RWANDA: Ikivugwa ku byaha inkiko za guverinoma y’u Rwanda zishinja abanditsi ba “Rwanda Briefing”

Publié le par veritas

 
 
Nyuma y’amezi agera kuri atatu, Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya,  Gerald Gahima na Dr Theogene Rudasigwa basohoye icyegeranyo kivuga ku miyoborere y’u Rwanda muri iki gihe, cyiswe “Rwanda Briefing”, Perezida Kagame ahisemo gusubiza ku bimunenga biri muri icyo cyegeranyo yita abacyanditse abanyabyaha bikomeye (criminals).

Ku itaraki ya 16 Ugushyingo, urukiko rwa gisirikare rwasohoye ibirego bishinjwa aba bagabo  uko ari bane, bahunze ubutegetsi bwa Kagame, basabwa kwitaba, kubyaha babarega, bifitanye isano n’impamvu za politiki birimo kuvutsa igihugu umudendezo, ibyaha bihungabanya Leta, icyaha cyo gukurura amacakubiri, ibyaha byo gusebanya no gutuka Perezida Kagame,  n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Dr Rudasingwa Theogene bo babongeraraho icyaha cyo gutoroka igisirikare cy’ u Rwanda (RDF).

Ntabwo iyi nyandiko isobanura buri kirego cyarezwe abanditsi ba Rwanda Briefing, ahubwo irahakana ibirego muri rusange bibashinjwa, ko bidafite aho bishingiye (While we are not privy to the full particulars of the offences with which we have been charged, we issue this statement to deny the alleged offences as completely baseless and unfounded).

Aba banditsi ba Rwanda Briefing bavugako bahakana ibirego bibashinjwa, bavuga ko ari ikinyoma kimaze iminsi Leta ya Kagame ikoresha igamije gusiga umwanda no gusebya  abagerageje kuvuga ukuri ku gitugu kiranga ubutegetsi bwe.
 “Uretse n’ibirego bituregwa, Perezida Kagame ubwe ashishikajwe no kuturwanya mu buryo bw’umwihariko”….
“Inkiko z’u Rwanda ntizigenga, ibirego turegwa ntashingiro ry’amategeko bifite  (legal basis)”. . (Abanditsi ba Rwanda Briefing).
 Bavuga ko ibirego bibashinjwa biterwa n’uko icyegeranyo kiswe Rwanda Briefing kimaze gusakara isi yose kandi cyakiriwe neza n’abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga, kikaba kandi cyarakurikiwe n’ibiganiro byagiye bigiherecyeza byatanzwe n’abacyanditse mu itangazamakuru ritandukanye. Aba banditsi bakomeza bavuga ko batigeze bagira uruhare na rumwe mu gukora igikorwa icyari cyose kinyuranyije n’ amategeko y’u Rwanda.  (We are not involved in any activities that contravene Rwandan law).

Bakomeza  bavuga ko bakoze ubuvugizi ku karengane kari mu Rwanda, batigeze bateranya amoko y’abanyarwanda nk’uko babishinjwa na guverinoma y’ u Rwanda.  Bavuga kandi ko batagize aho bahuriye n’imitwe yitwaje intwaro iri muri Kongo irwanya guverinoma y’u Rwanda nk’uko Leta ya Kigali imaze iminsi ibikwirakwiza. (We have no connection whatsoever with any of the groups that are waging war against the government of Rwanda from bases in the Democratic Republic of Congo, as government propaganda has intimated in the recent past).
Ibyo twanditse ndetse twavuze  mu itangazamakuru ritandukanye byose  n’ibitecyerezo byacu ndetse n’uko tubona  ikibazo cy’ibura rya demokarasi  riri mu butegetsi bw’ u Rwanda.

Mu cyegeranyo cyiswe “Rwanda Briefing” bavuga ko bateye mury ’abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga bamaze iminsi bavuga ku bibazo bikomeye biri mu Rwanda:
“Ibi bibizo bikomeye u Rwanda rurimo, biva ku kwikubira ububasha bwose kwa Perezida Kagame, birimo kwica uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwa-muntu, kwica uburenganzira mu kugira uruhare muri politiki y’igihugu, gukumira uburenganzira bwo kwishyira no kwizana mu kuvuga ( freedom of expression), uburenganzira bw’itangazamakuru, ubwa sosiyeti sivile, n’ubwo kubuza imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi gukorera mu gihugu, gukoresha inzego z’igihugu nk’uko abishaka,  cyane ubucamanza  n’inzego z’umutekano mu rwego rwo gukomeza kumufasha  mu gitugu, gushaka kwica abantu n’ubwicanyi budahabwa ubutabera, kubura kw’abantu banenga imikorere ya guverinoma, no kwigizayo abantu bari mu nzego zitandukanye mu ishyaka riri k’ubutegetsi no mu gisirikare.
 
Dukurikije kandi amakuru twashatse ndetse n’ukuri  tuzi neza, twavuze ku inyerezwa ry’umutungo wa Leta n’ishyaka riri k’ubutegetsi, rikorwa na Perezida Kagame ndetse  akoresha umutungo w’abaturage mu nyungu ze bwite, no gukomeza gukoresha umutungo w’abaturage mu bikorwa  byo guhiga no kwica abamunenze.”

Aho gusubiza ku bibazo byamuvuzweho muri Rwanda Briefing, no mu biganiro bagiye batanga hirya no hino mu itangazamakuru mbere na nyuma yo gushyira ahagaragara icyo cyegeranyo, Perezida Kagame  aho kumva ijwi ryabo , bavuga ko yongereye umurego wo kubahiga no kwica abantu bose bagerageje kugira imyumvire nk’iyabo.

Bakomeza bavuga ko bamwe mu miryango yabo bakomeza kugirirwa nabi k’uburyo butandukanye, abandi baricwa, nka Rutayisire John Bosco uherutse kwicirwa hafi y’urugo rwe, n’abandi bakomeje gufungwa, abandi bakaburirwa irengero.
Ingo zabo zatwawe na Leta, iryo kwirakwiza ry’ibihuha bibarwanya ryarenze imipaka y’u Rwanda ryinjira no mu Burayi, ikipe yabavuye i Kigali ijya mu Burayi igamije kubangisha abantu ndetse no kubasebya k’uburyo butandukanye.

Uburyo  Perezida Kagame yashubuje ijwi ry’abanditse Rwanda Briefing basaba imihindukire ya politiki ye, buratungaranye kandi sibwo bwari bwizewe.  Bavuga ko ibyaha abashinja ari nabyo ashinja abantu bose bagerageje kumunenga harimo abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe nawe akomeje kumunenga, harimo Deo Mushayidi, Ntaganda Bernard, INGABIRE Victoire na Paul Rusesabagina.

Nyuma yitotezwa ritandukanye Leta ya Kagame yabakoreye ryatumye bahunga igihugu, ngo Kagame yakomeje kubakurirana no mu buhungiro, kugira ngo badakomeza kubwira abanyarwanda n’abanyamahanga amakosa ye,  arimo igitugu gikabije ayoboza igihugu, umutungo w’igihugu akomeje gukoresha mu nyungu ze bwite, ndetse n’ivangura Leta ye ikomeje gukoresha,  rizatuma igihugu gikomeza kuba mu bibazo by’ivangura bikomeye.

Ibiherutse gukorwa na Leta byo gushaka ibyaha-mpimbano, abanditse Rwanda Briefing bavuga ko bigamije kubatera ubwoba no gukanga abayoboke babo bose, batinyutse kurwanya igitugu cya Kagame  k’umugaragaro. Bakomeza bavuga ko Perezida Kagame adashaka ibitecyerezo bitandukanye n’ibye.

Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari bazi ko nyuma y’amatora yo muri Kanama 2010, yaranzwe n’ubujura bukomeye, akageza Kagame ku intsinzi-njura,  noneho uyu muyobozi azubaha amategeko, akareka akarengane akomeje gushyira kubatavuga rumwe nawe. Ikivugwa ubu ni uko bimaze kugaragara, ko uko iminsi igenda akarengane kagenda karushaho kwiyongera. Bitewe n’uko u Rwanda ruyobowe, rukomeje kuba igihugu  kirangwa n’itotezwa, abantu batakwizera, kirimo iterabwoba rikabije rikorerwa abaturage bacyo.
 
Kuva amatora yarangira, ubwicanyi bwariyongereye, abantu benshi bakomeje kurengana, bafatwa batagira ibyaha: Ntaganda Bernard, Gen Muhire Charles, Ingabire Victoire,  Lt Col Rugigana Ngabo umaze amezi afungiye ahantu hatazwi atabona ubuvuzi, adahabwa abamwunganira mu mategeko ndetse n’umuryango we utaramuca iryera. Gen Karenzi we amaze amezi  afungiye iwe mu nzu, adahabwa ubutabera, atagira n’icyo ashinjwa.  Izi mfungwa za politiki zasanzemo abandi nka Ntakirutinka Charles na Biseruka Stanislas.

Bakurikije abantu bakomeje gufungwa bazira akarengane mu Rwanda, bazakomeza kuba ijwi ry’impinduka y’amahoro mu Rwanda. Bakaba bizeza abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda ko batigeze  bajya mu bikorwa bibangamira umutuzo w’abanyarwanda.  Ahubwo ko ubuvugizi bwabo bugamije gushaka umuti wo mu mahoro, watuma abanyarwanda bacyemura ibibazo bafite mu mahoro, hatabayeho imidugararo mu gihugu cyabo.  Barahamagarira abanyarwanda gushyira hamwe bakabona impinduka y’amahoro, hatagombye kumeneka andi maraso.
 
Bemera ko ibiganiro mpaka bya politiki ari byo bishobora gutuma abanyarwanda badakomeza kuzenguruka mu ruziga rwa politiki y’amakimbirane.
Barwanyije kandi bamaganye k’umugaragaro politiki ya Kagame y’iterabwoba, iheza abanyarwanda benshi mu kugira uruhare muri politiki y’igihugu cyabo, kandi barwanya politiki y’ikinyoma iranga guverinoma ya Kagame, ikoreshwa buri munsi , igamije kurwanya no kwigizayo abatavuga rumwe nawe.

Kugeza ubu umurongo wa politiki ya Kagame ugaragaza ko udahindutse, nta kabuza azageza abanyarwanda ku macakubiri ashobora gutuma hameneka andi maraso nk’ayamenetse mu bihe byashize. 
Hakaba hacyenewe ko u Rwanda rugira impinduka muri politiki, kugirango haboneke amahoro arambye. Ngo bazakomeza kurwanya igitugu cya Kagame bakoresheje inzira y’amahoro, bagasaba abanyarwanda bose gukora ibisa nabyo.

Bavuga ko bose ubu babonye ubuhungiro mu bihugu bifite demokarasi, kandi ko ubutabera bwaho bwigenga, bakaba basaba Kagame ko niba ashaka guhakana ibyo bamuvuzeho yakwegera izo nzego z’ubutabera barimo akaba ariho abarega.
Bakaba baboneyeho   umwanya wo guhamagarira abanyarwanda kwitabira uyu mugambi w’impinduka y’amahoro, kugirango barwanye amakimbirane ashobora gutuma hameneka amaraso. Uyu mugambi w’amahoro kandi ko  batawurindiriza ikindi gihe cyagwa urwanda rw’ejo, kuko igihe ari iki cyo kubiharanira.

Bararangiza basaba ibihugu bifasha u Rwanda n’inshuti z’u Rwanda ndetse n’ibihugu bituranye n’u Rwanda, harimo n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika, guhaguruka bagafasha abanyarwanda kurwanya igitugu n’ihohoterwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame,  bikomeje umurego mu Rwanda, harimo n’abanditse Rwanda Briefing, gukoresha inzego z’ubucamanza mu kurenganya no gutoteza abatavuga rumwe na Kagame, hagamijwe gukomeza kubaka igitugu.
 
Bakaba  bahamagarira Leta z’amahanga kutagwa mu mutego wa Kagame, mu kurenganya abaturage b’inzirakarengane b’abanyarwanda bari muri ibyo bihugu, harimo abahunze iyi Leta ye y’iterabwoba. Basoza kandi basaba imiryango mpuzamahanga gushyigikira uyu mugambi  w’abanyarwanda w’impinduka y’amahoro muri politiki  y’igihugu cyabo.
 
Uru rwandiko mu rurimi rw’icyongereza  rwashyizweho umukono na Dr Theogene Rudasingwa, ku itariki ya  17 Ugushyingo 2010.
Dr. Theogene Rudasingwa aboneka kuri telephone Telephone: +1 510-717-8479, no kuri E-mail: ngombwa@gmail.com

Charles I.
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article