Rwanda-M23: Amerika yahaye inshingano Russ Feingold zo gusenya M23 no gushyiraho imishyikirano hagati y'imitwe irwanya leta y'u Rwanda na Uganda!
Mu kwezi k’Ukuboza 2012, abagize kongre y’Amerika basabye perezida Obama gufatira ibyemezo bikaze igihugu cy’u Rwanda bitewe n’uko abayobozi b’icyo gihugu bashyigikiye umutwe wa M23.Abagize kongre y’Amerika bashinjaga ubutegetsi bwa Obama ko bwanze gufatira ibyemezo bikaze leta y’u Rwanda. Biragaragara ko icyemezo Obama yafashe cyo gushyiraho Russ Feingold ugomba gushyira mu bikorwa isenywa ry’umutwe wa M23 kandi agategura ibiganiro hagati y’imitwe irwanya leta y’u Rwanda n’iya Uganda ari ukubahiriza icyifuzo cya kongre y’Amerika.
Kuri uyu wa 18 Kamena 2013 Umunyamabanga wa Leta y’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Jonn Kerry yatangaje ko Senateri Russ Feingold afite inshingano zo gufasha abarebwa n’ikibazo cy’amahoro mu karere kubonera hamwe inzira y’amahoro arambye, guhagarika imidugararo, kwambura intwaro umutwe w’inyeshyamba M23, gukurikirana abagize uruhare mu guhohotera ikiremwa muntu, no korohereza abatanga imfashanyo kuzigeza ku baturage bazikeneye.
Jonn Kerry yagize, ati « Russ Feingold azafasha ibiro bishinzwe Afrika kunonosora ingamba ku bibazo byinshi biri muri kariya karere, ariko cyane cyane ibirebana n’umutekano ku mbibi, inkunga mu bya politiki, ubukungu ndetse n’imibereho y’abaturage. Nk’uko nabivuze ibyihutirwa cyane ni M23, guhagarika ubwicanyi no guha igihugu ubushobozi bwo kwihagararaho tutibagiwe no kunywanisha abaturanyi. » Intumwa ya Obama mu karere k’ibiyaga bigari na Congo asabwa kuzakorana n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri kariya karere, Mary Robinson, ngo akazafasha by’umwihariko kandi mu buryo bwa vuba iyubahirizwa ry’umugambi w’amahoro, umutekano n’ubufatanye.
John Kerry yasobanuye ko gufata icyemezo cyo kohereza intumwa yo mu rwego rwa Russ Feingold byatewe n’amakuru yakuye mu biganiro binyuranye yagiranye n’abayobozi b’Afrika Addis-Abeba ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 50 Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika umaze. Ngo yasobanukiwe ko atari ibintu byoroshye, akaba yumva hagomba gukorwa ibishoboka byose ngo hafatwe ibyemezo bikwiye kandi ibyo bibazo bikemuke. Ati « yaba njye, yaba na Perezida Obama, ndetse n’iyi ntumwa ye Russ Feingold, twese twiyemeje kubihagurukira. »
Muri iriya mihango yabereye Addis-Abeba habayemo n’umwiherero wo kwiga ku kibazo cy’amahoro muri Repubulika iharanira demokari ya Congo, maze Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete asaba ko ibihugu byose bifite inyeshyamba zibirwanya byagirana na zo imishyikirano. Prezida Kikwete yavuze by’umwihariko ko u Rwanda rumaze imyaka 19 ruhiga inyeshyamba za FDLR ariko zikaba zararunaniye, ati « nimugirane ibiganiro mugarure amahoro. » Ijambo rya Perezida Kikwete ryashyigikiwe n’Umuryango SADC w’ibihugu u Rwanda ruherereyemo, ndetse n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban ki Moon na we wari Addis-Abeba. Perezida Kagame w’u Rwanda we yise Perezida Kikwete injiji, asubiza ko atavugana n’abantu bakoze Jenoside.
Bwana Russ Feingold ahawe uriya mwanya muri Leta ya Obama nyuma y’imyaka myinshi ashinzwe ibibazo by’Ububanyi n’amahanaga muri Senat ya Amerika. Ubwo yasuraga akarere k’ibiyaga bigari muri 2009, yagize, ati « Umuryango mpuzamahanga ukwiriye gushishikariza ubutegetsi bw’i Kigali kugirana imishyikirano n’abantu ba FDLR batakoze genocide kugira ngo bashobore guhunguka. Ni ngombwa rwose kugerageza uburyo bundi butari ubw’imirwano kugira ngo byorohereze abitandukanya n’inyeshyamba kandi bifungure inzira z’ubwumvikane hagati y’abarwana.» Biragaragara ko iki gitekerezo cy’imishyikirano hagati ya Kigali n’inyeshyamba Abanyamerika bakimaranye igihe kirekire, ndetse ko kizashyirwa mu bikorwa byanze bikunze, dore ko Perezida wa Tanzania Jakaya Kikwete yabikomojeho muri ibi bihe yitegura kwakira mu gihugu cye Perezida w’Amerika Barack Obama.
Iri shyirwaho ry’intumwa yihariye ya Obama ribaye mu gihe u Rwanda rukomeje kotswa igitutu n’amahanga, harimo n’ibihugu nyine n’imiryango y’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruhereremo nka SADC. Umunyamerika James Baker aherutse gutangaza ko Amerika igomba guhora yiteguye gutabara aho bikenewe, ariko nanone itagomba kwirengagiza inkunga iturutse ku nshuti zayo zo mu karere. Imiryango mpuzamahanga 19 itegamiye kuri Leta ikorera muri kariya karere yatangaje ko ishimishijwe n’uko Amerika ihinduye imyumvire, ikaba noneho igiye kureba umuzi w’ikibazo cyayogoje akarere kose ariwo Uganda n’u Rwanda.
Abantu bakomeje kwibaza icyo umutegetsi nka Kagame yaba agamije mu gihe akomeje kuvunira ibiti mu matwi ku nama agirwa n’ibihugu bikomeye, ari ibyo mu karere ndetse n’ibya kure, hiyongereyeho n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga.
Amakuru dukesha imbuga zikomeye za internet zo muri Amerika.