RWANDA:UMUNSI W'ABARI N'ABATEGARUGORI MU RWANDA, KU WA 8 WERURWE 2014

Publié le par veritas

Marie.pngItariki ya 08 Werurwe  ni umunsi ngarukamwaka washyizweho n'Umuryango w'Abibumbye guhera mu mwaka w’1977, ubu tugiye kuwizihiza ku nshuro ya 37. Mu ijambo umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye yagejeje ku mahanga umwaka ushize, yatanze ingero z'ihohoterwa ry'abategarugori ryatumye isi yose yumva ko nta bu muntu ikigira (indignation de l'humanité): Hari aho umutegarugori yapfuye bitewe n'ihohoterwa yakorewe mu nama, n'ahandi umutegarugori yiyahuye kubera ikimwaro aterwa n'uko abona abahohotera abategarugori nta cyo bibabwiye. Bwana Ban Ki-Moon yijeje isi yose ko umuryango w'Abibumbye ugiye guca ihohoterwa ry'umutegarugori,yongeraho ko nta kosa rirebana n'ihohoterwa ry'umutegarugori rizongera gusigara ridahanwe.

 

Ku birebana n'umutegarugori mu Rwanda, Leta ya FPR buri gihe irumvirana


Mu myaka 20 ishize FPR -INKOTANYI ifashe ubutegetsi, umutegarugori yabaye interuro mu kugaragariza amahanga ko Leta ya Kagame ari yo ya mbere mu kumuha uburenganzira busesuye. Ariko se, Banyarwandakazi, ba Mutimawurugo, dushyize mu gaciro, ubu koko twakwemeza ko iwacu mu Rwanda nta hohotera ry'umutegarugori rikihabarizwa ?


http://www.anngarrison.com/sites/default/files/Victoire-gorgeous-in-cuffs.jpgUmwaka ushize niwo wari wahawe iyo ntego yo guca ihohoterwa ry’abari n’abategarugori kw’isi yose, ariko iyo witegereje ibyabaye mu Rwanda muri 2013, usanga Leta ya FPR-KAGAME yarumvishe macuri intego y'Umuryango w'Abibumbye: Iyi Leta yagize ngo irabwirwa guhohotera umutegarugori yivuye inyuma ! Muri uriya mwaka wa 2013 nibwo Leta ya FPR-KAGAME yakatiye Madame Ingabire imyaka 15 y’igifungo kandi izi neza ko imurenganya, izi neza ko iri guhohotera umutegarugori wagaragaje ubutwari budasanzwe, kugira ngo hatazigera hagira undi wagera ikirenge mu cye mu rwego rwa demokarasi.


Umutegarugori kandi yakomeje guhohoterwa cyane mu ngirwa matora y'Abadepite kuko Leta y’Inkotanyi yamugize agakingirizo, ikamugira igikoresho cyo gushakisha indonke mu mahanga, ikamuhohotera imwima ijambo, n'ibindi. None se hari ikindi uriya mubare w'abadepite 50 b'abagore kuri 30 b'abagabo umaze mu nteko ishinga amategeko? Harya ngo uburo bwinshi ntibugira umusururu? Ntawe ubura byose, uyu mugani Perezida Kagame arawumva kuko abo bagore nta na rimwe bazigera batambutsa igitekerezo cyabo !


Abadepitekazi bakorera mu gipindi cya FPR-INKOTANYI:


Abenshi mu bategarugori b’Abadepite ubundi bari basanzwe ari intumwa z'amashyaka baturukamo. Kubera ko ayo mashyaka nta jambo agira imbere ya FPR, aba bategarugori iyo bageze mu nteko bahinduka intumwa za FPR zo kujyana gahunda zayo mbi mu baturage. Kirazira ngo abaturage bazatume aba bategarugori ku nzego z’ubuyobozi bw’amashyaka ngo babe bazishyira akababaro n'ibyifuzo byabo. Inama zose bakoresha abaturage ni ukubakangurira kubyina “ndi umunyarwanda”, “turashaka ko Perezida Kagame akomeza kutuyobora”, “opposition isenya amajyambere twishyiriyeho ntituyishaka”, n'ibindi nk’ibyo bidafite agaciro, ….. Bizageza ryari?


Bari, Bategarugori, ba Mutimawurugo, Banyarwandakazi, mu by’ukuri tubangamiwe  na ziriya ntumwa z'amashyaka zitwa ko ziduhagarariye mu Nteko y’Igihugu : umubare wabo iyo werekanywe mu muryango w'Abibumbye, FPR ihabwa amanota, bikitwa ko umwanya w’abari n’abategarugori mu Rwanda wateye intambwe ishimishije, byahe byo kajya !


http://www.therwandan.com/ki/files/2013/04/Lt-Col-Rose-Kabuye.jpgAriko nk'uko Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye yabyemeye, twe Abanyarwandakazi tutari mu Nteko ntitugomba kwemerera FPR  GUKOMEZA KUDUFUNGA UMUNWA NKA BARIYA BATUGURISHIJE; dufite inshingano yo kugaragaza ihohoterwa ritwibabisiye twebwe n’abacu, TUKARIBWIRA UWO ARI WE WESE. Mu gihe uno mwaka ibindi bihugu  byimirije imbere “UBURINGANIRE KU BAGORE, BISOBANURA ITERAMBERE KURI BOSE NI UKUVUGA ABAGORE N'ABAGABO”, twebwe abana b’u Rwanda turacyari inyuma, turacyahohoterwa mu buryo bunyuranye, ari abicwa urobozo imbere mu gihugu, ari n’abahejejwe ishyanga n’ubutegetsi bw’igitugu. Emwe no muri bene ingoma ibintu si shyashya : urugero rwa hafi ni urw’umudamu wari umaze kugera ku ipeti rya Koloneli mu basilikare bakuru ba FPR, Rose KABUYE, Leta ikaba yaramujujubije kugira ngo atazigera aringanira na basaza be b’abajenerali da! None se aba badepitekazi batazigera barenganura bene wacu, mubona bamariye iki igihugu? 

 

Nyamara abagore dufite inshingano zo guhaguruka tukarwanya akarengane kagirirwa abanyarwandakazi n’imiryango yabo


Bari, Bategarugori, ba Mutimawurugo, Banyarwandakazi,

-Ntabwo twakomeza kurebera, mu gihe amategeko atubahirizwa mu gihugu cyacu, imanza zigacibwa hakurikijwe ibyifuzo by’umuntu umwe, kabone n’iyo yaba ari Perezida wa Repubulika. Twatanze urugero ku ntwari Madame Ingabire wageretsweho umusaraba w'imyaka 15. Hari kandi ba Mushayidi, Bernard Ntaganda n’abandi benshi.....basaza bacu, ababyeyi bacu, inshuti zacu, ... bari kuborera muri gereza batizeye kurenganurwa, bamwe muri bo bakaba bamazemo, imyaka isaga 20.

 

Ntitwakwirengagiza n’ABATURAGE BASENYERWA AMAZU, abarandurirwa imyaka, abana babura amafaranga abafasha gukomeza amashuri, n'abandi benshi bari mu kangaratete baroshyemo n’ubututegetsi ruvumwa bwa FPR. Ibi byose ingaruka zabyo zituma umunyarwandakazi akomeje kuvutswa uburenganzira bwe no guhora abunza imitima, yihangayikiye kandi ahangayikiye n’abe, ku mpamvu zo kutizera ejo hazaza . Ikindi kigomba gutuma duhagurukira rimwe muri iki gihe ni intambara z'urudaca Abayobozi ba FPR-INKOTANYI bakomeje gushoramo abana b'u Rwanda. Ba Mutimawurugo bagenzi banjye, ngira ngo uko igise cyiryana, n’ibyishimo umubyeyi agira iyo amaze kubyara, nta cyo umuntu yabigerenya na byo. None intambara z'urudaca zikomeza guhekura u Rwanda ntihabeho n'ishyingura ry'abaziguyemo, agahinda n’ihahamuka FPR ikomeza gutera ababyeyi ni inde uzabakiza ubwo bushenguke?


-Iyicarubozo ryabereye muri Kongo rikozwe na M23 n'ubu bagikomeje kandi baterwa inkunga na Leta ya Kagame ryanduje isura y’Abanyarwanda bose, bahindurwa ibikoko, hejuru y’amarorerwa akorwa n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali n’ibyitso byako. Iyo ntambara kandi yatangijwe  yitwa ko ari iyo guhiga FDLR, iregwa nta gihamya ko ngo yasize ikoze jenocide y'abatutsi mu Rwanda. Nyamara birazwi ko FDLR igizwe n'abana b'u Rwanda banyuranye, barimo abasore, abana, abakecuru n'abasaza, ndetse abenshi muri bo ni ibibondo byibarutswe nyuma ya 1994, umuntu atatinyuka kwegekaho icyo cyaha cy'abahekuye u Rwanda, dore ko n’abenshi mu bahunze icyo gihe bari bafite imyaka iri munsi y'itanu.

 

Ibya FDLR cyakora simbitindaho kuko isi yose imaze kumenya ko Perezida Kagame yagiye arima ibisinde akayikorera aka cya gikeri ngo “barima ibisinde bakankorera”. FDLR kandi ikaba yaratangiye gusaba imishyikirano na Kigali ifatanyije n'andi mashyaka abyifuza kugira ngo  habeho guhuza ingufu mu kubaka urwatubyaye nta wumva ko arusha abandi kuba umunyarwanda. Za ntumwa z'amashyaka z'abategarugori mu nteko nizitwereke amahoro ari mu Rwatubyaye, mu gihe abana b’u Rwanda batabarika bakomeje gutesekera mu mashyamba ya Kongo !

 

UMWANZURO 

 

http://igihe.com/IMG/arton44370.jpgBari, Bategarugori, bagenzi banjye, icyo dusabwa ni ukwibatura twese tugafatana urunana mu gushaka amahoro y'igihugu cyatwibarutse, tugasimbuza ubutegetsi bw’igitugu ubuyobozi bushingiye kuri demokrasi mu bwisanzure bwa buri wese, kandi bufitiwe ikizere kubw’izi mpamvu :


ubucamanza bwakwigenga, bityo umutegarugori, ndetse n’undi munyarwanda wese, agahabwa uburenganzira bwe, kandi akabona uburyo bwo kurenganurwa mu gihe yaba ahohotewe.


inteko ishinga amategeko nayo yakorera mu bwigenge, igashobora gushyiraho amategeko atabogamiye ku ishyaka runaka  nk'uko bimeze ku ruhande rwa FPR,


ubutegetsi nyubahirizategeko bwakora ibyo bushizwe bukurikije amategeko  yashyizweho kandi bukemera kugenzurwa n'inteko nta rwiyerurutso kuva kuri Perezida wa Repubulika kugera ku muyobozi w'akagali,


igisirikari nticyakongera kwivanga mu mikorere y'inzego z'ubuyobozi, kikamenya akazi kacyo ko kurinda ubusugire bw'igihugu;


itangazamakuru ryo maso y'abaturage ryarekerwa ubwigenge bwaryo, igishimwa kigashimwa ikigawa kikabwirwa abagawa kandi bakagikosora nta wigize akari aha kajya he.


Uriya mubare 50 kuri 80 w'abategarugori bagize inteko wari uhagije ngo ukosore ibi byose bitagenda neza, iyaba FPR-KAGAME itahohoteraga ubwisanzure mu mikorere yabo.

 

Urwo Rwanda Rwiza duharanira, ubundi twagombye kurugeraho binyuze mu nzira z’imishyikirano hagati ya Leta ya FPR n’imitwe ya politiki itavuga rumwe nayo. Ikibazo ni uko bimaze kugaragara ko FPR -INKOTANYI ikomeje kwinangira, ikaba idashaka gushyikirana n'amashyaka ya opposition. Ikomeje kwitwaza ko ngo unenze ikibi ikorera Abanyarwanda aba ari umwanzi ushaka gusenya amajyambere amaze kugerwaho; ikongeraho ko idashobora gushyikirana na FDLR ngo yakoze genocide y'abatutsi.

 

Kuri iyo ngingo, Abari n'abategarugori bashyigikiye ko umuntu wese wagize uruhare mu mahano yazahaje u Rwanda, yahanirwa ibyo yakoze, yaba umuhutu, yaba umututsi, cyangwa umutwa! Genocide yabaye mu Rwanda ntabwo yababaje FPR-INKOTANYI gusa, igikenewe kuri ubu ni uko hakorwa ubushakashatsi bwigenga maze uwahanuye indege yari itwaye Prezida Yuvenali Habyarimana akamenyekana, kuko ari we wabaye intandaro yo gukomeza gukorwa mu nda n'inkoramaraso zitajya zihaga. FPR-INKOTANYI niyemere icyo gikorwa kibe maze yiyerere mu maso y'abanyarwanda ndetse n'amahanga.


Kuba Leta  ya Kagame  isa niyumvishe macuri intego y'umwaka ushize ku birebana n’uburenganzira bw’umutegarugori, nta kizere dushobora kuyigirira ko uyu mwaka izakora ibijyanye n'intego yawo yo kureka umugore agakora yumva ko ashobora kuringanira n'umugabo. Nubundi ngo  burya akabaye icwende ntikoga! Ni yo mpamvu nongeye kurakira abari n’abategarugori gutekereza ku byakorwa mu maguru mashya kugira ngo intego LONI iteganyiriza umutagarugori muri uyu mwaka, zizagerweho mu gihugu cyacu.

 

Ntitwakwirengagiza ariko ko bisaba ko habaho impinduka mu miyoborere y’u Rwanda, ari nayo mpamvu twese hamwe, abari n’abategarugori bakandamizwa imbere mu gihugu n’abatesekera ishyanga, dufite inshingano ikomeye yo gutera ingabo mu bitugu amashyaka ya opposition, ubu yahagurukiye guhuza ingufu, kugira ngo ashobore kugamburuza ingoma ngome ya FPR-Kagame. Dukomeze rero dufatire iry’iburyo abayobozi bashishikajwe no gusezerera ubutegetsi bubi, tubatere inkunga y’amasengesho n’ibikorwa, maze umwaka utaha tuzizihize umunsi w’abari n’abategarugori mu byishimo by’impinduka ngobokagihugu izaba yaragezweho, u Rwanda rwarongeye kuba u Rwanda !

 

 

Mukamwiza Marie

Commissaire Affaires Sociales

RDI-RWANDA-RWIZA

 

Source : rdi-rwandarwiza.org 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article