Rwanda-icyunamo: Ubuhamya bw'impfubyi y'umuhutu yatereranywe n'amoko yose, ngo nta muhutu uhungabana !

Publié le par veritas

http://www.inyarwanda.com/gukunda/new/local/cache-gd2/3d30d02e2d05a037a7eefe3807d38174.jpgNdi imfubyi ku babyeyi bombi kuko papa yari umuhutu naho mama akaba yari umututsi, papa akaba yari n’umusirikare kuri leta yariho icyo gihe. Ku itariki ya 8 Mata 1994 nibwo nabonye igitero cy’abasirikare papa yayoboraga kije ngirango ni ibisanzwe, ni uko baratwicaza babwira papa ko yica mama ndetse akica n’abana bose kuko bafite amaraso y’abatutsi akazabyara abandi batavangiye.

Papa yarabyanze noneho arababwira ati mutekereze nk’abantu, ninde umugore wanjye yahemukiye? Ese abo mwica bo ninde bahemukiye? Ati mwatuje tugaturana ko twafashe ubutegetsi kandi ko bemeye kuyoborwa babatwaye iki? Ni uko bahita bamubwira ngo afatanyije n’inyenzi, bamubwira kwica mama aranga ati aho kumwica munyice mundekere umugore n’abana.

Ni uko bahita bamukubita ishoka maze na mama undi mugabo amutemesha umupanga amucamo ibice bitatu, imfura yacu ishaka kurwana nabo bakimufata ngo nawe bamwice aravuga ati mwirukanke ni uko turirukanka ariko umwe baramufata nawe bamwicana na ya mfura y’iwacu.

Twe twarahunze tujya ahahoze ari ku Gisenyi mu muryango wa data nabo baraduhiga ngo twabicishirije umuhungu ngo ntibashaka abatutsi mu rugo rwabo, ni uko dupfa guhungana n’abandi tugera muri Kongo tugaruka intambara imaze kurangira.

Ikimbabaza ni uko nkanjye ngira ikibazo cy’ihungabana, ariko abambonye nabo baransesereza ngo abahutu baba bihahamukisha. Ndibuka niga mu mashuri yisumbuye byigeze bimbaho, maze kugarura ubwenge baranyirukana ngo narihahamukishije kandi ntari umututsi birambabaza nzana n’uwanderaga abasobanurira uko byagenze nabwo ntibabyumve neza.

Ni uko nkomeza kugira igikomere kuburyo nsenga ngo singire ikibazo ku byabaye ngo rubanda batavuga ngo nateje akavuyo. Nonese mwe musomye iyi nkuru mu by’ukuri ndi iki? Iyo ngiye kwiyunga ku bahuye n’ikibazo cya jenocide barampunga ngo nitwe twabiciye, najya mu muryango wa data bakandeba nabi, ako nkoze kose bakancyurira ngo ni bwa bwoko.

Ubuse mbaye uwande koko? Munsengere muri ibi bihe ndiho nabi, munangire inama uko nakwitwara kuko numva ndi nk’umuvumo mu bandi. Murakoze.

Source: inyarwanda

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I

Wazize nyoko wayobye.Uzabage wifashe ,yagiye gushaka muri izo nkozi zibibi atabibona.yarabahemukiye gusa

Répondre
A
mujye mwiha akabanga, mureke kwiyemera no gushinyagura kuko Mwazasukwaho uburakari bw,uwiteka nta soni umuntu muzima aratinyuka akavuga ngo iyi mfubyi yazize nyina washatse nabi yumvise ukuntu se yamwitangiye akarinda apfa? ariko mwumva abashumba mutaravumwe koko?
N

Humura shenge. Imana yakuremye irakuzi kandi iragukunda. Uri inshusho y"Imana Data. Ntihemukira uwo yaremye. Komera.

Répondre
H

KOMERA  IBI BIRAMENYEREWE CYANE  MBEGA NTIMUZI IBYO TOM NDAHIRO YANDITSE IBYO AVUGA  KUVU NA KERA NIBYO KUVUMWA

ARIKO IMANAIZACA AKARENGANE GAKORERWA UWO ARIWE WESE GAKORWA NUWO YABA ARIWE WESE

Répondre
D

Inama ntayindi uretse kugeza ku Mana akababaro kawe (Zaburi 50: 15)

Wiyeze muri wowe ugire umutima ubabarira abo bose bagutoteza kumpande zombi. Uwiteka nziko kandi niringiyeko aragusubiza.

Niba utarakira Yesu ho Umukiza n'Umucunguzi bikore kandi uhore usenga cyane.

Imana yumve ugutakamba kwawe.

Répondre