RWANDA: ABITWA ABADEPITE NABO BATANGIYE KWIVUMBURA KUBERA GUKORERA MU GITUGU N'UBWIRU

Publié le par veritas

Kuri uyu wa Kabiri mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura habereye ubwumvikane buke hagati ya Perezida w’Umutwe w’Abadepite, abamwungirije babiri n’abadepite, aba bakaba barabashinjaga kuyobya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Murekezi Anasthase, nyuma yo gutungurwa no kubona Minisitiri yibanda ku bitari ku murongo w’ibyo yari gutangaho ibisobanuro birebana n’imikorere ya komisiyo ishinzwe abakozi ba leta.

Bimwe mu byo Abadepite bari biteguye ko Minisitiri Murekezi yari buze kuvugaho ndetse banabiteguriye ibibazo bari kumubaza birimo: ukwigenga kwa komisiyo ishinzwe abakozi ba leta nka komisiyo yashyizweho n’itegeko nshinga, ndetse n’imwe mu mikorere idahwitse ya bimwe mu bigo bya leta bigifata abakozi babyo uko byishakiye kandi komisiyo ishinzwe kubavugira yarashyizweho.

Abadepite batangaje ko bateguye ibibazo bibazaga ku mikorere ya komisiyo ishinzwe abakozi ba leta babishyikiriza ubuyobozi bw’Inteko tariki 20 Ukwakira kugirango bubigeze kuri Minisitiri Murekezi, gusa basanze ibi bibazo bitaramugezeho.

Depite Kamanda Charles ni we wabanjirije abandi mu kugaragaza ukutishimira kuba Minisitiri yibanze ku bitandukanye n’ibyari biteganyijwe kuvugwaho, bitewe no kuba yarashyikirijwe n’ubuyobozi bw’Inteko lisiti y’ibibazo bitari ibyari biteganyijwe. Kamanda kimwe na bagenzi be, basabye Perezida w’inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ko minisitiri Murekezi yazagaruka akavuga ku mikorere ya komisiyo ishinzwe abakozi ba leta kuko inteko rusange y’abadepite yari yemeje ko aribyo minisitiri azavugaho.

Byageze aho umuyobozi w’Inteko agira icyo avuga asomera Abadepite bimwe mu bibazo byohererejwe ibiro bye, gusa yaje gusa n’ukomwe mu nkokora kuko Abadepite bamuvugiyemo ndetse umwe muri bo, Depite Kantengwa, arahaguruka asaba ko habaho umwiherero w’abadepite. Igitekerezo cye kimaze kwakirwa neza nyuma y’itora, bose bahise basohoka bagaragaza kutishima, nyuma bagaruka mu Nteko bongera gukora itora, hemezwa ko Minisitiri azongera gutumizwa akabazwa bundi bushya.

(source: Igihe)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article