RWANDA: Intore z'i Burayi zoherejwe na Kagame zikomeje kuvuga ibyiza Kagame yagejeje muri Kigali nyuma y'inama y'umushyikirano wazo!
Indi ntore yatumwe na Kigali i Burayi gucyura FDU na FDLR iratubwira muri make uko yabonye umujyi wa Kigali dore ko ubu abari i Burayi babwirwa n'intore yitwa UMUGWANEZA Joesph (Rouen/France) ko u Rwanda ubu ari paradizo! Indi ntore yiyise izina rya ROB kugirango izakomeze kujijisha igeze i Burayi , dore uko ivuga umujyi wa Kigali:
Yego, muri RUSANGE umujyi ufite isuku. Ariko hari byinshi cyane bitagenda: égouts à ciel ouvert, même dans les nouveaux coins huppés avec déversement des eaux usées des ménages! Umukungugu udasanzwe (niyo bakubura kangahe ku munsi; ku buryo ipantaro yanjye nziza yera(ga) nagendanye imihanda y'i Kigali yanze gucya; naje kuyikatamo imbutura!); code de la route (igenga abanyabiziga) itubahirizwa, yirengagizwa cyangwa se itanazwi/itazoberewe na benshi: i Kigali, n'ugusohoka mu muhanda, cyane cyane muri centre ville, wanyoye Aspirine, kuko si urusaku rw'amahoni, umuntu ahava yamenetse amatwi yanarwaye umutwe! Ikindi, urangaye wahonyorwa n'imodoka, na moto... Mu mujyi harimo akajagari kenshi. Wanyarukira muri quartiers résidentiels, wa mukungugu n'imihanda yazahajwe n'imivu y'amazi y'imvura ni byo usanga. N'uteganya kugenda n'amaguru nijoro, cyangwa se kuri moto igihe cyose, irinde inkweto zifunguye cyangwa se ibirenge, naho ubundi si ugusitara. Niba bagutwaye kuri moto i Kigali, bwira motard agabanye umuriro, yohe kwirukanka kuko, nta mahirwe ufite, wakwisanga mu bitaro cyangwa se ikuzimu.
Muri rusange, Kigali y'ubu iragendwa, n'ubwo umuntu utahamenyereye akwiye kwirinda kungenda nijoro (nta byangombwa, aha ushobora gusakirana n'umukwabo wa Local Defense cyangwa se wa RDF, biterwa n'ahantu, maze ukaba witeje rwaserera) no kugana uduce tumwe na tumwe kuko wa mutekano batubwira mu by'ukuri ntabwo ari wose...
Ibi byose ariko, wenda n'uko umuntu aba amaze igihe atahagenda, atanahaba, kuko, nk'abanyaburayi cyangwa se abanyamerika muri twe, umuntu aba yaramenyereye uburyo bwo kubaho bw'ayo mahanga yateye imbere kandi anafite umutekano uhamye muri byose. Ndibwira ku banyakigali n'abaturarwanda bamenyereye uturere twabo, haba mu mijyi cyangwa mu byaro, kandi bahamaze igihe, umutekano n'iterambere rigaragara ni ibyo. En effet, il y a eu une époque autrement plus dangereuse ou avec beaucoup plus de risques.
Rob