Madame Hillary Clinton ati:" Umutwe wa M23 ugomba guseswa ku mbaraga kandi abayobozi bawo bagashyikirizwa ubutabera"!

Publié le par veritas

      Hillary

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 07/08/2012 ubwo yabonanaga n’abanyamakuru  i Pretoria mugihugu cy’Afurika y’Epfo , umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Madame Hillary Clinton yongenye gusaba ibihugu byo muri Afurika yo hagati  gufatanya bikarwanya umutwe wa M23.

 

Umutwe wa M23 ukaba urimo urwanya ingabo za Congo mu gace ka Kivu y’amajyaruguru aho abaturage bakomeje guhangayikishwa n’ibikorwa by’uwo mutwe nk’uko Madame Hillary Clinton yabiganiriye na mugenzi we wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo Maite Nkoana- Mashabana; Madame Hillary yagize ati :” Dushyigikiye igihugu cya Congo kandi ndahamagarira ibihugu byose by’Afurika yo hagati n’u Rwanda rurimo ,guhaguruka bikaburizamo inkunga yatewe umutwe wa M23, uwo mutwe ugaseswa hakoreshejwe imbaraga za gisilikare, abayobozi bawo bagashyikirizwa ubutabera “.

 

Igihugu cya Congo gikomeje gushinja igihugu cy’u Rwanda gutera inkunga ya gisilikare uwo mutwe nkuko ikegeranyo cy’impuguke za Loni cyabyerekanye, ariko kugeza ubu igihugu cy’u Rwanda ntikemera ibikubiye muri icyo cyegeranyo ! Ibihugu by’Afurika yo hagati biteraniye mu nama iri mu muhezo ukomeye cyane mu gihugu cya Uganda kugirango bishyireho umutwe wa gisilikare wo kurwanya uwo mutwe wa M23.

 

Igihugu cy’igihangange ku isi cya Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA) gishyigikiye ko umutwe wa M23 ugomba guseswa hakoreshejwe ingufu za gisilikare kandi abayoboye uwo mutwe bagashyikirizwa ubutabera , mu gihe igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda kandi gishinjwa kuba inyuma y’uwo mutwe gisaba imishyikirano hagati y’abayobozi b’uwo mutwe na leta ya Congo.

 

 

Source: http://www.romandie.com

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article