RWANDA : Inyandiko ya Gen Rutatine na Lt Col Rutaremara iragaragaza ko inzira ya demokarasi ikiri ndende
Uwabaza amateka y’ abahutu bari bakuru mu FPR (Bizimungu, Kanyarengwe, Seth Sendashonga, Col Biseruka, Col Lizinde) ntibyakoroha kubona ukuri kwa Rwanda Briefing ?”
“… impamvu Col Bagasora yitaga Agathe Uwilingiyimana, Kavaruganda, Gatabazi, Twagiramungu, abavugizi b’abatutsi, ntibyisobanura iyo Gen Rutatina na Lt col Rutaremara bitirira Gen Kayumba, Col Karegeya, Dr Rudasingwa na Gahima, kuba abavugizi b’abahutu?”
Hashize igihe gito abahoze ari inkoramutima za Kagame, baranamufashije kugera k’ubutegetsi ariko ubu bakaba baramuhunze, basohoye inyandiko bise “Rwanda Briefing”, inyandiko yagaragaje imwe mu myitwarire ya Kagame n’ubutegetsi bwe. Bimwe mu byo bagaragaje ni uko ubutegetsi bwe butarangwamo demokarasi, itubaha uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, guheza bamwe mu butegetsi, no gusesagura umutungo w’igihugu ahanini ugizwe n’imfashanyo z’amahanga.
Muri iyo nyandiko ya paje zirenga mirongo itanu (50), Gen Kayumba , Col Karegeya , Maj DR Rudasingwa na Gerald Gahima, bose bahunze ubutegetsi bwa Kagame bakoreye cyane, bashyize ahagaragara uko u Rwanda ruyobowe n’igitugu, ndetse bagaragaza zimwe mungamba zafatwa kugira ngo u Rwanda rushobore kuva muri iyo ngoyi y’igitugu.
Iyo nyandiko ikimara kugera hanze Leta ya Kagame yayamaganiye kure ndetse hatangira ingamba zo kuyamagana hakoreshejwe uburyo bwose bushoboka, abagize guverinoma, n’abandi bose bari muri FPR, abari mu myanya y’ubuyobozi, bose bakunze kugaruka kuri iyo nyandiko.
Icyatangazaga ariko nuko mu kugerageza gusobanura iyo nyandiko kw’abayobozi bari muri guverinoma, nta n’umwe wigeze ajya mu mizi yayo ngo atange ibisobanuro kuriyo bivuguruza mu buryo bwa politiki ibyo aba bagabo banditse bagaragaza ibibazo biri mu Rwanda biterwa n’ishyaka rya FPR na Kagame. Bose icyo bahuriragaho ni ugutukana, batuka abo bagabo bahoze ari inkoramutima za Kagame. Ndetse na Kagame ubwe yakunze kugaruka cyane kuri iyo nyandiko ariko adatanga ibisobanuro byayo ahubwo atuka abayanditse.
Mu nyandiko ya paje 11 Brigadier General Richard Rutatina, umujyanama wa Kagame mu by’umutekano n’igisirikare, na Lt Col Jill Rutaremara, umuvugizi w’ingabo, bagerageje gusubiza inyandiko “Rwanda Briefing”. Ariko icyaje gutungurana muri iyo nyandiko yabo, n’uko aho gutangira basubiza iyo nyandiko mu buryo bwafasha gusobanura k’uburyo bufasha abantu kumva ibisobanuro byatanzwe bisubiza “Rwanda Briefing”, bibanze k’ugusebanya no gutukana uhereye uko umuntu yagiye avuka, uko yakuze, imibereho y’umuntu ari mu bwana, n’ibyaha bitigeze biregerwa cyangwa ngo bishyikirizwe inkiko. Ntabwo bashoboye gusubiza ibivugwa kuri Leta ya Kagame ngo batange ibimenyetso, kugirango abasoma bagire icyo bakuramo gifatika cyabafasha kumva neza ibisobanuro by’impande zombi atari ugutukana.
Ikinyamakuru Umuvugizi kikimara gusoma iyi nyandiko cyaganiriye n’abantu batandukanye basomye izi nyandiko zombi kugirango cyumve icyo bazivugaho, cyakoze kandi ubushakashatsi kuri bimwe mu byaha byatwererewe abanditse “Rwanda Briefing”.
Umwe mubo twaganiriye yatangiye atubwira ko mu by’ukuri inyandiko Rwanda Briefing yavugaga ibibazo u Rwanda rufite kandi byakunzwe kugarukwaho mu myaka myinshi ishize n’abaharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, ibihugu bitandukanye, abanyarwanda benshi baomeje guhunga igihugu, harimo ndetse n’ababuze aho babivugira kubera ubwoba bagahitamo kubivugira mu matamatama.
Akomeza avuga ko mu by’ukuri iyi nyandiko (Rwanda Briefing) yagaragaje amakosa ya politiki ya Kagame, ndetse n’igitugu cye no kubangamira demokarasi no guhonyora uburenganzira bwa muntu biri mu butegetsi bwe.
Yatubwiye ko icyamutangaje ari ukubona inyandiko ya Rutatina na Rutaremara yuzuye gutukana, no gusebanya gishumba, bigaragaza ko badafite ubundi buryo cyangwa se ubumenyi bwo gukora inyandiko ivuguruza, kandi isobanura neza politiki ya Kagame na FPR bavugira, byanenzwe muri “Rwanda Briefing”.
Ukuri kuraryana
Rutatina na Rutaremara bashinjije abanditse Rwanda Briefing kuba abavugizi b’abahutu, kuri we ibi bavuze nibyo byari byiteguwe kuvugwa, kuko kuba abanditse Rwanda Briefing ari abatutsi batinyutse kuvaga ukuri kumaze iminsi kwarahishwe ngo asanga ari ubutwari. Yemeza yivuye inyuma ko abahutu n’abatutsi bafite imyumvire itandukanye n’iya Kagame, bakandamijwe muri Leta ya FPR, ingero nyinshi kandi zigaragarira buri muntu wese, ushatse kubireba.
Duhereye ku bahutu bafashije FPR ndetse barwanye urugamba rukomeye rwa politiki, Kagame usingizwa ubu atari gushobora ugeraranyije n’ubushobozi yari afite bwaba ubw’aamashuri ndetse n’uburambe (Experience). Muri abo bahutu hari abarwanye intambara ikomeye cyane ndetse babaga mu ishyamba bamwe bakemera no kwitanga ndetse bagatanga n’imiryango yabo yari mu Rwanda ikicwa kugira ngo igihugu kiboneke, ariko bakaba aribo bahereweho basubizwa inyuma, abandi bakicwa bazira ibitecyerezo byabo bitandukanye n’ibya Kagame.
Muri abo harimo Kanyarengwe Alexis, umugabo wabaye umuyobozi wa FPR ikiri mu ishyamba yitanze kandi arwanisha ubushobozi bwose n’ubuhanga yari afite acyesha kuba inararibonye muri politiki, ndetse akaba yari azi cyane Habyarimana n’ubutegetsi bwe; yakoreshejwe na FPR kugera k’ubutegetsi, inyuturano akimara gutsinda urugamba nuko yigijweyo. Seth Sendashonga, uyu ni umwe mu bahutu bari bakomeye muri FPR barwanye intambara ya politiki ikomeye cyane, ariko ubutegetsi bukimara gufatwa nawe ibyo yahembwe ni ukumwica ahunga. Pasteur Bizimungu, uyu n’umwe mu bahutu bakoreye cyane FPR; abazi amateka ya FPR baramwibuka mu biganiro bya Arusha, aho Kagame ubu wiyita intwari atari afite ubushobozi bwo gusobanura impamvu za politiki za FPR, no gushyikirana na Leta ya Habyarimana, ariko nawe ibyo yahembwe birazwi, ni ugushyirwa mu buroko akavamo yaragizwe ikimuga burundu ndetse akaba hacyekwa ko yahawe uburozi.
Abandi b’abasirikare nka Col Lizinde, nawe wari muri FPR mu ishyamba ibyamubayeho birazwi, yiciwe muri Kenya ahunga. Col Biseruka nawe wahoze mu Nkotanyi nawe ibyamubayeho birazwi, imyaka yafunzwe azira akagambane ka FPR na Kagame kugeza ubu nawe akaba yaribagiranye.
Uhereye kuri aba bahutu bafashije FPR kugera k’ubutegetsi, ukareba aho bari ubu, ndetse n’ibyo bakorewe n’abo bitaga inshuti zabo, biroroshye guhita ubona ko ibyo abanditse Rwanda Briefing bavuze ko ntacyo wabinengaho. Aha umuntu akaba yabaza ikibazo Rutatine na Rutaremara, impamvu abahutu bose bakoreye FPR cyane ndetse bakayigeza k’ubutegetsi bose bagiye bahura n’ingorane zisa kuriya. Kuki byababayeho, bose kandi ari abahutu?
Ikindi gitsindagira ukuri kwa Rwanda Briefing ku ihezwa ry’abahutu mu butegetsi bwa Kagame, n’uko na nyuma ya Rwanda Briefing, hasotse Mapping ishinja ubwicanyi ingabo za Kagame na FPR zakoreye abahutu, bityo bikaba byumvikana ko abo ashinjwa ko yishe kubaheza inyuma y’ubutegetsi atari igitangaza. Ikindi ni raporo z’imiryango myinshi mpuzamahanga zakomeje kugaragaza ko amategeko abiri ahana ibyaha bya jenoside yakunzwe gutungwa agatoki ko yashyiriweho guheza abatavuga rumwe na Kagame muri politiki, ibi byaha ababishinjwaga bose ni abahutu (kugeza ubu).
Mu gihe FPR yari irimo gukora imishyikirano n’ubutegetsi bwa Habyarimana, hari abahutu benshi bari bashyigikiye ko amasezerano ya Arusha yashyirwa mu bikorwa, ntibari bashyigikiye ivangura ry’amoko ryari riri mu bahezanguni nka Bagosora n’abandi, muri abo harimo Agathe Uwiringiyimana wari minisitiri w’intebe, Gatabazi wari mu ishyaka PSD, Kavaruganda wari Perezida w’urukiko rw’ikirenga, ndetse na Twagiramungu wateganywaga n’amasezerano y’Arusha kuzaba minisitiri w’intebe n’abandi. Aba bose baharaniraga ko igihugu cyaturwa n’abanyarwanda b’amoko yose, ariko icyababayeho n’uko nubwo bavugaga ukuri bashyigikiye u Rwanda rwa bose, abahezanguni b’abahutu (Extremists) babitaga abavugizi b’abatutsi. Barwanywaga n’izo ntagondwa zirimo Col Bagosora, Kambanda, Ndindiliyimana , Gen Bizimungu n’abandi. Muri abo bose bavugagwa usigaye akiriho ni Twagiramungu nawe wakiriye aha Mana.
Bose bazize imyumvire yabo y’ubumwe n’ubwiyunge na Demokarasi. Amagambo Bagosora, Gen Bizimungu, Ndindiliyimana n’abandi bahezanguni babwiraga abo bose bari bafite imyumvire y’ubumwe n’ubwiyunge batashakaga ko amaraso ameneka mu Rwanda ( Agathe Uwilingiyima, Kavaruganda, Twagiramungu, Gatabazi) y’uko bigize “abavugizi baba Tutsi”, ubu aragarutse nyuma y’imyaka hafi makumyabiri (2)0. Brigadier General Rutatine na Lt Col Rutaremara Jill babwiye Gen Kayumba, Col Karegeya Dr Rudasingwa, Gahima ko nabo bigize “abavugizi b’abahutu”.
Mu nyandiko yabo Rutatine na Rutaremara bavuze ko Col Karegeya yabangamiye ifatwa rya Kabuga Félicien kugeza ubu ushakishwa na Loni kubera gucyekwaho ibyaha bya jenoside. Bakomeje bavuga ko ngo Col Karegeya yari inshuti y’umukobwa wa Kabuga, bityo ngo akaba yarahawe amafaranga ngo amucikishe.
Ikinyamakuru Umuvugizi kikimara kumva iyi nkuru cyakoze iperereza ku byavuzwe n’aba bagabo. Ukuri kuvuga ko Col Karegeya akiri mu kazi ke yaba yaragendaga ashakisha abanyarwanda b’impunzi z’abahutu, abakangurira gutaha, mu rwego rwo kugomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge. Icyo gitecyerezo yakigejeje kuri Kagame ko abo bantu bakwemererwa gusura u Rwanda abashaka bagataha, cyane ko abenshi bari abana b’abacyekwaho jenoside, batigeze bakora icyaha mu Rwanda. Kagame yarabyemeye, mu itsinda ry’abantu barenga 20, harimo n’umukobwa wa Kabuga, usanzwe uba mu Bwongereza we n’umuryango we, ndetse akaba yari kumwe na musaza we, baraje basura u Rwanda . Bacumbikiwe muri hotel ya Mille Collines, uwo mukobwa ariko kuko yari umubyeyi we yashatse kujya gusura bene wabo, ajya kurara kwa bene wabo ku Muhima, nyuma aho yahavuye ajya kwa Se wabo Musenyeri Rwaje i Byumba.
Nyuma uwo mukobwa yaje gusaba uburenganzira bwo guhabwa umutungo wabo, harimo amazu, inganda, ndetse n’inzu izwi cyane iri ku Muhima, izwi ku izina ryo “kwa Kabuga”. Babonye ko uwo mukobwa wa Kabuga ashaka umutungo wabo, yaje guhura n’ikibazo ndetse bashaka kumuhimbira ibyaha hagamijwe kumuta mu munyururu, kubera kwaka uburenganzira ku mitungo ya se, ibyo byaje kumukura k’ubutaka bw’u Rwanda nabi cyane.
Amakuru avuga ko kumutwerera icyaha cyo kuba inshuti ya Col Karegeya kwari ukugirango bamuce burundu mu Rwanda, kuko icyaha cyo kuba inshuti ya Col Karegeya cyangwa Gen Kayumba ari icyaha kiruta ibindi kugeza ubu mu Rwanda. Bityo gukurikirana umutungo wabo bikaba bitagishobotse mu Rwanda kubera ibyaha ashinjwa.
Ikindi kibajijweho ni uburyo iki cyaha bavuga ko cyakozwe Col Karegeya akiri mu kazi ka Maneko, atakirezwe mu gihe yamaze iminsi afunzwe hataraboneka icyaha ashinjwa, akarinda arangiza igifungo kitavuzwe, ashinjwa agasuzuguro, kikavugwa ari uko ari mu banditse Rwanda Briefing.
Ikindi bibaza n’ukuntu u Rwanda rwashinjije Leta ya Kenya kudafata Kabuga inshuro nyinshi cyane, kandi nyuma yaho Col Karegeya aviriye ku mirimo ye ya maneko, ariko ubu bakaba bahinduye imvugo. Ikindi bavuga ko ari Leta ya Kenya yari igiye kumufata sinzi niba kugeza ubu Leta ya Kenya yarigeze iregera u Rwanda ko yabujijwe kumufata na Col Karegeya.
Ikindi cyibazwa n’abantu benshi ni ukuntu bashinjije ibyaha abantu banditse Rwanda Briefing ariko bitigeze bivugwa mbere cyangwa ngo bishyikirizwe ubucamanza, nk’icyaha bashinja Gen Kayumba cyo guca ingabo mo ibice, ubundi n’icyaha gikomeye ariko ikibazwa kugeza ubu n’impamvu atigeze agihanirwa, ahubwo agahabwa indi mirimo, akagishinjwa ari uko amaze guhunga igihugu, kandi na Perezida Kagame ubwe yarivugiye ko icyo bapfa ariko batumva ibintu kimwe.
Hagaragaye kandi kwibasira abantu ku giti cyabo no gutukana byagaragaye muri iyi nyandiko ya Rutatina na Rutaremara, bagerageje gusebya abanditse Rwanda Briefing bahereye ku bintu bidasobanutse, badatanga ibimenyetso. Bimeze nko gutukana kutagize icyo kugamije, nk’aho bavuze ko ngo Rudasingwa yari umujura ngo bamwitaga “REDCOM”, iri zina mu by’ukuri ridasobanutse, abantu benshi ntibabona impamvu aba bagabo bahisemo kurikoresha mu gusebya mugenzi wabo, cyane ko muri Rwanda Briefing birinze gutukana, bagaragaza ikibazo cya politiki kiri mu Rwanda. Nta muntu bashatse kwandarika ku giti cye, kuko iyo babigambirira baba baravuze wenda nk’imbabazi Gen Rutatina yasabyae Perezida Kagame mu nama y’abasilikare bakuru (army council), avuga ko atazongera kugira urukundo rw’ibanga n’utwana tw’udukobwa tutarakura, kandi akamwemerera ko agiye kugabanyura ubunywi bwa divayi.
Ntabwo kudakoresha amazina nka “Pilato”, izina ryiswe cyane Kagame yaherewe kandi rizwi muri Uganda yose kubera kwica abantu benshi; kutavuga imyitwarire ya buri muntu kuva mu bwana bwe ntabwo ari uko amateka y’abari muri FPR ari meza, ahubwo nuko bitagira icyo bimarira abanyarwanda, mu mihindukire y’ikibazo cya demokarasi n’igitugu kiri mu Rwanda. Umunyarwanda yaciye umungani ngo “Uwavuga imitarire y’inzuki ntiyarya ubuki bwazo”.
Inyandiko kandi irimo none kwivuguruza aho bavuga ko Rwanda Briefing igamije gusakuza kugira ngo abayanditse bahabwe imyanya baceceke, kandi bakavuga ko bibye bakize cyane, sinzi rero niba abakize bashobora kwifuza akazi ka guverinoma.
Brigadier General Rutatina na Lt Col Rutaremara mu nyandiko yabo bagaragaje ko ari abavugizi b’ishyaka rya FPR, kandi bakora akazi ka gisirikare, bityo bikaba byaratsindagiye ibyo abantu benshi bahora bavuga ko Leta ya FPR na Kagame ari Leta ya gisirikare, kuko bigeze aho umuvugizi w’ingabo aba n’umuvugizi w’ishyaka rya Politiki, bikaba bigaragaza mu by’ukuri ko inzira ya demokarasi mu Rwanda ikiri ndende cyane.
Mu gihe kandi bavuga ko u Rwanda rushimwa n’amahanga ko Kagame ari inyangamugayo akoresha umutungo wa rubanda neza kandi ko Leta yubaha uburenganzira bw’ikiremwa-muntu, ubu imiryango myinshi ndetse harimo na Loni bashinja u Rwanda na Kagame kubangamira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu harimo n’ibyaha byakwitwa jenoside, gutoteza abatavuga rumwe nawe n’ibindi bikorwa byibasira abatinyutse kumunenga.
Transparency International iravuga ko mu myaka ibiri gusa ishize u Rwanda rwahombye miriyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda, atagira irengero, aya yose akaba yaragendeye muri ruswa bahora bavuga ko itaba mu Rwanda. Kagame kandi aratungwa agatoki kuba umwe mu baperezida bakize cyane kwisi bakomora umutungo wabo mu bya rubanda bakoresha uko bashatse. Ariko Rutatina na Rutaremara ntibatinya kuvuga ko ari indacyemwa mu kurwanya ruswa.
(source : Umuvugizi)