ni umuhutu, ni bande bateranije bakarwana ni abahutu. Mupfuye nabi pe, umenya Murayi we banamubwiye kujya muri RPF yahita yiruka kuko ni opportunist birengeje igipimo.

Répondre
W
Murayi,Ko Uharanira Inyungu Zabanyarwanda Se Ko Utayobotse Rimwe Muyandi Mashyaka.Niba Wumva Twagira Ari Mumurongo Se Ko Utamuteye Ingabo Mu Bitugu?Urashaka Kwitwikira Umutaka Nawe Ngo Utere Abantu
Mucanganyiko Kuko Ubonye RNC Ibyayo Bitangiye Kuvumburwa?
Répondre