Rwanda: Inkomoko y'uburwayi bukomeye bwa Paul Kagame buzasiga burimbuye abanyarwanda!

Publié le par veritas

http://ih1.redbubble.net/image.11766338.3404/flat,550x550,075,f.jpgAbahanga benshi ku Isi mu myitwarire ya muntu , bemeza ko akenshi imigirire ya buri muntu muri sosiyete iba ifite inkomoko mu mibereho ye akiri umwana. Iyo migirire,irangwa n’ubugwaneza, ubugome; kugira ubuntu, kuba igisambo; urugwiro, umunabi; kwicisha bugufi, kwirata; gucisha make,gushyanuka; kubeshya, kuvugisha ukuri; gutekinika, gukorera mu mucyo, .. .n’izindi ngeso mbi n’inziza tutarondora aha. Iyo kimwe muri ibyo gikunze kwigaragaza kenshi mu bintu byose ukoze, jya umenya ko atari gusa ahubwo ko hari impamvu ifite umuzi mu mibereho yawe ukiri muto.

 

Ku bantu benshi rero bakunze kwibaza impamvu perezida Kagame ahorana umushiha umwaga n’ubugome, bashakira aho!! Niyo mpamvu twegereye abantu b’inyangamugayo bakuze, bazi Kagame kuva ari igitambambuga kugeza abaye ingimbi, batubwira uburyo yabayeho ngo dushobore kwisobanurira impamvu y’imyitwarire ye kuva duhuriye mu ishyamba ku rugamba, kugeza na n’ubu mu Urugwiro.

Nk’uko abenshi babizi, kubera imvururu zabaye mu Rwanda kuva muri 1959 kugeza 1961, ababyeyi ba Paul Kagame barahunze, bamuhungana akiri umwana uri ku ibere. Ku ikubitiro bahungiye mu Burundi, aho kimwe n’izindi mpunzi, bahabwaga iposho n’imiryango yita ku mpunzi. Iryo posho ntiryari rihagije, akaba ari yo mpamvu impunzi zize gushugurika, zishyira amaboko hasi zikorera families zazo.

Ibyo ariko, ntibyakozwaga Rutagambwa wari waramenyereye ubuzima bwa gisongarere i bwami!! Abamuzi bahunganye, batubwiye ko ngo yari yararahiye arirenga avuga ko atazatungwa n’imirimo y’amaboko nk’abahutu! Yahisemo kurya dukeya ,yoza akarenge asiga urukweto, atera agapasi aconga igisunzu, imifuko ayihamya amaboko; iwe mu rugo inzara isya itanzitse, umudamu we (nyina wa Kagame) atangira gukubitira abana kuryama.

http://upload.wikimedia.org/wikipedia/commons/4/47/Starved_girl.jpg

              Iyi ni ishusho yerekana uburyo Kagame yari ameze arwaye bwaki


Birumvikana ko umubyeyi utabonye ifunguro rihagije atabona amashereka! Ubwo umwana Kagame yahise ahakubitikira, arazingama karahava , isura y’umwana-muntu irabura , ukabona ari ikinegu kigenda aho mu rugo! Bageze aho bajya inama yo kumuhisha igihe habaga hanyuze abantu, umwana abera nyina umusaraba bashike be ababera umuzigo. Bose babonaga adashobora kuzavamo umuntu ukurikije uko yari yarazingamye .Ariko kuri mushiki we mukuru Marice byabaye akarusho: Kagame yamubereye ikigeragezo k’ubw’umwihariko kuko atashoboraga kwihanganira gukomeza kumubona mu rugo kandi abasebya. Ubwo bwihangane buke yabuterwaga n’uko nawe atari muzima mu mutwe kuko hari hashize imyaka mike afashwe n’ibisazi umuntu yagereranya n’ibijagu cyangwa ibiraburira byimbitse (Bipolar Disorder), bikaba bidakira kandi akenshi akaba ari akaba kari mu muryango.


Abaturanyi babo icyo gihe i Bujumbura , bemeza ko Marice abantu bamutangiriye incuro ebyiri zose agerageza kujugunya uruzingo, nako Kagame, muri Lac Tanganyika. Birumvikana ko Kagame yacutse imburagihe, atangira kurya mu rugo indyo ari nke na nkene, indwara ya bwaki (kwashiorkor) yigereka ku kuzingama rubura gica!


Mu rwego rwo guhunga amenyo y’abasetsi, umuryango wa Rutagambwa
wimukiye mu nkambi ya Nshungerezi mu Bugande aho noneho yihanganye agakora akazi k’ubushoferi ariko nako kakamunanira nyuma y’amezi abiri gusa. Ubukene bwarakomeje bwaki Kagame ayitangirana umwaka wa mbere w’amashuri abanza.


Rutagambwa yafashe icyemezo cyo kwimukira mu nkambi ya Toro mu rwego rwo gushaka akazi k’ubukarani nibura, ariko agezeyo ntiyakabona. Byaramushobeye akomeza gusongarera, umudamu ahaba intwari akomeza guparanganya ngo arebe icyo akinga abana mu jisho. Kubera kwihagararaho mu mafuti nk’umuhungu we, Rutagambwa yafashe icyemezo cyo kurya incuro nkeya zishoboka mu cyumweru , nabwo akabiryana ikimwaro kuko yumvaga ari ukwambura, ubundi agatembera mu mihana akajya kwivumbira amarwa akaba ari yo amatunga. Kuva ubwo yibereye igisabiko k’inzoga igifu kirananirwa, kigeze aho kiramuzonga ajyanwa mu bitaro i Kampala aba ari yo agwa. Ntiyabuze byose, yapfuye yubahirije indahiro ye, yaremeye yicwa n’inzara aho gukoresha amaboko!


Ibi byose uko byagenze, Kagame yagiye abimenya uko agenda agimbuka. Nk’abantu banyuraga mu rugo bakamutangarira bati uyu ni wa mwana Marice yari ataye mu Nyanja!!!!?? Ibindi bacuti be bakagenda babimucyurira ku ishuri!! Hagati aho, n’ubu amaze gukura ari Prezida, yigeze kurakaranya na Madamu we, uyu amucyurira iby’ibisazi by’iwabo, kubera umujinya ahita amutimbagura. Yahukaniye kwa nyirabukwe(nyina wa Kagame), aza gucyurwa na nyina umubyara(nyirabukwe wa Kagame).

Kagame-94.png
Kuva Kagame abaye mukuru atangiye kujya mu mashyamba, ibyo akora byose biba biri mu mugambi wo kwihorera kuri ubu buzima bubi yanyuzemo akabikora yica, ahonyora abo yumva ko bamurutaga icyo gihe! Ni nayo mpamvu agomba kwigwizaho umutungo utagira uko ungana, ku buryo ntawundi ugomba kuwumurusha! 


Kubera ko yababaye nk’umuntu, agomba kujya ku rwego rw’Imana, abatamuramya akabigizayo, ariko cyane cyane ahereye ku bamubonye muri bya bihe bibi. Uburyo Kagame ategetse u Rwanda ni photocopie conforme n’uburyo Staline yategetse Russia kuko nawe yanyuze mu buzima bugoye nk’ubwe. Abantu nk’aba iyo bategetse,nta muntu n’umwe bizera, ntawe bakunda ,bakagira ubugome ndengakamere hato na hato ndetse no ku tuntu tworoheje. Muti nk’utuhe?


Sinzi niba ari agaparu cyangwa urwenya, ariko inkuru ngiye kubabwira, nayihagazeho ubwanjye ubwo nari nkiri mu basilikare bamurinda. Kutarya, wagira ngo Kagame ise yasize abimuraze! Aho batandukaniye ni uko umwe yabibuze undi akabigira ariko akabura igihe cyo kubirya kubera guhangayika! Buriya nawe arwara igifu, ikaba ari yo mpamvu iyo ari ku rugendo mu modoka akenshi agenda aruka inzira yose! 


Ndibuka ubwo twerekezaga ku Gikongoro ari njye wari ushinzwe transport. Kagame yararutse hanyuma imodoka zirahagarara nuko ngenda niruka ngo menye ikibazo kibaye. Nasanze ibirutsi byuzuye ku muryango uteganye n’uwo yari yegereye, ndanyaruka mpururana tissue ngo mpanagure , mpingutse arahaguruka antera umugeri ati “toka mjinga reka nyureho”! Umugeri narawuriye ndamubererekera arasohoka ajyanwa kurangiriza iyo gahunda hepfo y’umuhanda, njye nsigara ku kanjye nsiganwa n’amasegonda , ngo atahansanga kandi agaruke hasukuye!


Njye nari mfite umurava wo guhanagura “ibirutsi by’igihugu” ariko aho gushimirwa nahakuye umugeri n’ipeti rya Mjinga!! Ubwo muzi icyo nazize? Ni agasuzuguro kureba “Imana” iruka!!! Abakeka ko Kagame ashobora gukira umushiha, umwaga n’ubugome, nibategereze bihanganye!


 

Source :Inyenyerinews.org

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N
Murekere ahongaho gukwirakwiza impuha zishingiye kwivanguramoko ningengabitekerezo ya genocide kandi mureke guca igikuba ntacyo tubaye mu Rwanda,kandi mureke guharabika umukuru wigihugu cyacu kuko<br /> mwe ibyanyu nugukomeza umugambi wanyu mwasize mutarangije 1994.Gusa Imana irinze u Rwanda .
Répondre