Rwanda: Igihugu cy'Afurika y'epfo kimaze kwirukana abakozi benshi b'ambasade y'u Rwanda iri i Pretoria !
20H07: Radiyo mpuzamahanga RFI itanze amakuru y'impamo avuye mu buyobozi bw'Afurika y'epfo yemeza ko iyirukanwa ry'abakuzi ba kuru b'ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu rifitanye isano n'igitero cyagabwe mu rugo rwa Gen.Kayumba Nyamwasa. Abashinzwe umutekano muri Afurika y'epfo bamenye hakiri kare iterwa ry'urugo rwa Nyamwasa maze bamushyira mu bwihisho ahubwo batega umutego abagabye icyo gitero kugira ngo bamenye abo aribo,aho batera baturutse, n'aho bari bugane nyuma y'igitero! (Kanda aha usome iyo nkuru kuburyo burambuye).
19H32: Amakuru menshi agera kuri veritasinfo kandi yemezwa n'ikinyamakuru jambonews arahamya ko Ambasaderi w'u Rwanda muri Afurika y'epfo Bwana Vincent Karega nawe ashobora kuba ari mubakozi bakuru b'ambasade y'u Rwanda birukanywe muri Afurika y'epfo, abandi birukanywe ni Didier Rutembesa wari ushinzwe ibikorwa byo hanze y'ambasade kimwe n'umwungirije Claude Nikobisanzwe.
Kubera agasuzuguro gakabije leta ya Paul Kagame ikomeje kugaragariza igihugu cy’Afurika y’Epfo, aho abicanyi boherezwa na leta y’u Rwanda mu kujya kuniga abatavuga rumwe na leta y’abicanyi b’i Kigali bahungiye muri Afurika y’Epfo, bitumye umubano w’ibyo bihugu byombi uzamo agatotsi !
Amakuru dukesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI amaze gutangazwa muri aya masaha ya nyuma ya saa sita, aremeza ko uyu munsi kuwa gatanu taliki ya 07/03/2014, igihugu cy’Afurika y’epfo kirukanye abakozi benshi b’ambasade y’u Rwanda iri i Pretoria mu murwa mukuru w’Afurika y’epfo ; babashinja ibyaha by’ubutasi no guhungabanya umutekano w’icyo gihugu.
Kuri uyu wa mbere w’icyi cyumweru turangiza nibwo urugo rwa Gen Kayumba Nyamwasa rwongeye guterwa n’abagizi ba nabi bafite umugambi wo kumuhitana, kubera ibikorwa byinshi byo guhiga abahunze ubutegetsi bwa kagame bikomeje kwigaragaza mu bihugu byinshi harimo n’igihugu cy’Afurika y’epfo , binakubitiyeho urupfu rwa Col Patrick Karegeya wahiciwe, byabaye ngombwa ko igihugu cy’Afurika y’epfo gikaza umutekano wa Nyamwasa akaba ari nayo mpamvu yatumye yongera gusimbuka urupfu ku ncuro ya gatatu muri icyo gihugu ; ibyo akaba ari nabyo byateye uburakari abategetsi b’Afurika y’epfo byatumye birukana abakozi benshi b’ambasade ya Kagame Paul muri Afurika y’epfo bishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Kubera isoni n’ikimwaro,ubutegetsi bwa Paul Kagame nabwo bwirukanye abakozi benshi b’Ambasade y’Afurika y’epfo iri i Kigali babashinja nabo gukora ibikorwa by’ubutasi mu Rwanda. Kugeza ubu abahagarariye ibyo bihugu byombi (ba Ambasaderi) baracyari mu mirimo yabo.
Burya ngo intangiriro y’uruhara n’Amasoso ! Buhoro buhoro abategetsi n’abakozi ba Paul Kagame bazagera ubwo birukanwa bose mu bihugu by’amahanga kuko ikibagenza aba ari ubwicanyi !
Ubwanditsi