RWANDA : Iki Gisasu cyaturikiye Nyagatare cyo kiritirirwa nde ?
Tumaze kumenyera ko iyo igisasu cyatewe cyangwa cyatezwe , haba hari abantu bakiri inyuma! , ikindi tumaze kubona ni uko mbere y'amatora na nyuma gato hagiye hajugunywa ibisasu mubantu none ubu nta kwezi gusigaye gushira igisasu kitivuganye inzirakarengane ariko noneho kidatewe ahubwo abana bagikinishije cyangwa se abari guhinga bakagikubita isuka...; icyaturitse ubushize ngo cyari kibitswe n'ingabo y'inkeragutabara , iki se cyaturikiye Nyagate nacyo ni inkeragutabara yakibitse hariya? nimwisomere uko igihe kibivuga , buri wese yisesengurire!
Abantu 17 ni bo bakomerekejwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade cyaturikiye mu Murenge wa Gatunda ho mu Karere ka Nyagatare mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ubwo bari mu muganda wo kubaka ishuri kuri central ya Mukama. Barindwi mu bakomeretse ni indembe ndetse bahise bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare, naho abandi bane bahise bavurirwa aho barataha, mu gihe abandi batatu bakomeretse kuburyo bworoheje.
Amakuru dukesha ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru Orinfor aratumenyesha ko iyo gerenade yaturikanye abo bantu ubwo umwe mu bakataga urwondo rwubakishwaga yakubitaga isuka kuri icyo gisasu cyari mu itaka bacukuraga, niko guhita ikomeretsa abantu bari aho hamwe n’abandi bakoraga hafi yabo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Supt Eric Kayiranga yongeye gusaba abaturage kwitondera aho babonye cyangwa bakeka igisasu, mu gihe hagaragaye bakaba basabwa kwihutira kuhashyira ikimenyetso kugirango kiburire buri wese, ndetse bakihutira kubimenyesha inzegon z’ubuyobozi zibegereye.
Kayonga J.