Rwanda : FPR- Inkotanyi imaze imyaka 22 ikora jenoside y’abanyarwanda, ibimenyetso birimo byigaragaza !

Publié le par veritas

074 KibehoBaca umugani mu kinyarwanda ngo : « Uwavuga imitarire y’inzuki, ntiyarya ubuki bwazo » , uyu mugani ngerageje kuwuhuza na FPR –Inkotanyi  navuga ko : «uwavuga ubwicanyi bwa FPR inkotanyi ntiyakwemera ko ziyobora igihugu ». Byavuzwe kenshi ko inkotanyi zakoze ubwicanyi mpuzambaga, bamwe bati ni jenoside, abandi bati ni ukwihorera, abanyamategeko bati n’ibyaha by’intambara (byagombye kwitwa gutyo nyine hari intambara) n’andi mazi ; ariko mubyukuri umenya ubwicanyi bw’inkotanyi butarabona izina nyaryo !

Muri iyi filimi (igice gito) murahabwa ubuhamya bw’abantu bazima n’abapfuye maze bababwire akari imurori kubwicanyi bwa FPR :

-Padiri André Sibomana : Yiboneye byinshi naho umuntu yashikuje ino rye akaritera umusilikare wa Minuar mu gahanga !

-Ministre Seth Sendashonga :ushimangira ibyo Nkuliyingoma yavuze kuri Kagame

-Perezida Paul Kagame : Arigaragaza muri wa mwobo (indaki) we bamukerarugendo bakunda gusura !

-Joseph Matata :impirimbanyi muburenganzira bw’ikiremwamuntu ! Arababwira byinshi !

-Abasilikare b’inkotanyi : Baravuga uko bishe abantu n’aho bajugunyaga imirambo

Umwanzuro :

Bahutu n’abatutsi ntacyo bapfa kandi baranakundana ahubwo bishwe n’agatsiko k’abahutu biyise interahamwe n’agatsiko k’abatutsi kiyise inkotanyi ; utwo dutsiko twombi (interahamwe n’inkotanyi) nyina ubabyara akaba ari umwe !

Buri wese niyisesengurire :

Ubwanditsi bwa veritasinfo

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
N

Ntibazababeshye ! ntabwo ushobora kugenzura téléphones zose ngo bikunde , wenda wafata numéro y'umuntu umwe , 2 se
ariko abantu bose ntibishoboka ! e-mail byo rwose ni ugusetsa ntabwo bazigenzura bibaho , kiretse u Rwanda rwifungiye internet yose !

hari za chat kuri yahoo, facebook, twitter, .... ibyo babigenzura gute ko amerika n'abashinwa babigerageje
bikabananira !! iri ni iterabwoba ariko ryuzuye ubwoba ! ibintu byakomeranye INKOTANYI ndakurahiye ! Ni gute wabuza abantu kuvuga !! yewe ngo bongeje n'ibiciro bya téléphone ku bantu bari hanze
ngo aha batavugisha abo mu gihugu imbere!! mbega gusetsa ! abantu bagomba kugira za e-mail zabo zisanzwe , maze bakagira n'izindi z'amazina adasanzwe zo gutangiraho amakuru maze tuzarebe , uretse
ko ni ubwo babigira byose nta kintu bakora kuri internet !

None se LEPROPHETE ntibayifunze mu rwanda , ko mbona se hari abantu bo mu Rwanda bayandikaho bakanayisoma! iryo
koranabuhanga rireba za e-mail zose z'abantu ryaba rivuye he ryarananiwe guhagarika site imwe izwi ya leprophete!!

Mujye mutsindwa neza !!

Répondre
G

Niba koko baliya basajya bagiye gukora biliya byo guhindura abantu IBIRAGI,dore uko bizagenda:
1/niba mu rwanda babikoze:nyaruka ujye mu Bugande,Tanzania se,cy Congo ahakwegereye hashoboka hose.Aha niho ushobora
gusura za sites zose zishoboka,ukanatanga amakuru uko ushaka.None se bazabuza abantu kujya hanze ra?Kereka niba u Rwanda rugiye kuba nka Korea .
2/Gutuma umuntu:mutume abantu b'inshuti zanyu maze bohereze amakuru yose ashoboka
3/KORESHA ENCRYPTION: ni ukuvuga ko umunyarwanda ashobora kohereza amakuru kuri mudasobwa en secret(encryption).Ubu
buryo za ONGs zirabukoresha ndeste na za Embassade.Ubu ni nabwo buryo za ONGs zitangamo amakuru hanze.
4/Passports:mushake passports,mujye musohoka hanze,mumenye kandi mutange amakuru.
5/Mufungure za emails zanyu mukoresheje amazina y'amahimbano(Psodonyms):aha ntawe uzamenya uwuriwe.
6/Guhindura inyandiko:ushobora kohereza inyandiko,amakuru mu mibare.Urugero: a=1;b=2
7/Guhinduranya sim Cards
AREGA BAZUMIRWA.Njyewe maze igihe kini mbona amakuru nshaka yose kandi nyahabwa n'abasirikari ndeste n'abategetsi
bakomeye dukoresheje bumwe muri ubu buryo.

Répondre
A

FPR ifite amayeli menshi, uzarebe ibyemezo bikalishye byose bisomwa n'abahutu, nta mututsi ubyivangamo kugirango
bazavuge ko ari abahutu bafatiraga ibyemezo bene wabo b'abahutu.
-Reba iby' uyu musware Fazil
-Reba Musenyeli Harelimana
-Reba ibyo Rucagu yadusomeye ejo hashize
-Reba Rwarakabije n'imfungwa z'abahutu
-Reba....
-Reba.......

Abahutu b'udukingirizo twa fpr babereyeho kwica bene wabo.
Ariko Mana watabaye.

Répondre