Rwanda: Icyunamo gikomeje kuba indahiro ku bahutu, 4 bamaze gutabwa muri yombi!
[Ndlr:Virusi itera uburwayi bise Ingengabitekerezo ya jenoside ifata abanyarwanda bo mu bwoko bw’abahutu gusa ikomeje gukwira hose; ubwo burwayi bugaragazwa no kuvuga ukuri ubona cyangwa kunenga ibyo ubona bitameze neza. Mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi nibwo ubwo burwayi bwigaragaza cyane kubahutu, leta ya Kagame Paul igahita ibaha umuti wo kubafunga.Niba se gutekereza, kunenga no kuvuga icyo utekereza bibaye icyaha kuri leta y’inkotanyi umuhutu uzarokoka ni nde? Guhanira umuntu ibi byaha , ni nko kubwira uwo muntu ngo ntagahumeke! Igitera iyi leta ya FPR na Kagame gukora gutya ni uko amahano yagwiririye abanyarwanda bayagizemo uruhare runini cyane , nibo bagabye igitero ku Rwanda ku italiki ya 1/10/1990 gitera ubushyamirane bw’amoko mu Rwanda, nibo bakomye imbarutso ya jenoside ku italiki ya 6/04/1994 barasa indege yarimo perezida Habyarimana na Cypriano Ntaryamira nabo bari kumwe barapfa bose; nibo bateguye ubwicanyi bw’abahutu biciwe mu gihugu no mumashyamba ya Congo kuburyo bagejejwe imbere y’inkiko bashinjwa jenoside y’abahutu…Kuyoborwa rero n’abajenosideri nk’aba nibyo bitera akaga abaturage, bagashyirwaho amategeko afifitse nk’aya yo guhisha ukuri kw'ibyo bakoze]:
Mu gihe Abanyarwanda baba bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hari bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenocide igaragarira mu mvugo zisesereza ndetse no mu bikorwa bimwe na bimwe bigenda bikorerwa Abarokotse Jenoside.
Polise y’igihugu yatangaje ko ubu imaze gufata abagera kuri bane baregwa ingengabitekerezo ya Jenoside, kuva icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 cyatangira ku itariki ya 7 Mata 2013.
Abo bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside harimo Alexis Nzamwitakuze w’imyaka 29 utuye mu kagari k’Amahoro umurenge wa Muhima, ngo wavugaga cyane ko kwibuka ari iby’Abatutsi gusa.
Akaba yaravuze ayo magambo nyuma y’uko umwe mu baturage amubajije aho ibiganiro byo kwibukira bibera, akamubwira ko we bitagombye kumureba kuko atari Umututsi.
Undi ni Mukanoheri Alice ufungiye kuri polisi ya Kanombe mu Karere ka Kicukiro, azira nawe amagambo ahakana ko Jenoside yabaye.
Rwange Wenceslas uri kuri polisi ya Muganza mu karere ka Nyaruguru, we akurikiranyweho kubwira umucyecuru w’imyaka 62 wacitse ku icumu rya Jenoside amagambo amushinyagurira amubwira ko yamwohereza aho abana be bagiye kandi azi neza ko bazize Jenoside.
Birasa Pascal w’imyaka 48 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kavumu mu kagali ka Nyanza mu murenge wa Busasamana yatawe muri yombi tariki 07/04/2013 akaba akurikiranyweho amagambo ashinyagurira Abatutsi bishwe muri Jenoside no kuyipfobya.
Birasa ngo yazungurukaga mu tubari yanyweragamo avugako Abatutsi bishwe kubera inda mbi yabo, ubundi akavuga ko Abatutsi ari abagome nkuko byatangajwe n’abaturanyi be.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, ACP Theos Badege, avuga ko bibabaje kuba nyuma y’imyaka 19 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye hari abantu bakomeje kurangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba ahamagarira abanyarwanda kuba umwe baharanira gukora ibyiza kandi byubaka igihugu.
Badege yavuze ko abo bose bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside icyaha nikibahama, bazahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 10 kugera kuri 15.
Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UMUSEKE.COM