Rwanda: Impamvu FPR Kagame yabujije Bwana Faustin Twagiramungu kuza mu Rwanda!

Publié le par veritas

Karangwa-R.pngHashingiwe ku mpamvu za Politiki y'ikinyoma iboneka mu butegetsi bwite bwa Leta y'u Rwanda,aho usanga bamwe mu bayobozi banyuranye bayigize bagiye basabwa kwegura ku mirimo bakoraga, abandi bagasabwa kuvana kandidatire zabo babaga batanze mu buryo bunyuranye, hagasobanurwa ko umuntu yabikoze ku mpamvu ze bwite, nyamara nyuma y'igihe gito bikamenyekana ko uwo wayikuyemo yabisabwe n'inzego zimukuriye rimwe na rimwe harimo n'inzego zikuriye umutekano mu gihugu.

Hashingiwe kandi ku mikorere yakunze kuranga Ishyaka Kagame FPR riri ku butegetsi nka moteri ya Guverinoma, hari impamvu zinyuranye zatumye Bwana Faustin TWAGIRAMUNGU bamwima Visa, zimwe muri izo mpamvu zikaba izi zikurikira:

1.Mu gihe cy'ibiganiro Prezida Kagame yagiranye n'abanyamakuru bamubajije icyo avuga kuri gahunda Prezida wa RDI-RWANDA RWIZA yari yatangaje y’uko yitegura kuza gukorera politiki mu Rwanda no kwandikisha ishyaka rye, Prezida Kagame yavuze ko agomba kuza kandi ko bazamwakira.

2.Abanyamakuru babajije Kagame Paul kugira icyo avuga kubyo Faustin TWAGIRAMUNGU yari yavuze byerekeranye n’uko azakoresha urubyiruko , Prezida Kagame yavuze ko urubyiruko baruteguye neza.

3.Ikindi kigaragara ni uko ibi bisubizo bya Kagame Paul atari bishya kandi bikaba bidatunguranye hashingiwe ku rukuta Prezida Kagame yavuze ko yubatse mu gihe Prezida wa FDU-INKINGI Madame Victoire Ingabire yiteguraga kuza gutanga Kandidatire ye mu mwaka wa 2010 aho Prezida Kagame yagize ati " uwo mugore aze azasanga urukuta rw'amategeko " none koko urwo rukuta yahuye narwo aho ubu afungiye muri Gereza ya Nyarugenge yahoze yitwa PCK / 1930 akaba yarashowe mu manza, ahamagarirwa abamushinja ibinyoma kugeza ubu urubanza rukaba rwarabuze gica !

4.Ikindi umuntu atakwirengagiza cyaba cyarabaye impamvu nyamukuru ni ikiganiro cyatambutse kuri radio VOA muri “Dusangire ijambo” aho Bwana Faustin Twagiramungu  yavuze ko Ishyaka rye ritazajya mu Ihuriro ry'amashyaka akorera mu Rwanda kubera ko nta nkunga ya Leta akeneye (kanda aha wumve icyo kiganiro), ibi hamwe n'ibindi ntarondoye byumvikanye mu minsi ya vuba aha nibyo byabaye intandaro yo kumwima Visa. None se wasobanura ute uburyo viza imara iminsi 21 yose itegerejwe gutangwa kandi bikorwa mu gihe gito gishoboka kubandi bantu benshi b’ababiligi baje mu Rwanda kandi nanubu iyo viza ikaba igitegerejwe? Ibi rero ni byo FPR ihora itekenika ku mpamvu zinyuranye z'abantu bigaragaje ko badakorana nabo muri make bitwa ko bari cyangwa bakorera muri Opposition bari imbere mu gihugu none igeze naho ibikorera umunyepolitiki uzwi nka Faustin Twagiramungu uri hanze y’igihugu.

UMWANZURO

http://www.umuvugizi.com/wp-content/uploads/2011/09/Minister-Musoni-James-300x300.jpgNk'abanyepolitiki bakorera mu Rwanda kandi bifuriza Igihugu ejo heza, ni ngombwa kandi dusanga Leta ya Kagame igomba kwiyumvisha ko igihe kigeze ngo ukuri kujye ahagaragara, kuko nimba koko ibyo bavuga ko mu Rwanda hari umutekano kandi ko igihugu gikorera ku mategeko na cyane ko Prezida Kagame yagiye ahabwa ibikombe by'imiyoborere myiza no kwimakaza demokarasi, birakwiye ko bishyirwa mu bikorwa, bityo Perezida Kagame akikuramo ubwoba bwo gusimburwa ku butegetsi kuko atari umurage yahawe ku buryo yaba ariwe wenyine ufite ubushobozi bwo kuyobora u Rwanda.

Gusa ikibabaje ni uko ibyo Minisitiri James MUSONI (ugaragara ku ifoto) yavuze ubushize ko biteguye kwakira amashayaka ya oppositions no kuyandika, ndetse n'ibyo Minisitiri ushinzwe gucyura impunzi Mme MUKANTABANA yavuze ku bihereranye n'igihe cyo gutahuka kw'abantu bari hanze basubira mu bihugu cyabo bigaragara ko ari amagambo gusa  ariko kubishyira mu bikorwa bikaba umugani!

Ibi rero nibyo bigaragara ko imishyikirano yasabwe hagati ya FDRL na Prezida Kagame idashoboka kandi ariyo nzira yatuma umutekano uboneka mu burasirazuba bwa RDC na demokarasi igasesekara mu Rwanda. Gusa nyine nk'uko bikunze kuvugwa, " umukanzi w'ibibyimba ntiyemera ko icye gikandwa"!

Abanyepolitiki bose bari hanze bagomba gutaha bagakorera politiki mu Rwanda kugira ngo demokarasi ishinge imizi, birumvikana ko hari benshi Kagame azangira ko binjira mu gihugu ariko ntazababuza bose.

Umuyoboke wa RDI Rwanda Rwiza I Kigali.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J

La géopolitique évolue dans le temps et dans l’espace au gré des intérêts
des puissances qui l’animent. Le président Barack Obama a une autre vision géopolitique pour l’Afrique, différente de ses prédécesseurs dans les Grands-Lacs. La main invisible du M23 va très
bientôt être taillée.

Jean Musafiri.

Répondre