Museveni aratabaza leta ya Kongo ngo ishyire umukono ku itangazo risesa umutwe wa M23/RDF

Publié le par veritas

http://adastar.files.wordpress.com/2013/11/museee.jpg?w=300&h=199Nyuma yaho leta  ya Kongo igaragaje ko leta ya  Uganda yabogamiye cyane ku ruhande rw’umutwe wa M23/RDF bigatuma itangazo ryo kuvuga ko uwo mutwe usheshwe ridashyirwaho umukono ku italiki ya 11/11/2013, Ubu perezida Museveni wa Uganda aratabaza leta  ya Kongo ayisaba kuza gushyira umukono kuri iryo tangazo kandi amananiza yari ariho mbere yose akaba yavuyeho.

 

Biteganyijwe ko itangazo rivuga iseswa rya burundu ry’umutwe wa M23/RDF rishyirwaho umukono na leta  ya Kongo ndetse n’igihugu cya Uganda muri iki cyumweru kuko ibyangombwa byose byarangije gutegurwa. Perezida Museveni akaba yarakoze ibishoboka byose kugira ngo agerageze kugarura isura ye yari imaze guhindana kubera igisebo cyo kuvugako leta  ye ntacyo yagezeho mu kugarura amahoro muri Kongo binyuze mu biganiro iyo leta yari ibereye umuhuza cyane ko Uganda yanashinjwaga gushyigikira umutwe wa M23/RDF.

 

Igitumye ariko Museveni yisubiraho akaba yemeye ibisabwa byose na leta  ya Kongo mu mitegurirwe y’itangazo rigomba kuvuga iseswa rya M23/RDF ni uko leta ya Kongo yarishye amafaranga yose yakoreshejwe mu gihe k’ibiganiro  ku ntumwa zayo no ku ntumwa za M23/RDF zari muri ibyo biganiro kandi Kongo ntiyateganyije kuzariha amafaranga azakoreshwa nyuma y’italiki ya 11/11/2013 kuko ibiganiro byari birangiye. Intumwa za leta ya Kongo zasabwe gusubira i Kinshasa, indorerezi z’umuryango w’ibihugu by’ibiyaga bigari CIRGL zifunga ibiro byabo kimwe n’ibiro by’umuhuza ; ubwo byabaye ngombwa ko intumwa za M23/RDF zirukanwa mu byumba bya hoteli zari zicumbikiwemo kuko zitashoboraga kubyishyura ; ubu izo ntumwa zikaba ziri kuzerera mu mihanda i Kampala , icyo nacyo akaba ari igisebo kuri leta ya Uganda akaba ariyo mpamvu irimo isaba Kongo gushyira umukono vuba ku itangazo rirangiza ibyo biganiro bityo abarwanyi ba M23/RDF bashobore gusubizwa muri Kongo aho kuba umuzigo ku gihugu cya  Uganda.

 

http://ikazeiwacu.unblog.fr/files/2013/04/m23_makenga.jpgIgihugu cya Uganda kiri mu biganiro n’igihugu cya Kongo mu rwego rwo kumvikana ku ijambo rigomba guhabwa umutwe w’iryo tangazo. Mu gihe umutwe wa M23/RDF na leta  ya Uganda byavugaga ko inyandiko yashyirwaho umukono yakwitwa «amasezerano», leta ya Kongo yo yavugaga ko iyo nyandiko yakwitwa «itangazo»,icyo kifuzo Kongo yatanze ubu akaba aricyo cyemejwe, iryo jambo rikaba rigomba kumvikanwaho mbere y’igihe kugira ngo Museveni atazongera guseba ku munota wa nyuma nk’uko byagenze ubushize.

 

Uwari umuyobozi w’umutwe wa M23/RDF Bertrand Bisimwa nawe yemera ko ikizemezwa hagati ya Kongo na Uganda ko aricyo kizakurikizwa cyane ko ubu ahanganye n’ikindi gice cyo mu mutwe we kifuza ko ibyifuzo bya Kongo byakubahirizwa ariko bakava mubuhungiro. Igice cya M23/RDF kiyobowe na Kambasu Ngeve, gisanga ijambo rimwe gusa ridashobora kubaviramo kwiyahura bose ! Kuribo basanga Kongo yaratsinze urugamba ikaba igomba kubategeka icyo ishaka .

 

Bimwe mu bibazo bikomeye muri ayo masezerano byamaze gufatirwa umwanzuro, igihugu cya Kongo ntigitegetswe gusubiza mu gisilikare cya Kongo abarwanyi ba M23/RDF  kandi ntambabazi rusange zatanzwe kubyaha bibangamiye ikiremwa muntu cyangwa ibyaha by’intambara kiretse ibyaha 2 gusa Kongo yababariyeho abarwanyi batakoze ibindi byaha : ibyo akaba ari ukuba bararwanyije leta  ya Kongo bakoresheje intwaro no kuba baratorotse igisilikare cya leta .

 

Abarwanyi ba M23/RDF bagomba kwemera gusubizwa muri Kongo bagakusanyirizwa ahantu hamwe mbere yo gushyirwa mubuzima busanzwe ; buri murwanyi wa M23/RDF agomba kuzashyira umukono ku giti cye ku nyandiko igaragaza ko yiyemeje kutazongera gufata intwaro ngo arwanye leta ya Kongo ku mpamvu iyo ariyo yose ,yaramuka abikoze leta  ya Kongo ikazamuhanira biriya byaha bibiri bya mbere yababariweho.

 

Ubwanditsi.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article